Ese Dinezoro zabayeho mu gihe kimwe cya kera cyane n’umuntu? Abahanga batandukanye mu byaremwe basubiza iki kibazo ku buryo bwihuse kandi budashidikanya, bagendeye ku bivugwa mu mpapuro z’ibyanditswe byera batanga ubusobanuro kandi nta kindi kintu kinyuranya n’ibyavuzwe nabo cyari cyaboneka. Abigishwa b’umuhanga Charles Darwin bo babivuga ku buryo busa n’ubunyuranya, bavuga ko izi nyamaswa za Dinezoro zabuze mu buryo butunguranye mu gihe cy’imyaka irenga miriyoni 65 mbere y’uko umuntu abaho mu buzima bwa kimuntu bwuzuye.
Nyamara benshi mu babarizwa mu isi ya Gikristo, bagizweho ingaruka zikomeye n’inyigisho ndetse n’ibitekerezo by’ihindagurika by’umuhanga mu by’ibinyabuzima Charles Darwin mu myaka y’1809. Niyo mpamvu iyo umuntu atekereje kuvuga bimwe mu bivugwa na Bibiliya, bamwe bahakana byihuse ibivugwa ko inyamaswa za Dinezoro zabanye n’abakurambere bacu mu isi ya kera cyane. Bakemura ikibazo cy’izi nyamaswa mu buryo bwo gupfundikanya no kwirwanaho bahinduranya imwe mu mirongo iboneka mu gitabo cy’itangiriro bakayihatira guhuza n’ibitekerezo by’umwijima biboneka mu bucurabwenge buvuga iby’ihindagurika, ibi rero bituma batandukanya umuntu n’ibiremwa bidasanzwe byo mu bwoko bw’ibikururanda bigendera ku maguru magufi bya Dinezoro, bavugako byabayeho mu myaka ama miliyoni menshi mbere yo kubaho k’umuntu.
Uburyo bukoreshwa basobanura iki kibazo bushobora kuba bumwe muri ubu: ubwa mbere ni aho bavuga ko izi nyamaswa zitangaza uzumvise wese zabayeho mu gihe cyiswe “gap period”. Gap period bavuga ko ari igihe cyabayeho hagati yo kuremwa kwa muntu no kubura kw’inyamaswa za Dinezoro Kandi iki ni ikinyoma gitangaje ku bintu byabaye hagati y’igice cya 1 n’icya 2 cy’igitabo cy’itangiriro. Uburyo bwa kabiri bakoresha basobanura iki kibazo, ni ubujyanye no kwifashisha iminsi y’iremwa nk’uko twanabibona mu nyandiko zambere za Mose tubona muri Bibiliya (ni ukuvuga ibitabo bita Torah).
Kugirango tumenye uburyo bw’ukuri muri ubwo bwombi, ni ugushyira kuruhande amarangamutima ya kimuntu ubundi tukita cyane ku nyandiko zitandukanye cyane cyane izanditswe zera. Ku bantu bose bafata ibyanditswe byera nk’ukuri, ibintu bikurikira bigomba kwitabwaho.
Ibyo kwitondera
Inyigisho zavuzwe mu bihe bitandukanye nk’uko twabivuze haruguru, zituye mu mpapuro gusa ariko mu byukuri ntabwo ushobora kuzibonera ukuri kwazo. Byatekerejwe kandi byigishwa n’umuntu hagendewe ku bitekerezo bise ibya gihanga byavugaga ko ibiremwa bikomeye by’ibinyembaraga(complex creatures) byabayeho kwihindagurika ryakorewe ku turemwa duto cyane( simpler creatures). Abo bahanga mu byaremwe bemeje ko icyo bita ubwenge bw’ihindagurika ari ipfundo ryo kumenya guhuza ibisigaratongo tubona mugihe cyacu n’ibihe bya kera cyane.
Inyandiko za giheburayo ntabwo zigerageza kuvuga iki gihe abahanga bise gap period hagati y’Itangiriro 1:1 n’Itangiriro 1:2. Iyo wifashishije Bibiliya y’umwimerere dufite mu gihe cyacu, ijambo rihuza amagambo ritangira umurongo wa 2 riri mu bwoko bwayerekana ko igikorwa cyabayeho gikurikira ikindi mu gihe cya vuba. Ingeri ya Bibiliya y’abagereki igira iti “mbere na mbere Imana yaremye ijuru n’isi. Ariko isi… muri iyi mirongo ntahantu ushobora gushyira icyumba cy’imyaka myinshi mu nyubako y’aya magambo.
Ntaburyo na bumwe bushoboka umuntu yakwifashisha yagura ijambo “umunsi” ryo mu gitabo cy’itangiriro igice cya 1 mu myaka miliyoni na miliyoni. N’ubwo ijambo umunsi hano rikoreshwa kuburyo busanzwe, ntabundi busobanuro bw’imyaka ryagira nk’uko bijya bibaho mu bindi bitabo bya Bibiliya cyane cyane nko mu buhanuzi.
Mu buryo busobanutse, iminsi itandukanywa n’imyaka mu gice cya 14 kandi umuntu wagerageza gufata inyandiko isobanura ikintu kizwi kandi gisobanutse mu buryo bworoshye akagihindura inyandiko y’imvugoshusho, agomba kubitangira ubusobanuro bwemeza buri musomyi. Nibyo muri Bibiliya hari aho umunsi ungana n’umwaka umwe cyangwa se imyaka 1000, ariko ubu buryo ntiburiho mu gitabo cy’itangiriro igice cya 1.
Mu gitabo cyo Kuva 20:9-11, Mose wananditse igice cya 1 cy’igitabo cy’itangiriro avuga ko iminsi yo kurema yari iminsi imeze kimwe n’iyo dufite ubu isozwa n’isabato nk’umunsi wa 7. N’ukuvuga ko ibivugwa n’inyandiko ntabwo ari inyandiko isobanura ikintu uko kiri, ntabwo ari inyandiko y’ibimenyetso nk’uko bivugwa na bamwe mu bavuga ko ari abahanga mu bya tewologiya, ahubwo ni uburyo butuma umuntu avuga ibitandukanye n’ibyo umwanditsi yerekezaho.
Yesu Kristo we waremye ibiriho byose (Yohana 1:1-3, 14), yivugira ko mu itangirio aribwo Imana yaremye abantu (Mariko 10:6), ibi byongera gukuraho igitekerezo cyo kuvuga imyaka myinshi y’ihindagurika rivugwa na Bamwe. Byongera kandi gukuraho igitekerezo kivuga iby’imyaka myinshi yabayeho mu gihe cy’inyamaswa za Dinezoro mbere yo kubaho kw’umuntu.
Byaravuzwe ndetse biranandikwa ko nta Dinezoro ziboneka mu gitabo cy’itangiriro igice cya 1, ikaba ariyo mpamvu ituma zaba zarabayeho mbere y’umuntu.
Nyamara tugendeye kuri iyo myumvire, dushobora gutekereza ku zindi nyamaswa nk’imbwa, ingamiya, n’inzovu. Ayo mazina ntabwo avugwa k’uburyo bwahuranyije muri iki gice ariko zavuzwe mu buryo bwa rusange kimwe n’izindi nyamaswa zitandukanye zaremwe. Urugero rwiza umuntu yafata n’urw’uko hari inyamaswa nyinshi zo mu mazi, izikurura inda hasi, izo mu bwoko bw’inka ndetse n’ibiguruka mu moko yabyo menshi. Abahanga mu bya Bibiliya b’Abaheburayo, bemeje ko hari ibihumbi n’ibihu,bi by’ibiremwa byabumbiwe mu izina rimwe ryavugwaga.
Umwanzuro
Nta mpamvu yo kwanga ibivugwa na Bibiliya, iyo ivuze ko ibintu byose byaremwe mu cyumweru kimwe cy’irema, niko biba bimeze ntabundi buhanga tuba tugomba gushyiraho ngo tuvuge uko tubyumva. Hari impamvu nyinshi za Siyansi ndetse n’izijyanye n’iyobokamana zatuma twanga izindi nyigisho zose zijyana n’ihindagurika. Mbese twahera he dukosora ijambo riturusha ubwenge n’ubukuru?
Murakoze.
Ibyo twifashishije dutegura iyi nkuru:
• Jackson, Wayne. “Genesis 1 and Dinosaurs.” Christian courier.com. Access date: October 20,2020
https://www.christiancourier.com/articles/1415-genesis-1-and-dinosarus
• Stigers, Harold G. 1976. A commentary on genesis. Grand rapids, MI:Zondervan, p.