Indirimbo ya 77 mu GUSHIMISHA
1
Umva munyabyaha we,
Yes’ ukw akuburira:
Sigaho gukinisha
Ubugingo n’ urupfu !
2
Umubir’ ushukana
Uzasaz’ ushireho,
Ujy’ iy’ utagaruka:
Nuko, wibikinaho
3
Takambir’ Iman’ ubu,
Itarac’ amateka:
Yo ntikinish’ ibyayo
Ngwin’ usab’ imbabazi !
4
Gupfa ntikuba kure:
We kujarajar’ utyo !
Ntuzi k’ uzarimbuka ?
We kugum’ uk’ ur’ uko
5
Haguruka ! Huguka !
Hung’ urupfu rw’ iteka !
Yesu n’ ubukiriro:
Wamuhungiyeho se ?