Indirimbo ya 369 mu GUSHIMISHA

1
Ngukunde Yesu, Mwami wanjye,
Mukiza wanjye, ngukunde;
Ngukunde, nkor’ ibyo gushimwa
N’ibikunezeza byose,
Ngeze ku munsi wo gupfa,
Yesu, nkigukunda !
2
Nta wundi ngir’ uhwanye nawe
kuk’ ungwiriz’ imbabazi;
Ngukunde, Yesu, ngushimishe
Akanwa, no mu mutima
Ni Wowe Yes’ ukuraho
Ibyaha by’ abantu
3
Ngukunde. Yesu Databuja,
Mwana w’ Imana Rurema;
Ngukundish’ imbaraga zose,
Nahw amakub’ ari menshi,
Ngeze ku munsi wo gupfa,
Yesu, nkigukunda !



Uri kuririmba: Indirimbo ya 369 mu Gushimisha