Sobanukirwa n’urwandiko rwa mbere rw’Abakorinto n’impamvu rwanditswe

Itorero ry'i Korinto ryari riri mu bihe bibi ndetse n'ibibazo byinshi,  ryari ryaracitsemo ibice, benshi muri bo batacyumvikana. Abenshi muri bo ari abana mu mwuka (spritual immaturity), bakora ibidakwiriye mu rusengero, bakoresha nabi impano z'umwuka, ubusambanyi bwuzuye muri bo n'ibindi bitandukanye. Intumwa Pawulo imaze kumva amakuru nkayo atari meza na gato ku itorero yatangije kandi ritari ryagakomeye byamuteye kubandikira uru rwandiko.
Yanditswe na: Niyonshuti Emmmanuel
Yasubiwemo: Kuwa kane, 10 Ukuboza 2020
Sobanukirwa n’urwandiko rwa mbere rw’Abakorinto n’impamvu rwanditswe
Urwandiko rwandikiwe Abakorinto

Urwandiko rwandikiwe abakorinto ni kimwe mu bitabo byemezwa neza ko byanditswe na Pawulo (1 Abakorinto 1:1). Gusa yafatanije na Sositeni wari umwanditsi we. Uyu Sositeni yari umutware w’isinagogi i Korinto. Uyu Sositeni akaba yarakubiswe ubwo abayuda baregaga Pawulo kwa Galiyo akanga kubacira urubanza (Ibyakozwe 18:12-17). 

Igihe iki gitabo cyandikiwe

Iki gitabo cyanditswe hagati ya 53-55 a.d ubwo Pawulo yari muri Efeso. Mu byakozwe n’intumwa ibice 18 (Ibyakozwe 18:1-11 tubonamo inkuru y’urugendo Pawulo yakoze. Pawulo amaze kubwiriza mu mugi w’aho ukomeye witwa Atenayi wari umurwa mukuru w’ubugereki yafashe urugendo yerekeza ahantu hari umujyi ukomeye w’ubucuruzi witwaga Korinto.

Mbere y’uko dukomeza iyi nkuru yacu reka tubanze tumenye  “ese umujyi w’i Korinto wari umujyi umeze ute icyo gihe?

Umujyi w’i Korinto mu gihe cya Pawulo

Korinto wari umujyi uherereye mu majyepfo y’ubugereki. Uyu mujyi uherereye mu burengerezuba bwa  Atenayi ku ntera y’ibirometero 78. Uyu mujyi wari uherereye hagati y’ikigobe cya Korinto n’ikigobe cya Saronike cyahuzaga ubugereki n’umwigimbakirwa wa  Peloponnese. Iyo ubutaka bumeze nk’ikiraro buhuza ibirwa binini bibiri mu cyongereza byitwa “isthmus” ni nako Korinto yari imeze. 

Imiterere y’aho uyu mujyi wari uherereye byawugiraga icyambu cyo gukoreraho ubucuruzi kuko hari hagati y’Uburayi n’iburasirazuba bw’isi y’icyo gihe. Ikindi cyatumaga uyu mujyi uba icyanya cyiza cy’ubucuruzi ni uko wari hagati y’amazi y’inyanja ya Mediterane.

Uyu umujyi wari uruhurirane rw’abacuruzi, abantu bavuye imihanda yose baje guhaha, amato yahageraga buri mwanya ajyanye abantu i Burayi, abandi mu burasirazuba bwa Mediterane n’ibikorwa remezo byinshi byari biri muri uyu mujyi. Korinto yari icyambu cy’ibicuruzwa byabaga bigiye kuzenguruka isi. Korinto y’icyo gihe twayigereranya n’Ubushinwa cyangwa Dubai y’iki gihe.

Ubukungu bw’uyu mujyi uko bwateraga imbere kandi abantu benshi bagenda bagira amafaranga niko bagendaga bifuza kwishimisha mu butunzi bwabo uko bwije n’uko bukeye. Uko iterambere ryagendaga riza niko ibikorwa byo kwishimisha no kunezeza umubiri byagendaga byiyongera harimo uburaya n’ubusambanyi  bukabije.

Kubera uruhurirane rw’abantu baturutse mu mahanga atandukanye muri uyu mujyi ntihashoboraga kubura ibigirwamana. Ikizwi cyane muri ibyo bigirwamana ni ikitwa Venus.

Korinto nk’umujyi w’ubucuruzi kandi Pawulo akaba umuboshyi w’amahema ndetse unayagurisha ni ko yagiye kuba muri uyu mujyi.

Pawulo agera i Korinto

Nkuko bigaragara mu mirongo ibanza y’igice cya 18 cy’igitabo cy’Ibyakozwe Pawulo yafashe urugendo ava muri Atenayi yerekeza i Korinto. Ahageze yahasanze bamwe mu bayuda bari baravuye i Roma.

Nk’uko twabivuzeho mu nkuru twakoze isobanura igitabo cy’abaroma, umwami Kilawudiyo yirukanye abayahudi bose babaga i Roma abakura mu gihugu cye. Bamwe muri bo bahungiye mu mijyi itandukanye. Mu bahungiye i Korinto hari umuryango w’umugabo witwaga Akwila wari ufite umugore witwaga Purisikila. Abo bakoraga umurimo wo kuboha amahema nk’uko Pawulo yabikoraga. Kuva umunsi Pawulo yageraga mu mujyi w’i Korinto yatangiye kubana n’umuryango wa Akwila na Purisikila bya hafi nk’abantu bari bahuje ubwoko kandi bahuje umurimo.

Bose nk’abantu bizeraga Imana n’ubwo batari iwabo bagiraga amateraniro yo mu masinagogi (Ibyakozwe 18:4), ndetse bagiraga n’amateraniro mu ngo zabo (Ibyakozwe 18:7). Pawulo yagendaga aganiza abantu batandukanye, avuga ubutumwa afatanije n’abandi nka Sila na Timoteyo bahahuriye. (Ibyakozwe 18:4-7).

Pawulo yabaye muri uyu mujyi amezi 18 cyangwa umwaka n’igice (Ibyakozwe 18:11). Muri uwo mwaka n’amezi atandatu niko Pawulo yakoraga uwo murimo wo kuboha amahema no kuvuga ubutumwa muri uwo mujyi w’ubucuruzi ukomeye. Muri uwo murimo w’ivugabutumwa uteye utyo Pawulo yaje kugira abamwumva ndetse haboneka abizera benshi batangiza itoreo ry’i Korinto.

Byagenze gute ngo Pawulo yandike iki gitabo?

Pawulo amaze umwaka n’amezi atandatu yavuye muri Korinto yerekeza muri Efeso kwiyogoshesha, ajyana na Purisikila na Akwila bari inshuti ze cyane nk’uko twabibonye hejuru. Ageze muri Efeso yahamaze agahe gato ariko akajya ajya mu masinagogi kwigisha no kugisha impaka abayuda. (Ibyakozwe 18:18)

Aho niyahatinze ahubwo yahise akomereza i Kayisariya aho yavuye yerekeza i Yerusalemu ari naho yasoreje urugendo rwe rwa kabiri rwo kuvuga ubutumwa. (Ibyakozwe 18:22)

Pawulo amaze kugera i Yerusalemu nabwo  yatangiye urugendo rwe rwa gatatu rw’ivugabutumwa rwatangiriye  muri Antiyokiya, ni ku ntera y’ibirometero 482 uvuye i Yerusalemu.

Muri urwo rugendo rwa gatatu, ageze muri Efeso ateganya kujya i Makedoniya (1 Abakorinto 16:5-8) nibwo yakiriye inkuru ko itorero yasize ashinze i Korinto ritameze neza ndetse ko ryacitsemo ibice. Ayo makuru yayahawe n’abo mu muryango wa Kilowe  ( 1 Abakorinto 1:11).

Uretse aya amakuru yahawe n’abo mu muryango wa Kilowe, itorero ry’i Korinto ubwaryo ryamwandikiye urwandiko bamugezaho ibibazo bari bafite. (1 Abakorinto 7:1) iki gice cya karindwi kivuga ibisubizo by’ibibazo bari bamubajije mu rwandiko.

Pawulo amaze kwakira uruhurirane rw’ibibazo iri torero ryari rifite nibwo yafashe umwanzuro wo kwandika urwandiko rwo kubahugura no kubigisha ngo bongere kugira ubumwe kandi bareke ibyaha byari byarinjiye mu rusengero. Niyo mpamvu uru rwandiko cyangwa iki gitabo ari igitabo kivuga ibibazo byari biri muri iryo torero. Pawulo yandika uru rwandiko yavugaga ikibazo, akagisobanura, agatanga n’impuguro zijyana n’ijambo ry’Imana.

Ni bihe bibazo byari biri mu itorero ry’i Korinto?

  1. Amacakubiri (1 Abakorinto 1 kugeza  1 Abakorinto 4)
  2. Ubusambanyi (1 Abakorinto 5 kugeza  1 Abakorinto 7)
  3. Impaka k’ubyo kurya (1 Abakorinto 8 kugeza 1 Abakorinto 10)
  4. Impaka ko gahunda igomba gukurikizwa mu materaniro (1 Abakorinto 11 kugeza 1 Abakorinto 14)
  5. Impaka kubyerekeye umuzuko (1 Abakorinto 15)
  6. Igice cya cumi na gatandatu (1 Abakorinto 16)  ni umusozo.

Iyo Pawulo yavuga ikibazo yakurikizagaho impuguro nyinshi kuri icyo kibazo zijyana n’ubutumwa bwiza bwa Yesu, bityo iki gitabo ni inyigisho ikwiye abakiristo bose ngo bamenye uko bagomba guhuza agakiza n’ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Imiterere y’igitabo

1. Impuguro ku byerekeye amacakubiri

Mu itorero ry’i Korinto harimo impaka zitandukanye zishingiye ku macakubiri.

Nyuma y’uko Pawulo avuye i Korinto, hari umugabo w’umuyuda witwaga Apolo wageze muri Efeso. Uwo Apolo ngo yari umugabo w’intyoza kandi w’umunyabwenge (Ibyakozwe 18:24). Kandi ngo yari azi kwigisha neza. Yavugiraga mu masinagogi akajya impaka n’abayuda akabatsinda rwose akabemeza ko Yesu ariwe Kristo. Twibuke hejuru aho twigeze kuvuga ko Akwila na Purisikila wa muryango ukomeye w’i Korinto wari waraherekeje Pawulo muri Efeso aho yaje kubasiga. Bivuze ko Apolo agera muri Efeso yasanze Akwila na Purisikila batarava muri uwo mugi wa Efeso. Muri uko kwigisha kwa Apolo n’ubuhanga bwinshi  byatumye abantu bamukunda cyane harimo na Akwila na Purisikila maze bamujyana muri Korinto iwabo. Aho niho Apolo yahereye avuga ubutumwa mu i Korinto mugihe Pawulo yari adahari yaragiye nk’uko twabibonye.

Uyu Apolo mu gihe yavugaga ubutumwa abantu benshi barakijijwe baza mu itorero  maze biyongera ku bari barabwirijwe na Pawulo. Gusa nyuma y’aho gato ibyo byateje amacakubiri aho ababwirijwe na Pawulo batumvikanaga n’ababwirijwe na Apolo. Bamwe batangira kuvuga bati “njye ndi uwa Apolo” abandi bati “ndi uwa Pawulo.” Hari ni abavugaga ko babwirijwe na Petero abo bakaba bashobora kuba ari bamwe bakirijwe i Yerusalemu ku munsi wa Pentekote.  Hari n’abandi bavugaga bati “twe turi aba Kristo.” 1 Abakorinto 1:11-14

Pawulo yarabuhuguye ababwira ko ibyo bitekerezo ari iby’abantu batari bareka kamere ngo bakure mu by’umwuka. (1 Abakorinto 3:3) maze abakurira inzira ku murima ababwira ntawundi ukwiye guhabwa icyubahiro uretse Imana (1 Abakorinto 3:7).

Abigisha, abayobozi ndetse n’abandi bose bafite icyo bakora mu itorero bose ni imbata z’Imana. Nta numwe muri bo ukwiye gushyirwa hejuru. Nta numwe abantu bakwiye kwishingikirazaho. Ukwiye icyubahiro ni nyir’itorero gusa ari  we Kristo.

2. Abacyaha kubyerekeye ibyaha by’ubusambanyi byari byadutse mu rusengero

Nkuko twabivuze hejuru tubasobanurira aho Korinto yari iherereye, n’uko uwo mugi wari umujyi w’ubucuruzi kandi wuzuye ibyaha by’ubusambanyi no gusenga ibigirwamana. No mu itorero ibyo byaha Imana yanga urunuka byaje kugeramo. Aho umuntu yari asigaye aryamana na muka se (1 Abakorinto 5:1) abandi bakajya kuryamana na za maraya zabaga munsengero z’ibigirwamana (1 Abakorinto 6:16-18). Kandi bagakora ibyo byaha by’ubusambanyi bavuga ngo Yesu yarababohoye abaha umudendezo gukora ibyaha ntakibazo.

Mu bindi Pawulo yabahuguye ni ukutishyira hanze kuko  iyo havukaga ibibazo hagati yabo ntibabikemuraga nk’abakiristo ahubwo bajyaga mu nkiko z’abatizera kuregana (1 Abakorinto 6:5-7).

Pawulo akomeza ahugura ababwira ko Yesu yapfiriye ibyaha by’abo harimo n’ubusambanyi. Ibyo byaha nibyo byari byarashenye umubano mwiza ikiremwa muntu cyari gifitanye n’Imana. Kureka ubwo busambanyi budutandukanya n’Imana ni kimwe mu byo dufite gushimisha Imana.

Pawulo yavuze ko niba koko Yesu yarazutse kandi yari yarapfuye natwe ariko yatuzuriye imibiri

Niyo mpamvu ibyo ukoresha umubiri wawe bifite ikintu kinini bivuze, ntukwiye kuwukoresha ibyo ushaka byose.  (1 Abakorinto 6:13-15;  na 1 Abakorinto 6:19-20)

Mu gice cya karindwi cy’iki gitabo tuhasanga ibaruwa cyangwa se urwandiko abakiristo b’i Korinto bandikiye Pawulo bamusobanuza ibyerekeye kurongora cyangwa gushyingirwa, gutandukana kw’abashakanye no kudashaka n’imibanire y’abashakanye. Iki gice kirimo ibisubizo yabahaye kuri ibyo bibazo.

3. Uhereye kugice cya karindwi Pawulo atangira gusubiza ibibazo abakorinto bari baramwandikiye mu ibaruwa (1 Abakorinto 7:1)

Abakorinto bamwandikiye urwo rwandiko rukubiyemo ibyo bari bafiteho urujijo n’ibibazo bashaka ga kumusobanuza ku byerekeye umudendezo wo gushaka (kurongora), kwaka gatanya (divorce), kurya no kunywa , gahunda ikwiye mu materaniro, gukoresha impano z’umwuka, umuzuko, n’ibindi.

  • Ibyerekeye ibyo kurya (1 Abakorinto 8-10)

Muri iri torero harimo ibice bibiri. Bamwe bari abayuda abandi ari abanyamahanga. Abayuda baziririzaga ibyo kurya mu gihe abanyamahanga bumvaga mu byo kurya nta cyaha kirimo. Ibyo byateje impagarara ku buryo mu rwandiko bandikiye Pawulo (1 Abakorinto 7:1) bamusobanuza ibyerekeye ibiryo bikwiye kuribwa n’ibidakwiye kuribwa.

Muri iki gice harimo ibisubizo yabaye.

  • Ibyerekeye amateraniro na gahunda ikwiriye kuba mu materaniro (1 Abakorinto 11 kugeza 1 Abakorinto 14)

Mu bibazo abakorinto bari baramwandikiye bamusobanuza harimo ko bamusabye kubasobanurira uko gahunda yo mu materaniro ikwiye kugenzwa. Ibyo byatewe n’uko itorero ry’i Korinto ryari ryaragize umugisha wo kugira abantu bensho bakira impano z’umwuka. Muri abo harimo abari bafite impano yo kuvuga mu ndimi zitandukanye abandi ari abigisha n’abandi  bafite impano zitandukanye. Mu gihe cy’amateraniro hari umwe wahitaga ahaguruka agatangira gusenga mu ndimi zitamenyekana, abandi bakaba bari kuganira ku ijambo ry’Imana, undi akaba arahagurutse ati hari icyo mbonye reka mbabwire mbese ibintu byari akavuyo. Ibyo byateraga urujijo cyane cyane ku muntu wabaga ageze mu rusengero rw’abo bwa mbere.

Pawulo abahugura yabanje kubabwira akamaro k’amateraniro n’impamvu buri wese afite iyo mpano itandukanye n’iya mugenzi we. Pawulo akomeza agira buri wese n’impano afite ni urugingo rwa mugenzi we, byose iyo biri hamwe n’ibyo bikora umubiri wuzuye wa Kristo ari ryo torero. Muri iki gice usanga impuguro zerekeye gahunda ikwiye kuba mu materaniro n’uko impano zikwiye gukoreshwa. Gusa Pawulo asoza iki gice akubira byose mu rukundo. Avuga ko urukundo ruhebuje byose kuba ingenzi kandi ko abakorera mu rukundo ntakibananira (1 Abakorinto 13).

Muri iki gitabo cy’abakorinto Pawulo yagarutse cyane ku kintu cyitwa urukundo ku bibazo byose byabaga byamubajijwe. Wibuke mu gice cyo hejuru aho bari bamubajije ibyerekeye k’ubyo kurya n’aho yabasubije ati “nubona ibyo kurya biri bugushe mugenzi wawe uzabireke”(1 Abakorinto 8:12-13), kuko nutabireka ukabirya akagwa uzaba wikunze. Niba ukunda mugenzi ntuzemera kurya ibyatuma abura ubugingo ahubwo uzemera guhara ibyo ukunda no kuba umukozi w’abandi ngo bakizwe (1 Abakorinto 9:19)

Ageze no ku gukoresha impano z’umwuka niko yabigenje. Pawulo yagize ati  “impano zawe zikwiye gukoreshwa mu buryo butuma abandi bakira agakiza kandi ntibagwe.” Ibyo yabivuze ubwo yabahuguraga ku mpano yo kuvuga indimi nyinshi. Yagize ati “uvuga ururimi rutamenyekana ariyungura, ariko uhanura yungura itorero” kandi ubuzima bw’urukundo ni ubuzima buzira kwiyungura wowe ubwawe ahubwo ni ubuzima ubaho uri umugaragu w’abandi. Niyo mpamvu ku gice cya 13 cy’uru rwandiko yavuze ku urukundo. Impano zose uzikoresheje mu rukundo zakungukira itorero.

4. Ibyerekeye umuzuko (1 Abakorinto 15)

Pawulo amaze kuva i Korinto hari abantu batangiye kwigisha abandi ko umuzuko ari ibitekerezo by’ubusazi kandi ko kuzuka bitazigera bibaho. Pawulo muri iki gice yahuguye abakorinto abibutsa ibyo bigishijwe (1 Abakorinto 15:1-2)

Pawulo akomeza abemeza ko Yesu azutse ndetse hari n’abahamya benshi b’ibyo (1 Abakorinto 15:3-7)

Muri iki gice akomeza ababwira ko niba Kristo yarazutse ntawukwiye guhakana ko nta wazuka (1 Abakorinto 15:12). Kandi ko niba atarazutse ntacyo gukizwa byaba bimaze (1 Abakorinto 15:14-17). Ariko niba yarazutse azatuzura natwe (1 Abakorinto 15:20-22). Niba ushaka gusobanukirwa ibyerekeye umuzuko wasoma iki gice cya 15 cyose.

5. Umusozo w’igitabo n’intashyo (1 Abakorinto 16)

Insanganyamatsiko y’igitabo

Iki gitabo insanganyamatsiko yacyo ntigaragaza neza bitewe n’uko intego nyamukuru yari ukuvuga ku bibazo bitandukanye byari i Korinto. Ariko ni igitabo cyigisha umukiristo kuba mu buzima ubwo aribwo bwose. Icyo ukora cyose ukirebera mu ndorerwamo y’agakiza. Urugero: ubuyobozi, kurya, amateraniro, gushaka, gutandukana n’uwo mwashakanye n’ibindi bibazo byose byari byabajijwe Pawulo.

 

Ibyo twifashishije twandika iyi nkuru

Imirongo iboneka muri iyi nkuru
1 Abakorinto 1:1; Ibyakozwe 18:12-17; Ibyakozwe 18:1-11; Ibyakozwe 18:4; Ibyakozwe 18:7; Ibyakozwe 18:4-7; Ibyakozwe 18:11; Ibyakozwe 18:18; Ibyakozwe 18:22; 1 Abakorinto 16:5-8; 1 Abakorinto 1:11; 1 Abakorinto 7:1; 1 Abakorinto 1; 1 Abakorinto 4; 1 Abakorinto 5; 1 Abakorinto 7; 1 Abakorinto 8; 1 Abakorinto 10; 1 Abakorinto 11; 1 Abakorinto 14; 1 Abakorinto 15; 1 Abakorinto 16; Ibyakozwe 18:24; 1 Abakorinto 1:11-14; 1 Abakorinto 3:3; 1 Abakorinto 3:7; 1 Abakorinto 5:1; 1 Abakorinto 6:16-18; 1 Abakorinto 6:5-7; 1 Abakorinto 6:13-15; 1 Abakorinto 6:19-20; 1 Abakorinto 7:1; 1 Abakorinto 8-10; 1 Abakorinto 7:1; 1 Abakorinto 11; 1 Abakorinto 14; 1 Abakorinto 13; 1 Abakorinto 8:12-13; 1 Abakorinto 9:19; 1 Abakorinto 15; 1 Abakorinto 15:1-2; 1 Abakorinto 15:3-7; 1 Abakorinto 15:12; 1 Abakorinto 15:14-17; 1 Abakorinto 15:20-22; 1 Abakorinto 16;

Niyonshuti Emmmanuel ni muntu ki ?

Umugenzi ujya mu ijuru.
"We believers, we're Princes of heaven"