Niniwe, umujyi udasanzwe watuwemo n’abantu badasanzwe: Isezerano rya kera n’amateka igice cya 7

Nineve, umujyi udasanzwe watuwemo n'abantu badasanzwe ariko kugeza uyu munsi ibyawo benshi ntibabisobanukiwe. Iyi nkuru irakubwira ibidasanzwe byavumbuwe muri uwo mujyi na n'ubu ugifite amateka ahambaye.
Yanditswe na: Wellars Mvuyekure
Yasubiwemo: Kuwa gatanu, 06 Ugushyingo 2020
Niniwe, umujyi udasanzwe watuwemo n’abantu badasanzwe: Isezerano rya kera n’amateka igice cya 7
Niniwe, umujyi udasanzwe watuwemo n'abantu badasanzwe

Mu mwaka w’2014, umutwe w’iterabwoba witwa ISIS wigaruriye ibice bitandukanye bya Irake harimo n’ibice byose bya Mosul aho umujyi wa kera wa Nineve wari wubatse. Nineve wari umurwa mukuru w’igihugu cya Siriya cyamenywe na benshi mu basomye Bibiliya. Mu myaka itatu bahamaze, batangije ibikorwa bitandukanye byo kwangiza umuco wari usanzwe muri ako gace ndetse bakora ibikorwa byo gusenya imisigiti myinshi ndetse n’imva zari zimaze imyaka myinshi. Muri iki gikorwa, kimwe mu bikomeye cyabaye kuwa 24 nyakanga 2014 aho basenye imva izwi cyane y’umuhanuzi Yona.

Ibi byose byaterwaga no kuba iyo misigiti ndetse n’insengero bitari byubahirije amategeko akakaye y’abayisilamu. Ibice byose byegereye aho hari higaruriwe byarangijwe bikomeye ndetse imisigiti n’imva nyinshi birangizwa bikomeye. Mu mpera z’ukwezi kwa mbere mu mwaka wa 2017, igihe umutwe w’iterabwoba wa ISIS watsindwaga bikomeye, Mosul n’ibice byari bituranye byongeye gufatwa n’ingabo za Irake.

Umugi w’amaraso!

Nineve (ishushanya igihugu cyose cya Siriya) yavuzwe cyane mu byanditswe byera nk’umwanzi ndetse n’uwigaruriye ubwami bwamajyarugura bwa Isiraheli. Iki gihugu cyavuzwe nka kimwe mu byateye ubwoba ubwami bw’ubuyuda, ariko kandi buvugwaho kwihana kwa benshi (mass repent) nyuma yo kubwirizwa na Yona. Hanyuma abaturage ba Nineve bongeye gusubira mu bibi byabo bituma abandi bahanuzi nka Nahumu bayihanurira kurimbuka atari yo gusa ahubwo n’ubwami bwose bwa Siriya. Benshi mu bami ba Siriya baravuzwe cyane cyane hitawe ku mateka adasanzwe bagiranye n’igihugu cya Isiraheli cyangwa Yudaya mu gihe cy’ubwami bwaje kwigabanya.

Mu nkuru yasohokeye muri Irake yitwa Archeology journal yashyizwe ahagaragara na Univerisite ya Cambridge, umwanditsi Dr.Ali Yaseen Al-Juboori yarebye mu buryo bwitondewe ku bintu bitandukanye byavumbuwe mu mujyi wa Nineve. Bimwe byari byaravumbuwe mu myaka ya 1987-1992 ariko bikaba byari bitarashyirwa ahagaragara. Ibindi bintu bitandukanye byari byaravumbuwe mu bucukuzi budasanzwe bwakozwe n’umutwe wa ISIS bishakira amabuye yagaciro yagombaga kugurishwa bakabona amafaranga yo gutera inkunga ibikorwa byabo bya gisirikare.

Mu buryo bwa gihanga, hari harabayeho ubucukuzi mu myaka y’1987-1992 i Nebi yunus na Nergal Gate kandi byatangaga ikizere ko buzagira byinshi busobanura ariko bwaje guhagarikwa batinya kwangiza imisigiti ndetse n’imva y’umuhanuzi Yona. Ariko umutwe wa ISIS ntabwo wari witaye kuri ibyo byose, baracukuye ndetse bagera ahantu kure hatabashaga kugerwa n’ingabo za Irake ndetse n’abandi bashakashatsi batandukanye mu by’ubusigaratongo.

Nyuma yo kongera kwigarurirwa n’ingabo za Irake mu mwaka w’2017, abahanga mu by’ubusigaratongo( Archaeologists) batangiye kwiga kubyari byavumbuwe mu bice bitandukanye by’umujyi wa Nineve. Kimwe mu bintu byabatangaje cyane, ni uko babonye inzira nyinshi cyane zo munsi y’ubutaka(tunnels), izi nzira zari zubatse ku buryo butangaje ku buryo abasirikari ndetse n’abashakashatsi batandukanye batabashije gusobanukirwa ibyazo neza. Havumbuwe kandi ibintu bitandukanye ndetse byinshi byangijwe n’ingabo za ISIS, ariko hari byinshi byasigaye bidakozweho bakeka ko ntagaciro bifite.

Kimwe mu bintu by’ingenzi cyane byavumbuwe, n’inyandiko za kera cyane zanditswe n’abami ba Siriya. Dr.Ali Yaseen Al-Juboori wanditse izi nkuru ,yarebye yitonze izo nyandiko mu kwezi kwa gatatu mu mwaka wa 2017 maze yita ku bintu byinshi byari bitaravumburwa ariko yibanda ku bihura n’inkuru za Bibiliya kandi turavuga bike mu byo yabonye hano.

Ni iki cyari ku nyandiko zo ku nkuta?

Nyinshi mu nyandiko zavumbuwe vuba aha kimwe n’izavumbuwe mu myaka ya kera, zagaragaye ku nkuta izindi zisangwa mu magazeti ya Kera yandikwaga n’abami ba Siriya. Bimwe mu byari byanditseho byakuwe mu rurimi rw’Abanyasiriya bishyirwa mu cyongereza kandi ibyari byanditseho biri hasi aha:

 Siriya,ahantu ha Esarhaddon, umwami ukomeye, umwami ushoboye, umwami w’isi, umwami wa Siriya, umuyobozi wa Babuloni, umwami wa sumer na Akkad, umuhungu wa Senakerebu, umwami w’isi, umwami wa Siriya. Umwuzukuru wa Sargon wa 2, umwami w’isi, umwami wa Siriya. Uwubatse urusengero rw’imana yacu Assur, uwatwubakiye Esagil na Babuloni kandi uwashubije agaciro imana zikomeye, umuhungu wa Senakerebu, umwami w’isi, umwuzukuru wa Sargon wa 2 umwami w’isi, umwami wa Siriya

Ibihamya by’ibyanditswe byera

Mu buryo busa n’ubutangaje, byinshi mu bikorwa byanditse by’abami ba Siriya nk’uko byagaragajwe mu nyandiko yanditswe n’umwami Esarhaddon, byose bivugwa na Bibiliya kandi ku buryo butavuguruzanya. Sargon wa 2 avugwa na Bibiliya inshuro imwe murI yesaya 20:1, Senakerebu avugwa inshuro nyinshi muri Bibiliya (2 Abami 18-19, 2 Ngoma 32, Yesaya 36-37). Ibyanditswe byera bivuga ko yishwe n’abahungu be ndetse n’uwundi muhungu. Umwami Esarhaddon yayoboye nyuma ye kandi we avugwa inshuro eshatu mu 2 Abami 19:37 na Yesaya 37:38 hose bavuga ko yatsinze se akamusimbura ku bwami. Ezira 4:2 naho havuga ko abanyasamariya ndetse n’andi mahanga atandukanye bigaruriwe na Siriya yari iyobowe na Esarhaddon kandi ibi byabaye ahagana mu mwaka wa 722 mbere ya Kristo.

Ashurbanipal umwami wa Siriya wanditse inyandiko ya nyuma, yari umuhungu wa Esarhaddon kandi nawe yavuzwe mu mpapuro z’ibyanditswe byera ariko kubera uguhindura mu ndimi zitandukanye, yaje yitwa Asnappar, osnapper cyangwa Asenaphar murI ezira 4:10, aho nawe avugwa nk’umwe mu bami ba Siriya bongeye gutuza abisiraheri mu midugudu y’i samariya. Ubu buvumbuzi bwabaye ikindi gikorwa kidasanzwe cyongeye kwemeza ukutibeshya kwa Bibiliya kandi benshi bongeye kuyigarurira ikizere. Muri comment ushobora kumbwira amateka ushaka ko nzagukoreraho ubusesenguzi.

 

Murakoze

Ibyo twifashishije twandika iyi nkuru:

  • Ali. Y.Al-Juboori (2017). Recently Discovered Neo-Assyrian Royal Inscriptions from the Review Palace and Nergal Gate of Nineve, Iraq p.79
  • Josie Ensor (Feb 28, 2017). Previously untouched 600 BC Palace discovered under Shrine Demorished by Isil in Mosul, Iraq p.246
  • Accepted more so by Muslims than by the majority of Christians. “What is the tomb of Prophet Jonah?” The gate of Nineveh, July 11, 2014,
  • https://gatesofnineveh.wordpressis-the-tomb-of-the-prophet-jonah/

 

Imirongo y’ibyanditswe byera yifashishijwe:

Yesaya 20:1, 2 Abami 18:19, 2 Ngoma 32, Yesaya 36:37, 2 Abami 19:37, Yesaya 37:38, Ezira 4:10

Imirongo iboneka muri iyi nkuru
I yesaya 20:1; 2 Abami 18-19; Yesaya 36-37; 2 Abami 19:37; Yesaya 37:38; Ezira 4:2; I ezira 4:10; Yesaya 20:1; 2 Abami 18:19; Yesaya 36:37; 2 Abami 19:37; Yesaya 37:38; Ezira 4:10;

Wellars Mvuyekure ni muntu ki ?

Wellars MVUYEKURE ni umunyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda ishami ry'ubuvuzi n'ubumenyamuntu. Ni umukristo watangiye urugendo rujya mu ijuru, yasomye kandi akurikirira hafi amateka avugwa na Bibiliya. Mwandikire cyangwa umuhamagare kuri 0788745884 niba hari icyo udasobanukiwe.