Ikibaya cya Megido cyangwa Haremagedoni: Isezerano rya kera n’amateka igice cya 11

Haremagedoni ni izina ritangaza urisomye kandi rifite amateka maremare muri Bibiliya. Benshi burya ntitwamenye ko...
Yanditswe na: Wellars Mvuyekure
Yasubiwemo: Kuwa kabiri, 01 Ukuboza 2020
Ikibaya cya Megido cyangwa Haremagedoni: Isezerano rya kera n’amateka igice cya 11

Ikibaya cya Megido cyizwi cyane muri Bibiliya cyane cyane mu gitabo cy’ibyahishuwe, cyari giherereye mu mugi wa cyera cyane wa Megido cyitiriwe. Ni nawo witwa Harmagedo mu kigiriki cyangwa se Megido mu rurimi rw’igiheburayo. Megido iherereye ku mutima w’inzira inyura ku gasongero ka Karumeli igahuza Misiri na Mesopotamiya kandi iyi nzira ya cyera cyane yabaye imwe muzakoreshejwe cyane mu bucuruzi bwabaga hagati ya Misiri na Mesopotamiya ariyo Irake yo mu gihe cyacu. Kuba ahitaruye kandi hanyurwa cyane ndetse no gusurwa kwa hato na hato byatumye ikibaya cya Megido kimenyekana ku bantu batandukanye harimo n’abo mu gihe cyacu.

Megido n’amateka maremare y’intambara

Megido yari ituwe mu gihe cya cera cyane mbere y’uko ihinduka agace ka Kanani, niho intambara izwi cyane hagati ya Thutmose wa 3 umwami wa Egiputa na Durusha umwami ny’abami wa Megido na Kadeshi yabereye mu mwaka w’1479 mbere ya Kristo. Ibyabaye muri iyi ntambara ikintu ku kindi byanditswe ku nkuta z’urusengero rw’umwami Thutmose wa 3 kandi basobanura neza ko insinzi idasanzwe yatashye ku banyamisiri uwo munsi, ariko umugi wose wa megido uguma mu maboko y’abanyakanani. Mu gihe cy’abanyakanani, ibitambiro bidasanzwe byari byuzuye ikibaya cya Megido aho hari mu hantu hazwi cyane batambiriraga ibigirwamana byabo. Ibi rero ntibyabuze kubangamira bikomeye iyobokamana rya Isiraheli ubwo bamaraga kwigarurira igihugu cya Kanani nyuma y’urugendo rukomeye rwabakuye mu Misiri.

Abisiraheli bakigera i Kanani, umugi wa Megido niwo wari ukomeye kurusha indi yose kandi wari warakuwe mu maboko ya Siriya na Tiglath Pileser wa 3, ku yindi nshuro wafashwe n’aba Isiraheli, nabo bawamburwa n’abanyababuroni. Abaromani bubatse inzu zidasanzwe hafi yawo mu kinyejana cya kabiri n’icya 3 nyuma ya Kristo. Muri iki gihe kandi, nibwo bubatse n’urusengero rwari rutamirijwe amafoto adasanzwe y’amafi, isura ya Mose ndetse n’inyuguti zigaragara cyane mu rurimi rw’ikigereki zisobanura ko urusengero rwatuwe Yesu Kristo Imana y’igize umuntu.

Mu gihe Abisiraheli bigaruriraga Kanani bayobowe na Yosuwa, batsinze bidasubirwaho umwami wa Megido ariko ntibigeze bagerageza gufata umujyi wa Megido kugeza igihe bagiriye umwami wabo wa mbere. Ku bijyanye n’iki gihe, mu kinyejana cya 14 mbere ya Kristo uyu mujyi wa Megido uvugwa mu nyandiko 6 z’umwami Biridiya wayiyoboye muri icyo gihe. Avugako mu gihe cy’imyaka myinshi, Megido yakomeje kuba iy’abanyakanani ariko iza kwigarurirwa n’abafilisitiya nabo bayamburwa n’abuzukuru ba Aburahamu (Abisiraheli) aribo baje kuyitura kugeza ubu.

Megido ku ngoma ya Salomo

Abahanga benshi mu by’ubusigaratongo bemeza ko umugi wa Megido ufite inzu nyinshi z’ubatswe mu gihe cy’umwami Salomo.

N’uko iyi ni yo mpamvu yatumye Umwami Salomo atoranya abanyagihe, kuko bari abo kubaka inzu y’Uwiteka n’iye ubwe, na Milo n’inkike z’amabuye z’i Yerusalemu, n’i Hasori n’i Megido n’i Gezeri (1 Abami 9:15).

Ishusho y’ingenzi kandi itangaje cyane ni irembo ry’ibyumba 6 ryubatswe na Salomo rishobora no kuboneka mu bindi bice bitandukanye bya Isiraheli. Irirembo rifite ibyumba 6 kandi umumaro wabyo ntawe uwuzi, gusa bikekwa ko byakoreshwaga n’abarinzi b’umurwa. Igice cy’iri rembo kireba i Megido, Hazor na Gezer bifite umwihariko wabyo. Ahagenewe inzira ziva Megido ni hanini cyane ugereranyije n’inzira zagenewe ibindi bice. Ikindi kintu kiboneka muri Megido gifite icyo kivuze ku mwami Salomo ni inyubako zidasanzwe bivugwa ko zubatswe mu gihe cye kandi zitiriwe izina rye. Inyubako nk’izi kandi zabonetse i Hazor na Berisheba zose zikaba zikekwaho kuba zari ububiko bw’ibikoresho bya kera nk’uko byavumbuwe n’abahanga mu by’ubusigaratongo bo mu gihe cyacu. Ukinjira mu mujyi wa Megido, inzu nto ihari nayo yagaragaye ko yari y’ubatswe mu buryo bumwe n’izavuzwe haruguru kandi nayo yari ububiko bw’ibikoresho. Ikindi gikomeye cyavumbuwe ni ibikoresho byasanzwe muri iyi nzu bikekwa ko byaba byarakoreshwaga kugeza mu gihe cy’umwami Ahabu.

Ni iki kidasanzwe cyavumbuwe mu mujyi wa Megido?

Igitangaje cyavumbuwe muri uyu mujyi wa kera cyane ni ameza yanditsweho mu buryo butangaje kandi kuri yo hariho igice cyanditseho umuvugo ukekwa ko wakomotse muri Mesopotamiya kandi ufatwa nk’inyandiko ikuze kurusha izindi zo mu gihe cyacu. Amakopi yawo menshi yavumbuwe yari afite ubukuru bw’ibinyejana birenga umunani ashyirwa mu ndimi zitandukanye kandi abatari bacye banejejwe n’ibyavugwaga muri wo. Aya meza adasanzwe yaje kuburirwa irengero ubwo yari atwawe mu nzu ndangamurage Istanbul ariko hakorwa andi y’izahabu afite ishusho nk’iy’aya mbare kandi wayasanga muri iyi nzu ndanga murage.

Kuri aya meza kandi hagaragayeho igihamya cy’inkuru ivugwa na Bibiliya aho Shoshanq wambere yagerageje gukora ubugambanyi ku bihugu bya Isiraheli na Yudeya. Ibi bihugu binagaragara ku rutonde rurerure rw’ibyo uyu mwami yigaruriye mu gihe gito nk’uko bigaragara mu rusengero rwa Amun ruri Karnak. Ubu bugambanyi bivuga ko bwakozwe ku ngoma ya Yerobowamu muri Isiraheli na Rehobowamu muri Yudeya nk’uko tubibona mu gitabo cya 1 cy’abami.

Megido ikibaya cy’intamabara

Iyindi ntambara itangaje yabereye muri iki kibaya ku ngoma y’umwami Necho wa 2 wayoboye igihugu cya Egiputa mu mwaka wa 610 kugeza 595 mbere ya Yesu. Mu bugambanyi bukomeye, yafashije Siriya kurwanya Babuloni mu mpeshyi y’umwaka wa 609 mbere ya Kristo kandi yahuye na Yosiya umwami wa Yudeya mu buryo busa n’ubutunguranye bategura uru rugamba. Dukurikije ibivugwa mu gitabo cya 2 cy’abami igice cya 23, Yosiya yarwanye intambara aza guhungira i Megido aho yapfiriye. Nyuma umwami Necho wa 2 yafashe bunyago umwami Yehowahazi maze ashyiraho Yehoyakimu nk’umwami w’ubuyuda.

Kuva kera Megido ni isibaniro ry’intambara kandi n’intambara izaheruka hagati y’icyiza n’ikibi, mu buryo bw’umwuka, niho izarwanirwa. Mbese uzaba uri kuruhe ruhande?

Murakoze

Ibyo twifashishije dutegura iyi nkuru:

Imirongo iboneka muri iyi nkuru
1 Abami 9:15;

Wellars Mvuyekure ni muntu ki ?

Wellars MVUYEKURE ni umunyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda ishami ry'ubuvuzi n'ubumenyamuntu. Ni umukristo watangiye urugendo rujya mu ijuru, yasomye kandi akurikirira hafi amateka avugwa na Bibiliya. Mwandikire cyangwa umuhamagare kuri 0788745884 niba hari icyo udasobanukiwe.