1 Abatesalonike: Sobanukirwa na byinshi kuri uru rwandiko

Kubana na Pawulo amezi atatu gusa, hanyuma akirukanwa mu mujyi azira kuvuga ko hari undi mwami utari Kayisari, akabasiga mu bigergezo n'itotezwa rikomeye, mu mujyi wuzuye ibyaha, ibigirwamana, imico itandukanye n'iterembere rihambaye ry'icyo gihe, nta na kimwe kigeze gikura abera b'i Tesalonike mu kwizera. Ibyo byageze ku mutima wa Pawulo ubwo yari i Korinto bimutera ibyishimo bikomeye maze imikaya ye yegura agacumu k'abanditsi, afatanije na Sila na Timoteyo bandikira itorero ry'i Tesalonike. Menya byinshi ku gitabo cya 13 mu bigize isezerano rishya
Yanditswe na: Niyonshuti Emmmanuel
Yasubiwemo: Kuwa gatatu, 06 Mutarama 2021
1 Abatesalonike: Sobanukirwa na byinshi kuri uru rwandiko
Urwandiko rwandikiwe Abatesalonike

Amavu n’amavuko y’urwandiko

Kugira ngo tumenye amavu n’amavuko y’urwandiko rw’Abatesalonike rwa mbere birasaba kubanza kurebera hamwe ingendo zitandukanye za Pawulo na mugenzi we Sila zijyana n’Abatesalonike. Izo ni ingendo yakoze ubwo yari ku rugendo rwe rwa kabiri rw’ubumisiyoneri.

Ahagana mu mwaka wa 51, Pawulo, Sila na Timoteyo bagiye kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu mu mujyi w’i Tesalonike. Abantu benshi bamaze gukizwa, hari abantu bamwe bateje imyigaragambyo barega ba Pawulo ko bishe itegeko ry’umwami Kayisari. Pawulo na bagenzi be bashinjwaga ko bari kuvuga ko hari undi mwami utari Kayisari witwa Yesu (Ibyakozwe 17:1-9). Ibyo byatumye bahunga bava muri uwo mujyi.

Abatesalonike

Ibihugu intumwa Pawulo yagenzemo mu rugendo rwe rwa mbere ndetse no murugendo rwa kabiri

Pawulo na Sila bamaze guhunga bava i Tesalonike berekeje i Beroya nk’uko ushobora kubibona ku ikarita iri hejuru. Kubera ko Timoteyo atavugwa mu bantu bagiye i Beroya (Ibyakozwe 17:10), birashoboka cyane ko yasigaye i Tesalonike cyangwa akaba yarasubiye i Filipi, akaza gusanga Pawulo na Sila i Beroya nyuma (Ibyakozwe 17:14).

Abayuda b’i Tesalonike bamaze kumenya ko Pawulo yageze i Beroya kandi ko ari kwigisha ijambo ry’Imana bajyayo, boshya rubanda ngo babange, maze Pawulo arahava naho arahunga asigayo Sila na Timoteyo (Ibyakozwe 17:14). Amaze kugenda asiga abwiye Sila na Timoteyo ko bagomba kuzamusanga muri Atenayi (Ibyakozwe 17:15 , 1 Abatesalonike 3:1-2).

Timoteyo amaze kugera muri Atenayi, Pawulo yamutumye i Tesalonike (Abatesalonike 3:1-5). Bivugwa ko igihe Pawulo yari yaratumye Timoteyo i Tesalonike, Sila we yari yaragiye i Filipi. Timoteyo yari atumwe gusubira i Tesalonike ahawe inshingano zikurikira.

  • Kureba niba itorero ritarasubiye inyuma kubera gutotezwa n’ibigeragezo by’uburyo bwinshi byari bibakikije.
  • kubakomeza
  • kubahugura ku byo kwizera

Pawulo yaje kuva muri Atenayi yerekeza i Korinto (Ibyakozwe 18:1), aho niho Sila na Timoteyo bamusanze (1 Abatesalonike 3:6; Ibyakozwe 18:5).

Aho i Korinto niho Pawulo yandikiye urwandiko rw’abatesalonike rwa mbere. Nyuma y’amezi atandatu  nibwo yongeye kubandikira urwandiko bwa kabiri, urwo rwandiko nirwo rwiswe urwandiko rwa’abatesalonike rwa kabiri

Ni iki cyateye Pawulo kwandika?

Bamaze kuva muri uwo mujyi bahangayikishijwe cyane n’abakiristo bari basize muri uwo mujyi barimo gutotezwa, bafite ubwoba ko bashobora kuzagwa bakava mu byizerwa. Maze yohereza Timoteyo ngo ajye kubakomeza. Impamvu yohereje Timoteyo ni uko yari umugiriki, ingingo yo kuba ari umugiriki yamuheshaga kuba atagirira ibibazo byinshi muri urwo rugendo. Timoteyo agarutse muri Akaya aho yahuriye na Pawulo yamuhaye amakuru meza ko ab’i Tesalonike bagumye mu byizerwa kandi ko batigeze batembanwa n’umuraba w’ibigeragezo n’itotezwa ryari ribarimo. Pawulo niko kwegura urupapuro n’ikaramu ngo abandikire ibyishimo yari atewe na bo. Gusa si ukubashimira gusa ahubwo yari azi neza ko ibihe bitazahora ari byiza nk’uko byari biri, yari azi neza ko hari igihe kizagera bagahura n’inyigisho z’ibinyoma zabakura mu kwizera, ni yo mpamvu mu bice bihera yabahuguye ku kugaruka kwa Yesu ngo bamenye ko kwizera kwabo atari uk’ubusa. Ni nayo mpamvu yabahuguye ku muzuko kugirango bagire ibyiringiro ko n’abazapfa mbere y’uko Yesu agaruka bazazukira kumusanganira no guhabwa ubugingo buhoraho, isezerano ry’abizera.

Umwanditsi, italiki n’igihe iki gitabo cyandikiwe?

Ari ibimenyetso biboneka muri uru rwandiko cyangwa ibiboneka hanze yarwo bigaragaza ko ari Pawulo warwanditse (1 Abatesalonike 1:1; 1 Abatesalonike 2:18). Amateka aboneka muri iki gitabo n’ibiboneka mu byakozwe n’intumwa byose bihura neza. Ibyo bikagaragaza ko uwanditse ari Pawulo kubera kutabusanya kw’amateka agaragara muri ibyo bitabo byombi.

  • Gereranya ibiboneka mu 1 Abatesalonike 3:1–2,8–11 n’ibiboneka mu Ibyakozwe 15:36; na 2 Abakorinto 11:28.
  • Gereranya n’ibiboneka 1 Abatesalonike 2:14–16 hamwe n’Ibyakozwe 17:5–10;  n’Ibyakozwe 17:16.

Iki gitabo kikaba cyaranditswe mu mwaka wa 51.

Amateka y’umujyi wa Tesalonike

Tesalonike wari umujyi ukomeye wo ku nyanja mu kigobe cya Teramayike (theramaic). Wari umujyi ukomeye w’ubucuruzi n’itumanaho. Uyu mujyi niwo wari munini mu mijyi yose yo muri Makedoniya ndetse niwo wari umurwa mukuru w’iyo ntara. Pawulo yageze muri uyu mujyi ubwo yari avuye i Filipi. Nkuko mu byakozwe n’intumwa habivuga, Pawulo yigishije mu isinagogi yaho amasabato agera kuri atatu (Ibyakozwe 17:1-9), gusa abanditsi benshi bavuga ko ibyo bitavuze ko yahamaze ibyumweru bitatu gusa ahubwo yahamaze igihe kigera ku mezi atatu.

Intangiriro z’itorero ry’i Tesalonike ziboneka mu Ibyakozwe 17:1-9. Pawulo yatangiye umurimo wo kuvuga ubutumwa muri uyu mujyi mu isinagogi. Mu bantu yatangiranye nabo harimo n’abayuda. Gusa 1 Abatesalonike 1:9-10; Ibyakozwe 17:4 hagaragaza ko abenshi mu bari bagize iri torero bari abanyamahanga.

Intego y’iki gitabo

Intego ya Pawulo yandika uru rwandiko kwari ugukomeza abizera bashya b’i Tesalonike ngo bakomere mu bigeragezo (1 Abatesalonike 3:3-5), abigisha kubaho ubuzima bwejejwe (1 Abatesalonike 4:1-12) no kubibutsa ibyiringiro by’ahazaza ku bizera bazapfa mbere y’uko Krisito agaruka (1 Abatesalonike 4:13-18)

Insanganyamatsiko y’iki gitabo

Nubwo bigaragara ko Pawulo yavuze ku bintu bitandukanye (reba intego y’iki gitabo), iyo witegereje neza ubona ko ingingo ivuga kuby’iminsi ya nyuma no kugaruka kwa Yesu byiganje mu nzandiko zose Pawulo yandikiye Abatesalonike ndetse igice cya kane cy’uru rwandiko cyo kibivugaho byimbitse (1 Abatesalonike 1:9-10; 1 Abatesalonike 2:19-20; 1 Abatesalonike 3:13; 1 Abatesalonike 4:13-18; 1 Abatesalonike 5:23-24), bityo kugaruka kwa Yesu bifatwa nkaho ariyo nsanganyamatsiko y’inzandiko ebyiri Pawulo yandikiye abatesalonike.

Imiterere y’iki gitabo

  • Indamukanyo – 1 Abatesalonike 1:1.
  • Gushimira no kubasobanurira impamvu y’ibyabaye – 1 Abatesalonike 1:2 kugeza 1 Abatesalonike 3:13.
  • Impuguro no kubatera umwete – 1 Abatesalonike 4:1 kugeza 1 Abatesalonike 5:24.
  • Gusoza no kubifuriza umugisha – 1 Abatesalonike 5:25-28.

Ibyo twifashishije twandika iyi nkuru

Imirongo iboneka muri iyi nkuru
Ibyakozwe 17:1-9; Ibyakozwe 17:10; Ibyakozwe 17:14; Ibyakozwe 17:14; Ibyakozwe 17:15; 1 Abatesalonike 3:1-2; Abatesalonike 3:1-5; Ibyakozwe 18:1; 1 Abatesalonike 3:6; Ibyakozwe 18:5; 1 Abatesalonike 1:1; 1 Abatesalonike 2:18; 1 Abatesalonike 3:1; Ibyakozwe 15:36; 2 Abakorinto 11:28; 1 Abatesalonike 2:14; Ibyakozwe 17:5; Ibyakozwe 17:16; Ibyakozwe 17:1-9; Ibyakozwe 17:1-9; 1 Abatesalonike 1:9-10; Ibyakozwe 17:4; 1 Abatesalonike 3:3-5; 1 Abatesalonike 4:1-12; 1 Abatesalonike 4:13-18; 1 Abatesalonike 1:9-10; 1 Abatesalonike 2:19-20; 1 Abatesalonike 3:13; 1 Abatesalonike 4:13-18; 1 Abatesalonike 5:23-24; 1 Abatesalonike 1:1; 1 Abatesalonike 1:2; 1 Abatesalonike 3:13; 1 Abatesalonike 4:1; 1 Abatesalonike 5:24; 1 Abatesalonike 5:25-28;

Niyonshuti Emmmanuel ni muntu ki ?

Umugenzi ujya mu ijuru.
"We believers, we're Princes of heaven"