Intumwa Pawulo ni muntu ki ?

Sawuli wamenyekanye cyane nka Pawulo (Intumwa Pawulo) wanditse ibitabo byinshi muri Bibilya mu isezerano rishya (Ibitabo 14) ni muntu ki ? Ni iki cyihariye kuri uyu mugabo wamenyeka cyane kuruta abandi bantu bose babayeho ku isi usibye Yesu ? Byose turabisanga muri iyi nkuru.
Yanditswe na: Niyonshuti Emmmanuel
Yasubiwemo: Kuwa gatandatu, 12 Ukuboza 2020
Intumwa Pawulo ni muntu ki ?
Urugendo rw'ivugabutumwa rwa pawulo muri Asiya

Amazina ye bwite ni Sawuli w’i Taruso. Uyu Sawuli wamenyekanye cyane nka Pawulo bivugwa ko yavutse mu mwaka wa 4 mbere ya Kristo, avukira i Taruso y’i Kilikiya (Cilicia) ho muri Asiya nto, ubu ni muri Turukiya. Taruso wari umugi ukomeye wo mu burasiraziba bwa Kilikiya nk’uko tubisanga mu gitabo cy’ Ibyakozwe 22:3. Imwe mu migi ikomeye cyane yabaga mu ntara ya Siriya ni Damasiko na Antiyokiya. Iyi mijyi uko ari ibiri (2) igaruka cyane mu nzandiko Pawulo yanditse cyangwa mu bitabo bimuvugwaho.

Ako gace Pawulo yavukiyemo kari kamwe mu duce tugize intara y’abaromani yitwaga Siriya. Ibyo ni byo byamuhaga ubwenegihugu bw’abaromani kandi byamutabaye ahantu hagiye hatandukanye (Ibyakozwe 22:25-29).

Mu byakozwe n’intumwa 25, Pawulo yashyizwe mu rukiko i Yerusalemu aho bashakaga kumwica “Ibyakozwe 25:3”. Ariko yifashije ingingo imurengera y’uko yari afite ubwenegihugu bw’Abaroma maze asaba ko ari Kayisari ari we wazamucira urubanza “Ibyakozwe 25:11”.  Gusa igitabo cy’Ibyakozwe kirangira uru rubanza rutaraba.Ibyakozwe 25:9-12

Pawulo yavutse ryari?

N’ubwo bitazwi neza igihe Pawulo yavukiye, kuba yari umimisiyoneri hagati  y’umwaka wa 40 n’umwaka wa  50 nyuma y’ivuka rya Yesu bituma benshi bavuga ko yavutse mu mwaka wa kane (4) mbere ya Yesu cyangwa nyuma yaho gato.

Muri uwo mwaka wa kane  nibwo Yesu yavutse, bivuze ko Pawulo na Yesu bari bari mu kigero kimwe. Pawulo yahindutse umwizera muri 33 nyuma ya Kristo (A.D).   Yapfuye hagati y’umwaka wa 62-64 A.D apfira i Roma mu Butaliyani, akaba ari umwe mu bashumba bubatse kandi bagira akamaro kanini cyane mu itorero rya mbere. Bivugwa ko uyu Pawulo ariwe muntu wa kabiri nyuma ya Yesu, wamenyekanye cyane mu mateka y’ubukirisito.

Pawulo ni umuyuda wavugaga ikigiriki. Mu myaka ye y’ubuto yari yarize umurimo w’amaboko wo kuboha amahema (1 Abakorinto 4:12). Uyu murimo usobanuye byinshi ku buryo yakozemo umurimo wo kuvuga ubutumwa. Muri ubwo  buzima yashoboraga kuba yafata ibikoresho bike akagenda agashinga inzu yo kuboha amahema ahantu runaka (1 Abakorinto 4:12)

Mbere y’uko Pawulo aba umukristo, yahoze abarizwa mu ishyaka ry’abafarisayo. Yivugira we ubwe ko yari akomeye ndetse anakurikiza by’ukuri imico y’abafarisayo. Yavutse mu muryango wubahaga Imana. Yakomokaga mu muryango w’abafarisayo kuko na se yari umufarisayo “Ibyakozwe 23:6”. Yigishijwe  ibya kiyuda na Gamaliyeri umwigisha wari ukomeye muri icyo gihe “Ibyakozwe 22:3”. Pawulo kandi we ubwe yivugira ko yari umuheburayo w’ukuri ndetse n’umufarisayo kurusha abo banganaga bose (Abagalatiya 1:13-14) . N’ubwo Pawulo yabaye ikirangirire ndetse agakora byinshi, we avuga ko ari we muto mu ntumwa zose (1 Abakorinto 15:9) akavuga ibyo yagezeho  byose yabihawe n’ubuntu.

Kimwe cya kabiri cy’ubuzima bwa Pawulo yakimaze atoteza abakirisito. Ibyanditswe bitubwira neza ko yari ahari ubwo bicaga umuntu wa mbere wapfuye ahowe Imana ariwe Sitefano kandi ko ari nawe watanze itegeko ngo bamwicishe amabuye “Ibyakozwe  8:3″.

Kubera uburyo Pawulo yari akomeye mu itotezwa ry’itorero byatumye benshi batizera ko yakijijwe “Ibyakozwe 9:26

Izina Sawuli riva kuki?

Abantu benshi bibeshya ko Sawuli yahinduriwe izina akitwa Pawulo nkuko uwitwaga Aburamu yahinduriwe izina akitwa Aburahamu, gusa nta hantu na hamwe dusanga ko uwari Sawuli yahindutse Pawulo. Ukuri ni uko Pawulo na Sawuli bisobanura kimwe gusa bikaba biri mu ndimi zitandukanye. Pawulo ni  ikigereki mu gihe Sawuli ari igiheburayo (Ni nk’uko uwo twita Karoli mu kinyarwanda ari we Charles mu cyongereza cyangwa mu gifaransa). Impamvu izina Pawulo ari ryo rikoreshwa cyane ni uko igice kinini cy’isezerano rishya cyanditswe mu kigereki.  Urundi rugero ni uko James na Jacob bivuga kimwe ariko “James” rikaba ari ikigiriki mu gihe “Jacob” ari igiheburayo.

Pawulo intumwa yahamagariwe kubwiriza abanyamahanga

N’ubwo Pawulo yagize uruhare runini mu ikwirakwira ry’ubukiristo, ibyinshi muri byo yabikoze mu banyamahanga cyangwa se abatari abayuda.

Pawulo ahamagarirwa gukora umurimo w’Imana, benshi ntabwo bahise bemera ko ahindutse by’ukuri kuko bamubonaga mu bikorwa bitandukanye byo gutoteza abantu. Imana yabonekeye umudiyakoni witwa Ananiya imwemeza ko ari yo ihamagaye Pawulo kandi ko ahamagariwe no kubwiriza amahanga (Ibyakozwe 9:15). Intumwa nazo zemeraga neza ko Pawulo yahamagariwe kubwiriza abanyamahanga (Abagalatiya 2:7-8)

Imbarutso yo kubwiriza abanyamahanga

Itorero rigitangira abenshi mu bari abayoboke baryo bari abayuda. Ibyo byatumye inyigisho zishingiye ku mategeko n’imigenzo  bya Mose bikomeza guhabwa agaciro kanini cyane. Muri ibyo harimo umuhango wo gukebwa. Ariko mu by’ukuri ubukiristo bwari butandukanye cyane n’idini ya Kiyuda.

Abayuda cyangwa se abakiristo b’i Yerusalemu babwiraga abanyamahanga ko gukizwa bagomba kubanza guhinduka abayuda kugira ngo babone kuba abanyetorero.

Pawulo yandikiye abanyamahanga inzandiko zitandukanye ababwira ko batagomba guhangayikishwa n’iyo mihango n’amategeko. Urugero ni aho Pawulo yandikiye abagalatiya ababwira ko badakwiye gukurikiza amategeko ya Mose ngo babone agakiza. Kwizera Yesu ni byo byonyine bitanga agakiza. Gusa byakomeje guteza impagarara mu itorero aho byatumye Pawulo na Barinabasi bahura n’izindi ntumwa ngo bakemure icyo kibazo kuko abayuda bari bakomeje guhata abanyamahanga gukebwa (Ibyakozwe 15:1-2)

Guhinduka kwa Pawulo

Umunsi umwe ubwo Pawulo yari mu nzira yerekeza i Damasiko yagize iyerekwa ridasanzwe ryamuteye guhinduka nabyo bidasanzwe. Mu gitabo cy’ Abagalatiya 1:16, avuga ko Imana yamuhishuriye umwana wayo kuko mu busanzwe yahakanaga ko Yesu ari umwana w’Imana ndetse agatoteza n’ababyemera  bose.

Mu 1 Abakorinto 9:1 Pawulo yivugiye ko yabonye Umwami Yesu n’ubwo ibigaragara mu byakozwe  n’intumwa bivuga ko yabonye umucyo mwinshi watumaga adashobora kureba. Ni muri iryo hishurirwa Imana yamumenyesheje ko Yesu ari umwami n’umukiza wahanuwe n’abahanuzi.

Nyuma y’ibyo byabereye mu nzira ijya i Damasiko yahise ajya muri Arabiya, aho akaba ari iburengerazuba bwa Damasiko (Abagalatiya 1:17). Yamaze muri Arabiya imyaka itatu (3) abona kujya i Yerusalemu gufatanya n’izindi ntumwa umurimo. Nyuma yo kujya i Yerusalemu Pawulo yatangiye umurimo w’ivugabutumwa ahera iwabo i Siriya n’i Kilikiya (Abagalatiya 1:17-24). Mu myaka 20 yakurikiye yatangije amatorero menshi atandukanye muri Asiya ntoya, n’amatorero atatu (3) i burayi  harimo n’iryi Korinto.

Mu ncamake, mu gihe cye, n’ubwo yari umuntu ukomeye kandi uzwi cyane n’abakristo b’icyo gihe, Pawulo yagiraga abamurwanya benshi. Binavugwa cyane ko Pawulo atahabwaga agaciro n’izindi ntumwa ndetse na bagenzi be bakoranaga umurimo w’ivugabutumwa nk’uko bagahaga Petero na Yakobo. Ibi byatumye agerageza kurwana intambara nziza ari nabyo byamuhesheje kuba umuyobozi w’amatorero menshi yashinze utinyitse kandi wubashywe n’abakristo. Pawulo yanditse amabaruwa menshi ayandikira amatorero yo muri Asiya no mu Burayi. Inzandiko za Pawulo zigaragara muri Bibiliya mu isezerano rishya zagize uruhare runini cyane mu kumugira uwo ariwe uko tumuzi ubu nk’umuyobozi w’itorero wagize akamaro gakomeye cyane kuruta abandi bose babayeho n’abazabaho.

 

Imirongo iboneka muri iyi nkuru
Ibyakozwe 22:3; Ibyakozwe 22:25-29; Ibyakozwe 25:3; Ibyakozwe 25:11; Ibyakozwe 25:9-12; 1 Abakorinto 4:12; 1 Abakorinto 4:12; Ibyakozwe 23:6; Ibyakozwe 22:3; Abagalatiya 1:13-14; 1 Abakorinto 15:9; Ibyakozwe 9:26; Ibyakozwe 9:15; Abagalatiya 2:7-8; Ibyakozwe 15:1-2; Abagalatiya 1:16; 1 Abakorinto 9:1; Abagalatiya 1:17; Abagalatiya 1:17-24;

Niyonshuti Emmmanuel ni muntu ki ?

Umugenzi ujya mu ijuru.
"We believers, we're Princes of heaven"