Nyuma y’igihe gito kingana n’amezi atandatu amaze kwandika urwandiko rw’Abatesalonike rwa mbere, intumwa Pawulo yakiriye amakuru atandukanye (2 Abatesalonike 3:11). Muri ayo makuru yaje kumenya ko Abatesalonike bakiriye inyigisho zivuga ko umunsi w’umwami wamaze kuza (2 Abatesalonike 2:1-2), nibwo yahise afata umwanzuro wo kubandikira bwa kabiri ngo abahugure. Icyo gihe yandika uru rwandiko yari i Korinto. Hari mu mwaka umwe n’igihe yandikiye urwandiko rwa mbere. Aho ni hagati y’umwaka wa 49 na 51 nyuma ya Kristo.
Umwanditsi
Pawulo , Siluwano na Timoteyo bari i Korinto. Hari hashize amezi atandatu gusa bandikiye itorero ry’i Tesalonike urwandiko rwa mbere rwajyanwe na Timoteyo wagiye afite n’inshingano yo kubakomeza, no kubahugura mu byo kwizera kugira ngo batanyeganyezwa n’amakuba n’itotezwa ryari ribariho. Si itotezwa gusa ahubwo abenshi bari barahindutse bavuye mu miryango isenga ibigirwamana, birumvikana ko hari abatotezwaga n’imiryango, bakangwa, bagatukwa, bagasezeganwa n’ibindi bigeragezo bitandukanye bakorerwaga n’imiryango yabo bazira kuba batakigendera mu muco nk’uwabo.
Tubibutse ko iri torero ryari umusaruro w’umurimo w’ivugabutumwa Pawulo na Siluwano na Timoteyo bamaze amezi atatu bakora muri uwo mujyi w’i Tesalonike (Ibyakozwe 17:1-9).
Abo bagabo bageze i Tesalonike bavuye i Filipi nyuma yo gukubitwa no gushyirwa mu nzu y’imbohe bazira kuba bari birukanye dayimoni mu mukobwa waraguriraga abantu akungukira ba shebuja inyungu nyinshi (Ibyakozwe 16:16-40).
Nkkuko tubibona mu murongo wa mbere (2 Abatesalonike 1:1) iki gitabo cyanditswe na Pawulo afatanije n’abo bagabo babiri bagendanaga nawe aribo: Siluwano na Timoteyo.
Ubwo bari i Tesalonike, baje kugirirwa ishyari n’abayuda maze bakoranya inzererezi ngo zibatere. Gusa Pawulo n’abagenzi be bacitse ibyo bitero ariko baregwa ku batware b’umujyi ko bari kwigisha ko hari undi mwami utari Kayisari, niko guhunga bava muri uwo mujyi berekeza i Beroya. Gusa naho ntibahatinze kuko abayuda babasanzeyo boshya rubanda kubirukana. Ibyakurikiyeho mu rugendo rw’abo nibyo byatumye bandika urwandiko rwa mbere, ndetse ibyo twabivuzeho ubwo twabagezagaho inkuru ivuga ku rwandiko rwa mbere rw’Abatesalonike.
Nk’uko twabibonye itorero ry’i Tesalonike ryakomeje kwizera n’ubwo hari ibigeragezo bitandukanye. Niyo mpamvu Pawulo yanditse urwandiko rwa mbere, ariko nyuma y’amezi atandatu bohereje urwandiko rwa mbere rwajyanwe na Timoteyo, nyuma yo kuhava baje kwakira amakuru y’uko hari inyigisho zinjiriye itorero zitari zo niyo mpamvu bahise bandika uru rwandiko.
Intego y’uru rwandiko
Pawulo yanditse urwandiko rw’Abatesalonike rwa kabiri kugira ngo:
- Ahumurize abari bahangayikishijwe no kumva ko umunsi w’Uwiteka wamaze gusohora. Ndestse yanditse uru rwandiko ngo akureho urujijo ku bijyanye no kugaruka kwa Yesu (2 Abatesalonike 2:1 kugeza 2 Abatesalonike 3:5).
- Intego ye ya kabiri yari ugukomeza abera ngo bakomere, bashikame, bihanganire itotezwa n’ibigeragezo byari bibariho (2 Abatesalonike 1:3-12).
- Intego ya gatatu yari ugucyaha abakiristo bari barabaye abanebwe badashaka gukora ibibahesha uburyo bwo kubaho (2 Abatesalonike 3:6-15). Ahubwo bahora bashaka kurya utw’abandi no gutegereza abagwaneza b’abatunzi bo mu itorero ko ari bo bazabagaburira. Hari na bamwe muri bo bari bararetse gukora imirimo yose ibatunga ngo bategereje kugaruka kwa Yesu.
Ukurikije igihe urwandiko rwa mbere n’urwandiko rwa kabiri byandikiwe bigaragara ko nta mpindukka nini yari yarabaye mu itorero ry’i Tesalonike. Intego y’igitabo cya mbere ijya gusa n’intego y’icya kabiri. Gusa n’ubwo kugaruka kwa Yesu nabyo biboneka mu rwandiko rwa mbere, itandukaniro rihari ni impamvu Pawulo yavuze muri buri rwandiko.
Urugero: Pawulo yababwiye ibyo kugaruka kwa Yesu, umuzuko, umunsi w’imperuka no kubana na Yesu ibihe bidashira mu rwandiko rwa mbere kugira ngo abizera bamenye ko batari kwirukira ubusa. Bamenye ko ikamba baharanira rihari, waba warapfuye wizeye cyangwa uri muzima.
Pawulo yandika ibyo kugaruka kwa Yesu mu rwandiko rwa kabiri, yarimo asobanura ko Yesu atari yagaruka ndetse n’umunsi w’Uwiteka utaragera. Yanditse ibyo ngo abamare impungenge kuko benshi muri bo bari batangiye kumva ko ibyiringiro byabo ari iby’ubusa ndetse n’icyo bari gukorera cyarangiye. Niyo mpamvu Pawulo yabandikiye ngo abakomeze anababwire bimwe mu bimenyetso bizaba mbere y’uko Yesu agaruka (2 Abatesalonike 2:1-16).
Ikindi yarimo abahugura ngo bakomeze bategereze uwo munsi badafite ikizinga. Niyo mpamvu igice cya gatatu kigizwe n’imbuzi zitandukanye zo kubafasha kubaho ubuzima bwejejwe bategereje kugaruka kwa Yesu (2 Abatesalonike 3:1-17).
Insanganyamatsiko
Ingingo nyamukuru y’iki gitabo ni “ukugaruka kwa Yesu”. Kugaruka kwa Yesu kuzabanzirizwa no kuboneka k’uwo Pawulo yise umugome (2 Abatesalonike 2:3). Pawulo yavuze ko mu gihe Yesu azaza azamutsinda amukureho (2 Abatesalonike 2:8). Umwami Yesu naza azarenganura abera barenganijwe, acire imanza abanze kumvira bose (2 Abatesalonike 1:5; 2 Abatesalonike 2:9-15)
Ingingo z’ingenzi z’ibiri muri iki gitabo
- Imana izacira abantu bose imanza zitabera Yesu nagaruka. Abatizera bahanwe, abizeye bose bakizwe (2 Abatesalonike 1:5–10; 2 Abatesalonike 2:9–14).
- Abera bose bazambara ubwiza bwa Kristo base nawe (2 Abatesalonike 1:10, 12; 2 Abatesalonike 2:14).
- Yesu azagaruka nyuma yo guhishurwa kw’umugome no kwimura Imana bwa nyuma (2 Abatesalonike 2:3–4, 9–12).
- Abantu bose bazaba bararetse inyigisho z’ubutumwa bwiza kubera koshywa n’uwo mugome bazatenguhwa Yesu nagaruka (2 Abatesalonike 2:3, 6–12).
- Abantu ntibakwiye kuba ba rusahurira mu nduru bishingikirije ubugwaneza bwa bamwe muri bo (2 Abatesalonike 3:6–15).
Imiterere y’iki gitabo
- Umuseruko (2 Abatesalonike 1:1–2)
- Gushimira no kwihanganisha ab’i Tesalonike batotezwa (2 Abatesalonike 1:3–12)
- Gukuraho ibihuha byavugaga ku munsi w’Uwiteka (2 Abatesalonike 2:1–17)
- Ibibazo by’abakiristo b’abanebwe (2 Abatesalonike 3:1–15)
- Umusozo (2 Abatesalonike 3:16–18)
Inshamake
Nk’uko twabibonye mu rwandiko rwa mbere ndetse n’urwa kabiri z’Abatesalonike, izi nzandiko nta byinshi bijyanye na Teolojiya birimo nk’uko mu zindi nyandiko za Pawulo wabisangamo. Ku rundi ruhande, izi nzandiko zirerekana neza imibereho n’ubuzima abakristo babaga bamaze kwakira Kristo babagamo mu miryango yabo. Zitwereka kandi uburyo abakristo ba mbere bagizweho ingaruka zatewe n’imyemerere ya kiyahudi ku kugaruka kwa Kristo (umunsi w’umwami) no kubaka ubwami bw’Imana mu isi (God’s Kingdom). Pawulo yifashishije ibitekerezo byo mu nzandiko z’abayahudi (Apocalyptic) zavugaga ibijyanye no kugaruka kwa Kristo, yandikiye iri torero arisobanurira neza icyo bivuze n’uko bizaba anasubiza ibibazo by’abatesalonike bari baragizweho ingaruka nabyo. Ikindi kigaragara ni uko izi nzandiko zose zandikiwe iri torero rimwe kandi zanditswe kubera ibibazo runaka byagaragaraga muri iri torero, zandikwa, Pawulo ntiyigeze atekereza ko zizakoreshwa ibindi birenze kuzisomera iri torero. Gusa izi nzandiko ni urugero rwiza rw’inyigisho Pawulo yahaga ababaga bamaze guhinduka babaka abakristu (abakrisrtu bashya)
Ibyo twifashishije twandika iyi nkuru
- Book of 2 Thessalonians (https://www.biblestudytools.com/2-thessalonians/) Retrieved 05 January 2021
- Introduction to 2 Thessalonians (https://www.esv.org/resources/esv-global-study-bible/introduction-to-2-thessalonians/) Retrieved 05 January 2021
- Book of 2 Thessalonians (https://www.insight.org/resources/bible/the-pauline-epistles/second-thessalonians) Retrieved 05January 2021