Indirimbo ya 72 mu GUSHIMISHA
1
Twaheze mu mwijima mwinshi cyane:
Umucyo w’ isi ni Yesu !
Ubgiza bge bgaratumurikiye:
Umucyo w’ isi ni Yesu !
Gusubiramo
Sang’ uwo Mucy’ ukwakir’ ubu !
Jye nzi yuko wammurikiye,
Nari nd’ impumy’ arampumura
Usang’ uwo Mucyo nawe !
2
Nta mwijim’ ugir’ uri kumwe na we:
Umucyo w’ isi ni Yesu !
Tugendane na W’ atumurikire:
Umucyo w’ isi ni Yesu !
3
Mwa mpumyi za heze mu mwijima mwe,
Umucyo w’ isi ni Yesu !
Mwoge mu maraso, muhumuk’ ubu:
Umucyo w’ isi ni Yesu !
4
Har’ indi s’ itagomb’ izuba rwose,
Umucyo waho ni Yesu !
Umwana w’ Intam’ ahaber’ izuba:
Umucyo waho ni Yesu !