Indirimbo ya 409 mu GUSHIMISHA

1
Yes’ aradubamagara,
Ati: Nimubyuk’ ubu:
Ibisarurwa bireze,
Unsarurira ni nde ?
Uhamagawe na Yesu:
Ni wow’ ubgaw’ ashaka !
Umwitabish’ umutima
Uti: Mwami, nyakira !
2
Ntuzahere kure cyane
Kwamamaz’ ibya Yesu:
Abaguye bari hafi,
N’ abazimiye na bo
Umurim’ uradutota;
Dufit’ umwete muke
N’ ubur’ integ’ umusange,
Uti: Mwami, mfash’ ubu !
3
Nubg’ utazi gushyomoka
Kuk’ utar’ umuhanga,
Hamya gusa ko wamenye
Ko Yes’ ababarira
Ujy’ ubgir’ abandi bose
Ibyo yagukoreye;
Nuk’ umwinging’ agufashe,
Uti: Mwami, nyigisha !
4
Hataboneka muri twe
Uvuga kw ananiwe !
Udushoboza ni Yesu
Gukund’ ibyiza byose
Dukor’ iyo mirimo ye
N’ urukundo n’ umwete,
Maz’ ishize, tuzavuge,
Tuti: Mwam’ utwakire !



Uri kuririmba: Indirimbo ya 409 mu Gushimisha