Indirimbo ya 92 mu GUSHIMISHA
1
Ushimwe, Mana, ko wampaye Yesu
Akankirish’ urupfu rw’ akanzukira
Gusubiramo
Haleluya, Nyirigira ! Haleluya ! Amen!
Haleluya, Nyirigira ngwino umpembure!
2
Yankirishjje wa Musaraba we,
Singicirwahw iteka kubg’ amaraso
3
Nar’ uwo gupfa, Yes’ aransimbura
Ibicumuro byanjye ni byo yazize !
4
Ngwin’ umpembure! maramw ubukonje !
Ats’ umurir’ ubu mu mutima wanjye !