Indirimbo ya 437 mu GUSHIMISHA

1
Mp’ amavuta, Yesu, mbone kwaka !
Mp’ amavuta, ndakwinginze !
Mp’ amavuta, Yesu, mbone kwaka !
Mbone kwaka, burinde bucya !
Gusubiramo
Turirimbe, turirimbe,
Ngo Hozana: tugusingize
Wowe, Mwam’ utwar’ abami:
Yesu, tugusingize
2
Mp’ amahoro. Mukiza, nduhuke:
Mp’ amahoro. ndakwinginze !
Mp’ amahoro, Mukiza, nduhuke:
Mp’ amahoro, burinde bucya !
3
Mp’ umunezero, Yesu, ngushime:
Mp’ igikombe giseseka !
Mp’ umunezero, Yesu, ngushime:
Njye ngushima, burinde bucya !
4
Mpa kumenek’ iteka, Mukiza:
Nkomeza ku Musaraba !
Mpa kumenek’ iteka, Mukiza:
Ujy’ umena, burinde bucya !
5
Mpa guhora nkwihangir’ amaso:
Uk’ unyigisha nkwemere !
Mpa guhora nkwihangir’ amaso:
Nkwigireho, burinde bucya !



Uri kuririmba: Indirimbo ya 437 mu Gushimisha