Indirimbo ya 346 mu GUSHIMISHA
1
Ngwino, witabe Yesu;
Akuri bugufi
Watur’ ibyaha byawe,
Usang’ Umukiza
Gusubiramo
Haguruka ! Haguruka !
Arakurindira
Watur ibyaha byawe;
wakire n’ umugisha!
Awuguher’ ubuntu;
Nuk’ umusingize
2
Ngwino, witabe Yesu,
Uve mu mwijima
Reka gushidikanya:
Imins’ irahita
3
Ngwino, witabe Yesu,
Gend’ umuganaho !
Dor’ atez’ amaboko,
Ngw’ akubabarire !
4
Ngwino, witabe Yesu:
Mbes’ uratiny’ iki ?
Yapfiriy’ abagome:
Ngwin’ umwiringire !