Indirimbo ya 58 mu GUSHIMISHA

1
Shobuj’ aguhamagara
Munyabyah’ umwitabe,
Wumvir’ ijwi rye ryinginga:
N’ Umucunguzi wawe
Gusubiramo
Mwitabe ! Mwitabe !
Sanga Yesu nonaha !
2
N’ iki gitum’ umutera
kukurindira cyane ?
Kera kose waramwanze:
None ngwino: ntutinde !
3
Banguk’ aguh’ uyu munsi
Ubgera n’ imbabazi
N’ amaharo y’ adashira
N’ ubugingo n’ ubgami
4
Agutegey’ amaboko,
Agukund’ akwifuza
Banguk’ uve mu bugoryi:
Ngwino, wikebaguza
5
Aracyaguhamagara:
Wihut’ atarahita
Wumvir’ ijwi rye ryinginga,
Udasanga yagiye !



Uri kuririmba: Indirimbo ya 58 mu Gushimisha