Indirimbo ya 394 mu GUSHIMISHA

1
Duhurure ngo twitabe,
Tujye mu ntambara
Mbe, kwicara kumaz’ iki,
Satan’ akiriho ?
Dor’ ar’ imber’ ahagaze
We n’ abadayimoni
Twiringiy’ Umucunguzi
Ko yamunesheje
Gusubiramo
Kwizera Krisito !
Kwizera Krisito !
Ni ko kudushoboza
Kunesh’ iby’ iyi si
2
Twahaw’ inkot’ ikomeye,
N’ Ijambo ry’ Imana
Ni yo yanesherej’ abe
Mu bihe bya mbere
Ingabo yitwa kwizera
Yarabakingiye
Natwe ni y’ idukingira
Twiringiye Yesu
3
Abanzi baragwiriye,
Barwany’ Uwiteka
Tuzabanesha, twambaye
Intwaro ze zose:
Ingofero y’ agakiza,
Umweko w’ ukuri,
Inkweto z’ amahoro ye,
Biradukomeza !
4
Unesh’ ibyah’ azambikwa
Umwambaro wera
Yes’ azavug’ izina rye
Ku Mana mw ijuru
Dukanguke, dutambuke,
Turwan’ intambara !
Tunesh’ abanzi, twizeye
Izina rya Yesu



Uri kuririmba: Indirimbo ya 394 mu Gushimisha