Gutsindwa kwa Mose ku rugabano rw’i Kanani igituro cye kiburirwa irengero

Mose, nyuma y'urugendo rukomeye, yatsindiwe ku rugabano rwa Kanani bituma igituro cye kiburirwa irengere. Ese cyaba cyaragiye he ? Byose turabisanga muri iyi nkuru
Yanditswe na: Wellars Mvuyekure
Yasubiwemo: Ku cyumweru, 06 Ukuboza 2020
Gutsindwa kwa Mose ku rugabano rw’i Kanani igituro cye kiburirwa irengero

Umusirikare urwanira gufata igihugu iyo ageze aho areba ibice byiza by’igihugu ashaka gufata, arwana ashishikaye ndetse imbaraga atigeze akoresha akazikoresha ubu kuko aba yenda gushyikira ibyo yarwaniye. Mose yari yarahanganye n’intambara z’uburyo bwinshi mu butayu banyuragamo, niwe muntu wa mbere wahuraga n’ibitutsi by’ababaga barambiwe urugendo rushishana bakoreye mu butayu. Wibuke ajugunya hasi ibisate byanditseho amategeko yari yarahawe n’Imana bitewe n’agahinda yabaga atewe n’ubwoko butagonda ijosi bwa Isiraheli. Urugamba rumurenze, Mose hari ibyo yabwiye Uwiteka nk’uko tubisanga mu gitabo cyo Kubara 11:12.

Bisa n’ibitangaje kumva ko umuntu warwanye intambara zingana gutya atari mu mubare w’abantu bake bageze i Kanaani. Muri iyi nkuru turagaruka ku gutsindwa kwa Mose.

Nyuma y’urugendo rurerure kandi rukomeye, iteraniro ry’Abisirayeli ryose rigera mu butayu bwa Zini mu kwezi kwa mbere, ubwo bwoko buguma i Kadeshi, Miriyamu agwayo, barahamuhamba. Iteraniro ribura amazi, bateranira kugomera Mose na Aroni. Abantu batonganya Mose, baramubwira ko baba barapfuye ubwo benewabo bapfiraga imbere y’Uwiteka. Barongera bamubaza impavu yabazanye mu butayu ngo bapfiremo bapfane n’amatungo yabo (Kubara 20:1-4)

Mose na Aroni, abayobozi, bajya imbere y’ihema ry’ibonaniro bikubita hasi bubamye. Mose abwirwa ngo, nafate inkoni maze we na Aroni bateranye iteraniro maze babwire igitare kibahe amazi yacyo. Uwiteka abakurire amazi muri urwo rutare. Abo bavandimwe bari abagabo bakuru icyo gihe. Bari barihanganiye kwigomeka kw’Abisiraheli igihe kirekire. Ariko ubwo, noneho kwihangana kwa Mose kwaracogoye. “Nimwumve, mwa bagome mwe, muri iki gitare twabakuriramo amazi?” Aho kubwira igitare, nkuko Imana yari yamutegetse, yagikubise ya nkoni kabiri.

Amazi menshi aradudubiza, ariko icyaha gikomeye cyari cyakozwe. Mose yari yavuganye uburakari. Yaravuze ati ”Nimwumve, mwa bagome mwe” Ibyo yari abavuze byari ukuri, ariko n’ukuri ntigukwiriye kuvuganwa ubukana cyangwa kutihangana. Igihe yiyemezaga kubarega we ubwe, yababaje Umwuka w’Imana. Byagaragaye neza yuko atari agifite kwifata. N’uko abantu baboneraho kwibaza yuko ibyo yakoze mbere byose yari ayobowe n’Imana. Ubwo noneho bari babonye impamvu bashakaga yo kwanga amabwiriza Imana yari yabahaye itumye umugaragu wayo.

Uwiteka abwira Mose na Aroni ko kubera ko batamwizeye ntibanerekane kwera kwe mu maso y’Abisiraheli batazajyana nabo mu gihugu cy’isezerano Imana yari yarabateeguriye (Kubara 20:12).

Bagombaga gupfa batarambuka uruzi rwa Yorodani. Ntibarezwe icyaha cy’icyitumano batsinzwe n’ikigeragezo cyaziyeho, kandi bihannye uwo mwanya babikuye ku mutima. Uwiteka yemeye kwihana kwabo, n’ubwo ku bw’ ingaruka mbi icyaha cyabo cyajyaga gutera abantu, atakuyeho igihano cyacyo.

Mose yabwiye abantu yuko ubwo yari yananiwe kwerekana ubwiza bw’Imana atajyaga kubageza mu gihugu cy’isezerano. Yabingigiye kuzirikana igihano kidakuka yari yahawe kandi hanyuma bakazirikana uburyo Imana izakira kwitotomba kwabo bashyira ku muntu buntu ibihano bari bizaniye. Yababwiye yuko yari yinginze Imana kugira ngo imukureho icyo gihano ntibyemerwe.

Mu ngendo zabo zose ubwo bitotomberaga amagorwa bagiraga mu nzira, Mose yarababwiraga ati ”Si twe mwivovotera, ahubwo Uwiteka ni we mwivovotera.” Ariko amagambo yavuganye ubwira ngo, “… muri iki gitare twabakuriramo amazi?” cyari icyemezo bari bifatiye kandi ubwo kwitotomba kw’abantu kwari guhawe inkingi. Uwiteka yajyaga kubakuramo ibyo bitekerezo atemereye Mose kujya mu Gihugu cy’isezerano. Icyo cyari ikimenyetse kidashidikanywa cyerekana yuko umuyobozi wabo atari Mose.

Imana yari yarababariye abantu ibicumuro bikomeye kuruta icyo, ariko ntiyajyaga guhana icyaha cy’abayobozi kimwe n’icy’abayoborwa. Yari yarahaye Mose icyubahiro kiruta icy’undi muntu uwo ari we wese ku isi. Kubona yarabonye umucyo mwinshi cyane n’ubwenge muri ako kageni byatumye icyaha cye kibabaza cyane.

Bageze ku musozi Hori, Uwiteka abwirira Mose na Aroni ku musozi Hori uri ku rugabano rw’igihugu cya Edomu ko Aroni agiye gusanga ubwoko bwe, agiye gupfa. Imana isaba kandi Mose ko yimika Eleyazari umwana we (Kubara 20:23-28).

Urupfu rubabaje rwa Mose (Gutegeka kwa kabiri 34:1-7).

Ngayo amaherezo y’abayobozi bakomeye b’ubwoko bw’Imana. Mbese umaranye igihe kinini n’Imana? Ukeneye kuyinambaho nk’aho mumenyanye uwo munsi kugirango umunsi umwe utazagwa mu byaha ku munota wa nyuma ugatsindirwa ku marembo y’ijuru.

Imana iguhe umugisha.

Ibyo twifashishije dutegura iyi nkuru:

  • Bible Society of Rwanda (2001). Bibiliya yera mu Kinyarwanda (Igitabo cyo Gutegeka kwa kabiri igice cya 34)
  • Bible Society of Rwanda (2001). Bibiliya yera mu Kinyarwanda (Igitabo cyo Kubara igice cya 20)
  • Bible Society of Rwanda (2001). Bibiliya yera mu Kinyarwanda (Igitabo cyo Kuva igice cya 23)
  • Ellen G White (1958). Patriarchs and Prophets, United states of America pp 199

 

Imirongo iboneka muri iyi nkuru
Kubara 11:12; Kubara 20:1-4; Kubara 20:12; Kubara 20:23-28;

Wellars Mvuyekure ni muntu ki ?

Wellars MVUYEKURE ni umunyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda ishami ry'ubuvuzi n'ubumenyamuntu. Ni umukristo watangiye urugendo rujya mu ijuru, yasomye kandi akurikirira hafi amateka avugwa na Bibiliya. Mwandikire cyangwa umuhamagare kuri 0788745884 niba hari icyo udasobanukiwe.