Indirimbo ya 33 mu GUSHIMISHA

1
Ndagushimiye, Mukiza,
Urukunda wankunze;
Nuk’ umpindur’ umugende
W’ amazi y’ ubugingo
Gusubiramo
Mb’ umugende gusa, Yesu,
Wuzuyemw imbaraga
Z’ agakiza kawe, Mwami,
Kabone kuntembamo !
2
Mb’ umugend’ ugez’ amazi
Mu mitim’ isaraye,
Ibone kunyw’ agakiza
K’ ubutumwa bg’ ineza
3
Mb’ ikibindi cyawe, Yesu:
Nuk’ unyoz’ untunganye,
Maz’ unyuzuz’ ayo mazi,
Ni yo Mwuka w’ Imana
4
Mb’ umugabo wo guhamya
Uburyo wankijije:
Waranguze ngo mb’ uwawe,
Nuk’ unyuzure rwose
5
Yesu suk’ Umwuka Wera
Mu mutima wanjy’ ubu,
Kugira ngo ngez’ amazi
Yawe mu basaraye !



Uri kuririmba: Indirimbo ya 33 mu Gushimisha