Indirimbo ya 424 mu GUSHIMISHA

1
Iteka nagendaga;
Ndemerewe n’ibyaha
Ntihagir’ ikibasha
Kumar’ Umubabaro
Gusubiramo
Ndashim’ Umusaraba
Ndashima ya mva nziza
Ariko cyane cyane,
Ndashima Umwami Yesu
2
Kugeza Ubwo nageze
Ahantu heza cyane
Hangiriy’ umumaro,
Ntazibagirwa Ukundi
3
Iri n’itangiriro
Ry’umunezero Wanjye;
Aha ni h’ Umutwaro
Wamvuye Ku mugongo
4
Ku Musaraba mwiza,
Ni h’ Umunt abonera
Abagabo batatu,
Bakamuhumuriza
5
Ku Musaraba mwiza,
Ni h’ Umunt’ abonera
Urwandiko rw’ijuru
Rutar’urw’itorero
6
Umugabo nta bgenge
Yagiye nta rwandiko,
Agira ngw azinjira
Nk’ukw’abandi binjira
7
Nukw’ageze Kw’irembo,
Bamubaz’ urwandiko
Rwa Katanga Ka mbere,
Asanga atarufite
8
Mu Rubavu Rwa Yesu,
Havuyemw amaraso
Y’uruzi rw’ubugingo
Yoza Umutima Wanjye
9
Gira Umwete Winjire
Mu Maraso Ya Yesu;
Uzashirahw inenge
Mu Mutima Wanduye



Uri kuririmba: Indirimbo ya 424 mu Gushimisha