Indirimbo ya 392 mu GUSHIMISHA
1
Basirikare ba Kristo, mubyuke,
Murasane n’ isi n’ umubiri n’ Umubi;
Muze murwan’ iyo ntambara nziza:
Dor’ ibendera mwahawe, n’ umusaraba
Nimumuyoboke ! Arabarengera !
Tumufite, tuzanesh’ Umwanzi Satani
2
Ntumwa za Yesu, ngo, Mwese mugende,
Mujye mu bihugu byose byo mur’ iyi si
Mwumvish’ abaremwe bos’ ubutumwa,
Muti: Yesu yabacunguj’ amaraso ye
Muti: Mumwemere, nukw ababature!
Ni We wadutumye kubga rwa rukundo rwe
3
Yemwe Bakristo, mubyuke n’ ingoga!
Nimucan’ amatabaza, mubo mas’ ubu
Wa Mukw’ araje: mumusanganire !
Azajyan’ abiteguy’ i bgami mw ijuru
Mwitange, noneho Ntimugapfapfane !
Dor’ araje niko yadusezeranije !