Indirimbo ya 61 mu GUSHIMISHA
1
Umwuk’ ukubgira, —Wumv’ ijwi ryawo,
Uve mu butindi, —Reba ku Giti !
Umwuk’ ugushaka, —Ntuwunanire !
Ur’ umunyabyaha: —Sanga Krisito
2
K’ ur’ umunyehirwe, —Uratiny’ iki ?
Akira kunesha: —Waracunguwe
Ugutitiriza, —Ntuwushavuze
Indirimbo zawe—Zisange Yesu
3
Mu mutima wawe—Here dedede
Ber’ Umwuka Wera—Urusengero
Umwuk’ ukongeza—Kwizera kwawe,
Ugukomereze—Gukund’ Imana