1
Habay’ umuntu twizeho;
Izina rye ni Yosefu—-kera
2
Yar’ afit’ abavandimwe,
Nyamara barahemutse—-cyane
3
Bamujugunye mu bushya,
Basig’ umwend’ amaraso—-menshi
4
Hanyuma, bamucuruza
N’ abantu b’ Ishimayeli—-bamwe
5
Babeshya se, bavuga ko
Yariwe n’ inyamaswa mbi—-si byo
6
Mw Egiputa, yarafunzwe;
Iherez’ arafungurwa—-neza
7
Abon’ ukw arotorera
Umwami waho, Farawo—-koko
8
Bamufunguy’ ahinduka
Igisonga cya Farawo—-cyiza
9
Hatey’ inzara, bene se
Bamanuka kwihahira—-i we
10
Yanga kubirondorera,
Ngo bemer’ ibyo bakoze—-bibi
11
Iherezo, barihana,
Nukw arabababarira—-rwose
12
Abakiran’ imbabazi,
No kwimuka, barimuka—-bose
13
Baraza, bav’ i Kanani,
Bazana na se, Yakobo—-ubwe
14
Uko ni ko Yosef’ uwo
Yakijije bene wabo—-bose
15
Bisa n’ ubuntu bwa Yesu
Yagiriy’ ababisha be—-ni twe !