Indirimbo ya 350 mu GUSHIMISHA

1
Yemw’ abaguzwe n’ amaraso
Ya Yes’ Umucunguzi,
Nimuze, mumupfukamire:
Gusubiramo
Musang’ Umwami
Usumba byose
2
Dor’ isoko y’ amaraso ye
Yashyizweho kubwanyu:
Mumwitabe ngw aboze namwe:
3
Dor’ aya mazi y’ ubugingo:
Nimuze, muyanyweho,
Mumwitab’ abamar’ inyota:
4
Kand’ intege nke z’ umubiri
N’ imanga y’ umutima
Bimarwa n’ Umusaraba we:
5
Mwa ndushyi mwe ziremerewe,
Nimwemere, mwihane,
Ni mworoshy’ imitima yanyu !



Uri kuririmba: Indirimbo ya 350 mu Gushimisha