Indirimbo ya 359 mu GUSHIMISHA
1
Iyo ntinye ko kwizera
Kwanjy’ ari guke,
Kand’ iyo ngiye kuneshwa,
Yesu ni W’ umfata
Gusubiramo
Yes’ aramfata,
Akankomeza,
Kukw ankunda bihebuje:
Arankomeza
2
Urukundo rwanjye ruke
Ntirwamufata
Sinamugundir’ ubwanjye:
Yesu ni W’ umfata
3
Ntiyandeka, kukw ankunda
Nubgo ndi mubi;
Anyishimir’ ubwo nd’ uwe ;
Itek’ aramfata
4
Ntiyakundir’ ubugingo
Bwanjye kubura;
Yabucunguj’ igiciro:
Itek’ aramfata