Indirimbo ya 400 mu GUSHIMISHA
1
Twebw’ abasiganirwa
Aho dutegekwa,
Twitegey’ ururembo
Tuza gutahamo
Urwo rurembo rwera
N’ ibirimo byose
Byubatwse n’ izahabu
Zirabagirana
2
Reka mbaganirire
Ibiri muri rwo,
Mumeny’ ibyiza byarwo,
Murwifuze namwe
3
Urupfu ntirubayo,
Nta no kunanirwa,
Nta mbeho, nta n’ izuba,
Nta ndwara, nta byago
4
Udakijijwe wese
Ntabg’ azatahamo,
Kukw azahezwa hanze
Hamwe na Satani
5
Mbe, mur’ izo si zombi,
N’ iyih’ uhisemo?
Mbes’ iyi s’ izashonga
Ni y’ uzahamamo ?
6
Musig’ iby’ ino mw isi
Bitazahoraho,
Mwiyegurire Yesu,
Umwami w’ ijuru
Uri kuririmba: Indirimbo ya 400 mu Gushimisha