Ni ibisanzwe ko umuntu wese agira Imbaraga mu by’umwuka igihe kimwe ubundi akisanga asa n’uwambaye ubusa mu kindi gihe. Iyo usomye Bibiliya usanga benshi mu bantu bavugwa baragiye bagaragaza imbaraga ariko bakaza gusubira inyuma ndetse bakagera ahabi kurusha aho bahoze mbere. Umwe mu bazwi cyane kuri buri musomyi wa Bibiliya ni Samusoni, Umusore wavutse mu buryo bw’igitangaza agapfa mu buryo bumeze nk’ubwo. Muri iyi nkuru, mureke tugaruke k’ubuzima budasanzwe bwe kuva avutse kugeza ashoje urugendo rukomeye yagiriye ku isi.
Samusoni yavutse mu gihe gikomeye ubwo Abisiraheli bari baragomeye Imana bagakora ibyangwa nayo, ibintu byatumye ibahana mu maboko y’Abafirisitiya (Abacamanza 13:1). Uyu mwana udasanzwe yavukiye i Sora kandi umubyeyi we yari ingumba itigeze kubyara (Abacamanza 13:2). Kubera uwo yagombaga kuzaba we, umubyeyi we yahawe amabwiriza adasanzwe yo kwirinda kunywa Vino cyangwa ikindi gisindisha icyo aricyo cyose. Malayika yabwiye umubyeyi wa Samusoni ati N’uko ndakwinginze wirinde kunywa Vino cyangwa ikindi gisindisha kandi ntukarye ikintu cyose gihumanya (Abacamanza 13:4). Gusamwa no kuvuka kwa Samusoni byateye ababyeyi be ubwoba baravuga bati ”Ni ukuri turapfa kuko turebye Imana.”
Bitewe n’uko umudugudu w’i Sora wari hafi y’igihugu cy’Abafilisitiya, Samusoni yaje kubana na bo mu buryo bwa gicuti. Umwari wari utuye i Timuna, umudugudu wo mu gihugu cy’Abafilisitiya, akundwa na Samusoni maze yiyemeza kumusaba ngo amubere umugore. Icyo yashubije ababyeyi be bubahaga Imana, kandi bagerageje kumumubuza ni iki ngo “Nsabira uwo, kuko ari we nkunda cyane.” Amaherezo barashyingiwe.
Urupfu rubabaje rwa Samusoni
Hanyuma y’ibyo abenguka undi mugore wo mu gikombe cya Soreka, hafi y’aho yavukiye, yitwaga Delila, “umusinzikazi.” Imizabibu y’i Soreka nayo yabereye uwo Munaziri wari udakomeye ikigusha, wari waratangiye kunywa inzoga, n’uko yica irindi sezerano ryamutegekaga kuba uwera no kuba umuntu w’Imana. Abafilisitiya biyemeza kuzuza umugambi wabo wo kumurimbura bakoresheje Delila. Ntibajyaga gushirika ubwoba bwo kumufata agifite imbaraga ze nyinshi, ariko bari bafite umugambi wo kwiga ibanga ry’imbaraga ze. N’uko rero bagurira Delila ngo arimenye maze arigaragaze.
Mu buryarya bukomeye, Delila yabashije gushuka Samusoni birangira amugushije mu mutego watumye Abafilisitiya bamutsinda. Yatumye ku batware b’Abafilisitiya ati ”Nimuzamuke kuri iyi nshuro kuko yambwiye ibiri mu mutima we byose” (Abacamanza 16:18). Nyuma yo kogoshwa umusatsi we, Abafilisitiya baramufashe bamumanukana i Gaza bamubohesha iminyururu y’imiringa, bamugira umusyi mu nzu y’imbohe (Abacamanza 16:21). Mu marembera y’ubuzima bwe, Samusoni wari warakuwemo amaso agafungirwa mu nzu y’Abafilisitiya, yafashe inkingi zombi zo hagati zari ziteze iyo nzu, arazegamira aravuga ati ”Mpfane n’Abafilisitiya”. Akoresheje imbaraga ze zose ashikuza inkingi inzu iridukira abo batware n’abantu barimo bose. Abo Samusoni yishe uwo munsi barutaga abo yishe mu minsi yose yo kubaho kwe! (Abacamanza 16:30)
Ku mubiri, Samusoni yarushaga abantu bose bo ku isi imbaraga, ariko mu byo kwirinda, mu bitekerezo byubaka, no mu byo gushikama, yari umwe mu bari bafite intege nke cyane. Gukomera nyako kugaragazwa n’ibitekerezo umuntu akoresha, si ibimukoresha. Dukeneye gukomera imbere kuko nibitaba ibyo tuzisanga twaravuye mu byizerwa.
Imana ibahe Umugisha