Uru rwandiko rwanditswe na Pawulo intumwa ya Yesu Kristo (
1.Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu nkuko Imana yabishatse, na Timoteyo mwene Data,
Abakolosayi 1:1). Rwanditswe ahagana mu mwaka wa 60 nyuma y’izuka rya Yesu igihe Pawulo yari mu buroko i Roma (
18.Uku ni ko gutashya kwanjye Pawulo, kwanditswe nukwanjye kuboko. Mwibuke ingoyi zanjye. Ubuntu bwImana bubane namwe.
Abakolosayi 4:18).
Uru rwandiko rwandikiwe itorero rishya ry’abakristo babaga i Kolosayi umugi wahoze ukomeye muri Turukiya y’ubu. Itorero ry’i Kolosayi ryashinzwe na Epafura , Epafura uyu yajyaga yumva inyigisho za Pawulo ubwo yigishaga mu mujyi wari hafi y’i Kolosayi witwaga Efeso hanyuma akagenda nawe akabwiriza abandi i Kalosayi ni ko itorero ry’i Kolosayi ryavutse.
Impamvu uru rwandiko rwanditswe abakristo b’i Kolosayi bari barimo guhatwa kugira ibindi bongera ku bya Kristo hanyuma Epafura ajya kureba Pawulo ngo amusobanuze icyo yagombaga gukora nk’umuntu wamubwirije ubutumwa cyangwa uwari amukuriye mubya Kristo nibwo Pawulo yabandikiye.
Icyo gihe kandi abigisha b’ibinyoma bari barimo kubanyagisha ubwenge bw’abantu n’ibihendo by’ubusa bikurikiza imihango y’abantu kandi bidakurikiza Kristo. Abigisha b’ibinyoma bavugaga ko hari ubundi bu kristo bagomba gushakisha.
Pawulo amaze kubimenya abandikira urwandiko rugamije gushimangira uburyo Yesu Kristo aruta byose n’uburyo ahagije. Icyo yari agendereye ni uko abakolosayi barwanya uyu mwuka w’inyigisho z’ikinyoma wahakanaga ubumana bwa Kristo, kandi ababwira byinshi bigaragaza ubumana bwa Kristo (
15.Ni na we shusho yImana itaboneka, ni we mfura mu byaremwe byose, 16.kuko muri we ari mo byose byaremewe, ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, ibiboneka nibitaboneka, intebe zubwami nubwami bwose, nubutware bwose nubushobozi bwose. Ni we wabiremye byose kandi rero ni na we byaremewe. 17.Yabanjirije byose kandi byose bibeshwaho na we. 18.Ni we Mutwe wumubiri, ni we Torero kandi ni we Tangiriro, ni imfura yo kuzuka mu bapfuye kugira ngo abe uwa mbere uhebuje byose, 19.kuko Imana yashimye ko kuzura kwayo kose kuba muri we. 20.Kandi imaze kuzanisha amahoro amaraso yo ku musaraba we imwiyungisha nibintu byose, ari ibyo ku isi cyangwa ibyo mu ijuru.
Abakolosayi 1:15-20) ndetse bagakomeza kwizera nkuko bari baratangiye anabizeza ko bumvise ubutumwa bwiza bw’ukuri (
7.nkuko mwigishijwe na Epafura umugaragu mugenzi wacu dukunda, wababereye umukozi ukiranuka wa Kristo wo kubagaburira ibye, 8.kandi watubwiye ibyurukundo rwanyu muheshwa nUmwuka.
Abakolosayi 1:7-8).
Ibindi bice byerekana uko umukristo aba ameze iyo ari muri Kristo Yesu, kandi ko ntakindi gikenewe kongerwaho (
10.Kandi mwuzuriye muri we, ari we Mutwe wubutware bwose nubushobozi bwose. 11.Muri we ni na mo mwakebewe gukebwa kutari ukwintoki, ahubwo ni ugukebwa kuva kuri Kristo, ari ko kwiyambura umubiri wibyaha bya kamere. 12.Kuko mwahambanywe na we mu mubatizo kandi ni mo mwazuranywe na we, ku bwo kwizera imbaraga zImana yamuzuye mu bapfuye. 13.Kandi ubwo mwari mupfuye muzize ibicumuro byanyu no kudakebwa kwimibiri yanyu, yabahinduranye bazima na we imaze kutubabarira ibicumuro byacu byose, 14.igahanagura urwandiko rwimihango rwaturegaga, ikarudukuzaho kurubamba ku musaraba. 15.Kandi imaze kunyaga abatware nabafite ubushobozi, ibahemura ku mugaragaro, ibivuga hejuru ku bwumusaraba. 16.Nuko rero ntihakagire ubacira urubanza ku bwibyo murya cyangwa ibyo munywa, cyangwa ku bwiminsi mikuru, cyangwa ku bwo kuziririza imboneko zukwezi, cyangwa amasabato 17.kuko ibyo ari igicucu cyibizaba, naho umubiri wabyo ufitwe na Kristo.
Abakolosayi 2:10-17) aberekako icy’ingenzi ari ukuba muri Kristo ndetse ko ubukristo bushingiye kuri Kristo Yesu. Pawulo kandi yanababwiye imbaraga zo gufatanya n’inshingano za buri umwe yaba mu muryango ndetse n’ahandi.