Indirimbo ya 70 mu GUSHIMISHA
1
Nimuze mwese kumv’ inkuru nziza
Z’ agakiza kabgirizwa none
Yesu yabasanze: —Arabashaka;
Namwe muh’ Umwami—Imitima
2
Mwitinyishwa n’ uko mufit’ ibyaha,
Ngw azabang’ abater’ umugongo;
Ntabgo yabigira: —Yasezeranye
Kwakir’ uwihannye—Umwizera
3
Ni W’ ubge wizanye gukiz’ abantu;
Yavuye ku Witek’ aza mw isi
Ngo tubon’ ijuru, —Yaradukunze;
Yaratubambiwe, —Yaravumwe !
4
Abgira bos’ ati: Jye nd’ Ubugingo,
Kand’ unyizera wese ntazapfa
Nzamuha kubaho—Mu bgami bganjye;
N’ urupfu nzamuha—Kurunesha