Ubusanzwe ubuzima bushoboka iyo umuntu ari aho ashobora kubona ibyo kurya, ibyo kunywa ndetse n’umwuka mwiza. Mu buryo bw’igitangaza abasomyi benshi ba Bibiliya batangajwe no kumva inkuru ya Yona wamaze iminsi 3 mu nda y’urufi. Kugeza ubu benshi bibaza icyatunze uyu mugabo mu gihe byagaragaraga ko ibisanzwe bitunga umuntu bidahari. Muri iyi nkuru turagaruka ku byaranze ubuzima bwa Yona mbere na nyuma yo kujya mu nda y’urufi. Uraza kumenya inkomoko y’urwango uyu mugabo yangaga abaturage ba Nineve kugeza ubwo yahisemo guhunga mu kimbo cyo kubaburira.
Mu nkuru ivugwa na Bibiliya, batubwira ko ijambo ry’Imana ryaje kuri Yona mwene Amitayi rigira riti “Haguruka ujye i Nineve wa murwa munini, uwuburire kuko ibyaha byabo birundanyijwe bikagera imbere yanjye (Yona 1:2).” N’ubwo yari abwiwe atyo n’Imana, Bibiliya ikomeza ivuga ko atabashije kumvira ahubwo yafashe inzira yerekeza ahitwa i Tarushishi (Yona 1:3). Mu kugerageza guhunga, niho yahuye n’umuyaga udasanzwe bituma aza kujugunywa mu nyanja maze imana itegeka urufi runini kumumira amara iminsi itatu mu nda yarwo (Yona 2:1).
Ubwe yarivugiye ati “Amazi yarantwikiriye angera ku bugingo, i Muhengeri harangose, urwuya rwanyizingiye mu mutwe (Yona 2:6).” Bikaba bigaragaza uko yari amerewe mu nda y’urufi. Ubwo Yona yasubizaga ubwenge ku gihe, ari mu nda y’urufi yarasenze maze Uwiteka aramwumva ategeka urufi kumuruka i Musozi ari muzima (Yona 2:11).
Gutumwa ku nshuro ya kabili i Nineve
Yona yongeye gutumwa kuburira umujyi yari yatumweho mbere. Kuri iyi nshuro yemeye gutumwa, n’uko arahaguruka ajya i Nineve nk’uko Uwiteka yari yamutumye. Bibiliya ivuga ko wari umujyi munini ku buryo kuwuzenguruka rwari urugendo rw’iminsi itatu ariko Yona yihanganiye urwo rugendo atangira kuzenguruka avuga ubutumwa yari yahawe (Yona 3:3-4). Yona ntiyaruhiye ubusa yigisha ab’i Nineve kuko bemeye Imana bakamamaza itegeko ryo kwiyiriza ubusa bose bakambara ibigunira ibintu byatumye Imana ibumva ibakiza ibyago byagombaga kubabaho (Yona 3:5).
Nyuma y’umurimo ukomeye Yona yakoreye i Nineve, yashoje abo yabwiraga bakize ariko ababazwa n’uko bari bakize ibyago byabo (Yona 4:1). Yasenze isengesho ry’agahinda yibutsa Imana ko igira ubuntu bwinshi akaba yari aziko iza kubabarira abaturage b’i Nineve maze afite agahinda kenshi aravuga ati “gupfa bindutiye kubaho (Yona 4:8).”
Amateka avuga ko uyu mujyi wari warakoze ibikorwa by’urugomo ku gihugu cya Isiraheli ikaba ariyo mpamvu ikomeye yatumaga Yona adashaka ko hagira n’umwe urokoka muri wo. Byatumye ahitamo guhunga Imana igihe yamutumaga bwa mbere kandi yari atuwe azi ko ntaho wahungira Imana. Mbega urwango! Intumwa y’Imana ntago yifuzaga ko abaremwe nayo bakira kubera impamvu z’urwango. Mbese ni abantu bangana iki batifuriza bagenzi babo ibyiza bitewe n’impamvu zipfuye? Hakenewe kurenga urugero rwo kwiyorobeka tukabaho ubuzima bw’urukundo ruva mu ijuru.
Imana ibahe Umugisha.
Ibyo twifashishije twandika iyi nkuru
- Prophets and Kings by Ellen G. White (https://www.ellenwhite.info/books/bk-pk-contents.htm kuwa 4 Ukwakira 2020).
- Bibiliya Yera mu Kinyarwanda igitabo cya Yona ( kuwa 4 Ukwakira 2020)