Indirimbo ya 334 mu GUSHIMISHA

1
Wa mutima wanjye we, shim’ Uwiteka !
Mwa bindimo byose mwe, mushime !
Njye mpimbaz’ izina rye, ne kwibagirwa
Iby’ Imana yankoreye byose
Imbabarir’ ibyaha nakoze byose
Ni Y’ inkiz’ indwara zamugaje
Inyambik’ imbabazi zayo nk’ ikamba,
Ikampaz’ ibyiza bidashira
2
Ijy’ ikor’ ibyo gukiranuka gusa,
N’ abarenganyw’ ikabarengera
Ic’ imanza ziboneye zitabera,
Kand’ igir’ imbabazi n’ ibambe
Imenyesh’ abayubah’ inzirazayo
Uwitek’ atinda kurakara;
Umujinya ntiyawuguman’ iteka
Akunda kugirira nez’ abe
3
Uwiteka ntiyatwituy’ ibihwanye
N’ ibicumuro twamucumuye,
Kandi nkukw ijuru rye ryitaruy’ isi
Ni kw imbabaz’ agira zingana
Ibuvazuba n’ iburengerazuba
Dor’ uko hitaruye kure pe
Ni ko yajyanye n’ ibicumuro byacu
Kure yacu. Turamuhimbaza !
4
Nkuko se w’ aban’ abagirir’ ibambe,
Ni kw Imana yac’ irigirira Abantu bayubaha,
kukw izi nezaUbukene bwacu n’ intege nke
Iz’ ubugingo bgacu ko butarama;
Buhwanye n’ ubwatsi bushiraho
Ntibutinda; si nka za mbabazi zayo,
Zo ntizizashir’ iteka ryose
5
Uwitonder’ isezerano ry’ Imana,
Ni ryo ryakomejwe n’ amaraso
Ayo Yes’ Umwana w’ Intama yavuye,
Kand’ akumvir’ ibyo yategetse,
Ni w’ ugirirwa neza n’ Iman’ iteka,
Non’ akiri mw isi no mw ijuru,
Iman’ izamwerek’ imbabazi zayo
N’ umurava no gukiranuka



Uri kuririmba: Indirimbo ya 334 mu Gushimisha