Indirimbo ya 348 mu GUSHIMISHA
1
Mbese, mu mutima wawe,
Ntufitiye Yes’ ahw aba ?
Dor’ ahagaze ku rugi:
Munyabyaha, mwinjize !
Gusubiramo
Uh’ Umwami Yes’ ahw aba:
Umvir’ Ijwi rye ryinginga !
Kingur’ umutima wawe,
Yinjiremo, yimemo !
2
Dor’ imirimo n’ iby’ isi
Bikwihariy’ umutima:
Ntagufitemw ahw atura,
Nubwo yagupfiriye
3
Mbes’ uracyabuz’ uburyo
Bwo kwita kur’ iryo jwi rye ?
we gutind’ uyu n’ umunsi
Wawe wakirizwaho
4
Uhe Yes’ ahw aba none,
Kukw imins’ ihita vuba,
Udatungurwa n’ urupfu,
Rya jwi rigaceceka !