Indirimbo ya 428 mu GUSHIMISHA
1
Bene Data b’ abirabura
Murashak’ iki se mw Afirika ?
Turashak’ Uwaducunguye:
Ni We Yes’ Umwana wa Dawidi
2
Umukiza Yes’ utubwira,
Twamubona tumeze dute se ?
N’ uko mwasang’ Umucunguzi,
Mukazinukw’ ingeso zose mbi
3
Mwami Yesu, dore, nditabye !
Ngirir’ uko washaka nonaha
Umutima wanjy’ ucumura,
Uwumaremw umwijima wose
4
Si jye wanze: kera nifuje
Kugukiza, maz’ uriyangira
None reka nze, nkubohore:
Ni jy’ urokor’ abakiranirwa