Abaroma: sobanukirwa n’igitabo cy’abaroma n’impamvu cyanditswe

Igitabo cyangwa ibaruwa yandikiwe Abaroma ifite ibintu yihariye itandukaniyeho n'izindi baruwa Pawulo yanditse. Muri byo harimo ko ariyo baruwa yonyine ... Komeza usome iyi nkuru
Yanditswe na: Niyonshuti Emmmanuel
Yasubiwemo: Kuwa kane, 03 Ukuboza 2020
Abaroma: sobanukirwa n’igitabo cy’abaroma n’impamvu cyanditswe
Igitabo cyandikiwe Abaroma

Urwandiko rwandikiwe Abaroma ni igitabo cya gatandatu mu bitabo bigize isezerano rishya. Iki gitabo cyandikiwe itorero ry’i Roma.  Ni igitabo kigizwe n’ibice bine Pawulo yandikiye itorero ry’i Roma asobanura agakiza k’abantu bose kabonetse binyuze muri Yesu. Muri iki gitabo Pawulo yasobanuye neza “icyaha”. Yasobanuye uko abisirayeli bagerageje kubahiriza amategeko ariko ntibabishobora uko imyaka yagendaga itambuka.

Yesu ni inzira  yateguwe  yo gukirizwamo aribyo byaduhesheje irindi sezerano rishya risimbura isezerano rya Kera.

Kwizera Yesu byonyine ni byo bishobora guhesha umuntu gukizwa bikamugarura mu bwami bw’Imana bigakuraho n’urusika rw’ibyaha rwazanywe na Adamu.

Ubwoko bw’Imana mbere ya Yesu bwari  abisirayeli gusa ariko Kristo amaze gucungura umuntu habonetse ubwoko bw’Imana bushya buhuriweho n’amahanga yose, umuyuda kugeza k’ umunyamahanga bahujwe n’isano riva ku maraso ya Yesu.

Umwanditsi

Umwanditsi w’uru rwandiko ni intumwa Pawulo nkuko tubibona mu Abaroma 1:1. Nta wundi mwanditsi wigeze uvugwa ko yaba ari we wanditse uru rwandiko. Imyandikire y’igitabo n’amateka arimo byose ni ibihamya ko ari Pawulo wanditse iki gitabo. Ibiri muri uru rwandiko ugeraranije n’izindi nzandiko Pawulo yanditse nabyo bihamya ko ari Pawulo warwanditse.

Amavu n’amavuko y’itorero ry’i Roma

Nta kintu muri Bibiliya kigaragaza uko itorero ry’i Roma ryavutse. Mu gushakisha inkomoko y’iri torero hari abavuga ko bamwe mu bantu baturutse i Roma bari bagiye i Yerusalemu ku munsi wa Pentekote muri bo harimo abari muri bya bihumbi bitatu (3000) byakiriye agakiza uwo munsi.  Bivugwa ko  mu gusubira iwabo aribo batahanye inkuru nziza y’ubwami i Roma (Ibyakozwe 2:10).

Hari abavuga ibitandukanye n’ibyo twavuze hejuru ahubwo bakavuga ko iri torero ryavutse nyuma y’urupfu rwa Sitefano aho abakiristo benshi batangiye guhunga. Bakavuga ko abahungiye i Roma ari bo batangije iri torero (Ibyakozwe 8:1-4).

Ibitabo byanditswe na Pawulo

Mu bitabo makumyabiri na birindwi (27) bigize isezerano rishya, cumi na bine(14) muri byo ni amabaruwa cyangwa inzandiko zandikiwe amatorero cyangwa abantu runaka. Ibyo bitabo biza bikurikira igitabo cy’Ibyakozwe ku rutonde rusanzwe rw’ibitabo byo muri Bibiliya.

Izo nzandiko cyangwa amabaruwa cumi n’ane bigabanijemo ibice bitatu (3): inzandiko 9 zandikiwe amatorero, inzandiko 4 zandikiwe abantu ku giti cyabo hamwe ni urwandiko rwandikiwe abaheburayo. Muri buri gice ibitabo bitondetse hakurikijwe uko buri kimwe kireshya. Ibyo bitabo bikurikirana gutya; Abaroma, 1 abakorinto, 2 Abakorinto, Abagalatiya, Abefeso, abafilipi, Abakolosayi, 1 abatesalonike, 2 abatesalonike, 1 Timoteyo, 2 Timoteyo, Tito, Filemoni, Abaheburayo.

Ibitabo cumi na bitatu mu isezerano rishya byanditswe na Pawulo kandi na kimwe cya kabiri cy’igitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa kivuga ku buzima bwe.

Mu bitabo 13 bivugwa ko byagizwemo uruhare na Pawulo, birindwi (7) gusa muri byo ni byo byemezwa neza ko byanditswe na Pawulo. Ibindi  bitabo bivugwa ko byanditswe n’abagendanaga na Pawulo ariko banditse mu izina rye bakoresheje inzandiko yari yarandikiye amatorero atandukanye ariko ubu zitakibaho kuko zaburiwe irengero.

Impamvu inzandiko zirindwi (7) ari zo gusa zemezwa ko ari Pawulo wazanditse ni uko zigaragaza ubuzima bwa Pawulo kandi zigahurira ku itonde ry’ibitekerezo Pawulo yakoreshaga. Ibyo bitabo birindwi ni Abaroma, 1 Abakorinto, 2 Abakorinto, Abagalatiya, Abafilipi, 1 Abatesalonike, Filemoni.

Ukurikije igihe izo nzandiko zagiye zandikirwa wazitondeka utya; 1 abatesalonike, 1 Abakorinto, 2 Abakorinto, Abagalatiya, Abafilipi,  Abaroma. Igitabo cya Filemoni cyo ntibizwi neza igihe cyandikiwe.

Hari ibitabo byitwa “Deutero-Pauline” bivugwa ko byanditswe n’abagendanaga na Pawulo nyuma yo gupfa kwe. Ibyo ni; Abefeso, Abakolosayi, 2 Abatesalonike.

Hari ibitabo byitwa “Trito-Pauline”  ibyo ni 1 Timoteyo, 2 Timoteyo, Tito. Byitwa “Trito-Pauline” kubera ko bivugwa ko byanditswe n’urungano rwaje nyuma y’urupfu rwa Pawulo ariko bakaba barigiye mu mashuri Pawulo yari yarasize ashinze.

Igihe igitabo cy’Abaroma cyandikiwe n’aho cyandikiwe

Pawulo ntiyari i Roma mu gihe yandikaga iki gitabo kuko mu gitabo ubwe yigaragariza ko yifuzaga kujyayo mu minsi yari gukurikira (Ibyakozwe 19:21, Abaroma 1:10-12). Muri iki gitabo Pawulo atanga intashyo ku bantu batandukanye bari bagize itorero ry’i Roma kandi ntiyari kubikora ari i Roma (Ibyakozwe 19:21, Abaroma 1:10-11)

Pawulo yanditse iki gitabo ari i Korinto mu mwaka wa 57 A.D ubwo yari ku rugendo rwe rwa gatatu rwo kuvuga ubutumwa (Ibyakozwe 20:1-3), igihe yanditse iki gitabo ni mbere gato y’uko agera i Yerusalemu ajyanye imfashanyo z’abakene (Abaroma 15:25-26; Ibyakozwe 20:16, Abaroma 15:25-26)

Ikindi wamenya ni uko iki gitabo cyanditswe nyuma y’imyaka itatu gusa umwami Nero yimye ingoma afite imyaka 16. Icyo gihe itorero ntabwo ryari ryagatangiye gutotezwa. Icyo gihe Pawulo yandika iki gitabo itorero ryari riri mu gihe cy’ituze gusa ryari rikeneye inyigisho zo gukura mu mwuka.

Abaroma

Zimwe mu mpamvu zigaragaza ko Pawulo yari i Korinto ni intashyo zatanzwe na Gayo na Erasito  basuhuza abanyetorero b’i Roma (Abaroma 16:23). Uwo mugabo witwa Gayo yari atuye mu mugi w’i Korinto ndetse yabarizwaga mu itorero ry’i Korinto (1 Abakorinto 1:14). Erasito nawe yatuye i Korinto kandi yari ashinzwe kubika umusoro w’ab’uwo mudugudu Gayo yabagamo (1 Timoteyo 4:20)

Ikindi kigaragaza ko uru rwandiko rwandikiwe i Korinto ni umudiyakonikazi witwaga Foyibe wagiye aherekeje uru rwandiko. Uyu Foyibe yabaga mu itorero ry’i Kenkireya, ako kari agace ko mu nkengero z’umugi wa Korinto (Abaroma 16:1-2)

Aho Pawulo yandikiye iki gitabo ni mu mugi wa Korinto wabagamo imico itandukanye n’abantu batandukanye. Korinto wari umugi ubamo abatwara amato, abacuruzi batandukanye, abasenga ibigirwamana benshi kandi bakize, n’abakiristo. Uyu mugi wa Korinto wari wuzuye ubusambanyi bwinshi no gusenga ibigirwamana.

Mu gihe Pawulo yandikiraga abaroma ibijyanye n’icyaha, kuba imbata y’ibyaha no kugwa k’umuntu n’imbaraga z’ubuntu bw’Imana zihindura ubuzima yari azi ibyo avuga kuko ibyo yavugaga byose byamuhoraga mu maso.

Insanganyamatsiko y’iki gitabo

Insanganyamatsiko y’iki gitabo ni ibanze ry’ubutumwa bwiza ari wo mugambi w’Imana wo gucungura umuntu no kumuvana mu bubata bw’Icyaha no kumuhesha agakiza gaturuka ku Mana, kuva umuyuda n’umunyamahanga ari kimwe (Abaroma 1:16-17)

N’ubwo abenshi bavuga “ugutsindishiriwa kubwo kwizera” cyangwa “justification by faith” ariyo ngingo y’ingenzi y’iki gitabo gusa ntiyaba ivuga byuzuye ubutumwa bwose buri mu gitabo. Icyaha , gutsindishirizwa, no kwezwa  byose bibumbira mu kintu kimwe aricyo “gukiranuka guturuka ku Mana (Abaroma 1:17)” iyi ni nayo nkingi y’iki gitabo.

Ni izihe ntego Pawulo yari afite igihe yandikaga iki gitabo? 

  • Yanditse iki gitabo kugira abateguze uruzinduko yari kugirira i Roma n’uruzinduko yari ashaka kugirira muri Esipanye (Abaroma 1:10-15; Abaroma 15:22-29).
  • Pawulo yanditse iki gitabo kugira ngo asobanure inzira y’agakiza ku itorero ry’i Roma kuko nta ntumwa yari yarigeze ibigisha. Twibuke neza intangiriro y’iri torero ko rytangijwe n’abari baragiye i Yerusalemu ku munsi wa Pentekote. Bivuze ko nta muntu wigeze ajya kubigisha ngo bamenye byimbitse iby’ishingiro ry’agakiza
  • Pawulo yanditse iki gitabo ngo asobanure isano riri hagati y’abanyamahanga n’abayuda n’umugambi w’Imana kuri bose (Abaroma 1:14) kuko muri icyo gihe abakiristo b’abayuda ntabwo bemeraga abanyamahanga ko baza murusengero kuko bumvaga bagomba kubanza kumvira amategeko no kuziririza iminsi ( Abaroma 14:2-6).

Ni iki cyabaye imbarutso yo kwandika igitabo cy’Abaroma

Pawulo yandika yari i Korinto (Ibyakozwe 20:2-3) k’urugendo rwe rwa gatatu rwo kuvuga ubutumwa. Icyo gihe umurimo yagombaga mu burasirazuba bw’inyanja ya Mediterane yari asa naho awusoje. (Abaroma 15:18-23). Muri icyo gihe Pawulo yumvishe ashaka gusura itorero ry’i Roma (Abaroma 1:11-12; Abaroma 15:23-24). Gusa muri iyo minsi Pawulo ntiyari bubone uko ajya i Roma kuko yagombaga kubanza kujyana i Yerusalmu imfashanyo yari yakusanijwe mu matorero atandukanye y’abanyamahanga. Izo mfashanyo zari zigenewe abakiristo batishoboye babaga i Yerusalemu. Amaze kubona ko bidashoboka ko ako kanya  yajya i Roma yahisemo kubandikira urwandiko mu mwanya wo kujyayo. Yabandikiye uru rwandiko abateguza ko agiye kuzahagirira uruzinduko hamwe n’urugendo yateganyaga kuzagirira muri Esipanye( Abaroma 15:23-24).

Inshuro nyinshi Pawulo yari yarifuje kujya kuvuga ubutumwa i Roma (Abaroma 1:13-15) rero uru rwandiko rwabaye nk’integuza n’imbanzirizamushinga y’ibyo yifuzaga kuhakorera.

Ibikubiye muri iki gitabo  

Pawulo yatangiye avuga ku mibereho yo mu mwuka kubantu bose. Avuga uko abayuda n’abanyamahanga bose bakoze ibyaha ntibashyikira ubwiza bw’Imana kandi bose bakeneye agakiza. Ako gakiza katanzwe n’Imana ibinyujije muri Yesu waducunguye ku musaraba. Ako agakiza ni isezerano ryakirwa no kwizera.

Kwizera ni ryo hame Imana yakoreragamo kuva kera na kare mu mibanire yayo n’umuntu, nkuko urugero rw’ibyo rutangwa kuri Aburahamu rubivuga. Kubera ko gukizwa cyangwa kwakira agakiza ariyo ntambwe ya mbere y’ubukirisito Pawulo akomereza inyandiko ye yerekana uko umuntu ava mu bubata bw’icyaha, amategeko n’urupfu. Ibyo tubyakira binyuze mu gupfana na Kirisito no kuzukana nawe hamwe no  kwakira umwuka wera no gutura mu mbaraga ze.

Pawulo akomeza agaragaza uko abisirayeli nubwo banze kwakira agakiza ariko bafite umwanya mu mugambi w’Imana wo gucungura umuntu. Akomeza avuga n’ubwo ari imbuto nke zasigaye zizera kandi zafatanije ngo zibwirize amahanga hari igihe abisirayeli bazakizwa. (Abaroma 11:26).

Mu mpera z’iki gitabo asaba abantu ko bagombaga kuvana kwizera kw’abo mu magambo bakabishyira mu bikorwa, haba mu rusengero cyangwa  hanze yarwo.

Umwihariko w’urwandiko rw’abaroma

  • Nirwo rwandiko rwanditse mu buryo bwuje ubuvanganzo kuruta izindi zose. Nusoma neza uru rwandiko uzasanga ari inyandiko ya Tewologiya kuruta uko ari ibaruwa yandikiwe abantu runaka.
  • Umwanditsi yibanze cyane ku nyigisho z’agakiza cyangwa se ubukiristo. Pawulo yagiye agaruka ku nsanganyamatsiko zikomeye cyane za Tewologiya zikomeye. urugero; icyaha n’urupfu, agakiza, Ubuntu, kwizera, gukiranuka, gutsindishirizwa, kweza, gucungurwa, kuzuka no kwambikwa ubwiza.
  • Yakoresheje amagambo yo mu isezerano rya kera cyane kandi mugice kinini ugereranije no mu bindi bitabo urugero ni ( Abaroma 9 kugeza  Abaroma 11)
  • Yavuze ku bisirayeli cyane ugereranije n’ibindi bitabo, aho ayavuze ku miterere  bari bafite icyo gihe, isano hagati yabo n’abanyamahanga n’agakiza bazabona.

Imiterere y’igitabo

  • Gutsindishirizwa no kwizera (Abaroma 1:18Abaroma 11:36)

  • Icyaha- agakiza ka buri wese

    • Agakiza k’ubanyamahanga (Abaroma 1:18Abaroma 2:16)
    • Agakiza ku bayuda (Abaroma 2:17Abaroma 3:8)
    • Agakiza k’ubantu bose (Abaroma 3:9-20)
  • Gutsindishirizwa no kwizera

  • Gukiranuka kuva ku Mana biva mu mu kwizera (Abaroma 3:21-31)

  • Aburahamu urugero rwiza rwo gukiranuka kuva ku Mana binyuze mu kwizera (abaroma Abaroma 4:1-25)

  • Umudendezo-umusaruro w’agakiza

    • Umudendezo udukuraho urubanza rw’icyaha (Abaroma 5:1-21)
    • Umudendezo utuvana m’ububata bw’icyaha (Abaroma 6:1-23)
    • Umudendezo udukura mu bubata bw’aamategeko (Abaroma 7:1-25)
    • Umudendezo udukuraho mu bubata bw’urupfu (Abaroma 8:1-39)
  • Umunyamahanga n’umuyuda-urugero rw’agakiza

    • Imana yahisemo gukiza abizera (Abaroma 9:1-33)
    • Abasirayeli bihiteyemo gukiranuka kwabo kutavuye ku Mana (Abaroma 10:1-21)
    • Umuyuda n’umunyamahanga bose bashobora kwakira agakiza binyuze mu kwizera (Abaroma 11:1-36)
    • Ubuzima bushya (Abaroma 12:1-15:13)
    • Guhinduka mu mico no myifatire (Abaroma 12:1-21)
    • Imyitwarire imbere y’abatware n’abategetsi(Abaroma 12:1-21)
    • Imibanire hagati y’abantu(Abaroma 13:8-14)
    • Kubana n’ukiri umunyantege nke mu gakiza (Abaroma 14:1-15Abaroma 16:27)
    • Umusozo, amabwiriza no kwifuriza umugisha ab’i Roma (Abaroma 15:14Abaroma 16:27)

 

Ibihe by’ingenzi turi busange muri iki gitabo

  • Inshamake ku butumwa bwiza bwa Yesu: muri uru rwandiko Pawulo yandikiye abaroma Pawulo agerageza kuvuga mu nshamake iby’ubutumwa bwiza, uko umuntu yabaye umunyabyaha n’uko atsindishirizwa binyuze muri Kristo.
  • Gukiranuka kw’Imana: abantu bose bakoze icyaha ndetse gukurikiza amategeko dusanga mu bitabo bitanu bya Mose ntibyari kubakuraho icyaha. igishobora kubakuraho icyaha n’urupfu no kuzuka by’umukiza.
  • Gutsindishirizwa no kwizera: guhera kuri Adamu  umuntu wese yahisemo icyaha no kwikunda ariko Yesu we yatanze ubuzima  bwe kugira ngo buri wese atsindishirizwe no kwizera ahinduke mushya muri Kristo.
  • Gusohora kw’isezerano ry’Imana: abasirayeli kuva mubihe bya kera kugeza na bugingo n’ubu banze Imana ariko yakoresheje ibyo maze izana abanyamahanga mu bwoko bw’Imana nk’ingurukira yatewe ku giti.
  • Itorero ry’amahanga Yose: ubwoko bw’Imana bushya buhuriwemo n’amako yose y’abantu bwahujwe gusa n’urukundo no kubabarirana.

 

 Ibyo twifashishije twandika iyi nkuru

Imirongo iboneka muri iyi nkuru
Abaroma 1:1; Ibyakozwe 2:10; Ibyakozwe 8:1-4; 1 Ibyakozwe 19:21; Abaroma 1:10-12; Ibyakozwe 19:21; Abaroma 1:10-11; Ibyakozwe 20:1-3; Abaroma 15:25-26; Ibyakozwe 20:16; Abaroma 15:25-26; Abaroma 16:23; 1 Abakorinto 1:14; 1 Timoteyo 4:20; Abaroma 16:1-2; Abaroma 1:16-17; Abaroma 1:17; Abaroma 1:10-15; Abaroma 15:22-29; Abaroma 1:14; Abaroma 14:2-6; Ibyakozwe 20:2-3; Abaroma 15:18-23; Abaroma 1:11-12; Abaroma 15:23-24; Abaroma 15:23-24; Abaroma 1:13-15; Abaroma 11:26; Abaroma 9; Abaroma 11; Abaroma 1:18; Abaroma 11:36; Abaroma 1:18; Abaroma 2:16; Abaroma 2:17; Abaroma 3:8; Abaroma 3:9-20; Abaroma 3:21-31; Abaroma 4:1-25; Abaroma 5:1-21; Abaroma 6:1-23; Abaroma 7:1-25; Abaroma 8:1-39; Abaroma 9:1-33; Abaroma 10:1-21; Abaroma 11:1-36; Abaroma 12:1-15; Abaroma 12:1-21; Abaroma 12:1-21; Abaroma 13:8-14; Abaroma 14:1-15; Abaroma 16:27; Abaroma 15:14; Abaroma 16:27;

Niyonshuti Emmmanuel ni muntu ki ?

Umugenzi ujya mu ijuru.
"We believers, we're Princes of heaven"