Abafilipi: sobanukirwa urwandiko rwandikiwe Abafilipi n’impamvu rwanditswe

Ari munzu y’imbohe nk’imfungwa i Roma, ariko yuzuye ibyishimo no gushima cyane, Pawulo nibwo yandikiye Abafilipi. Tubibutse ko i Filipi hari hamwe mu duce twakoronizwaga n’Abaroma icyo gihe. Filipi hari haherereye mu ntara ya Makedoniya, ubu ni mu majyaruguru y’Ubugiriki. Uwo mujyi wiswe Filipi nyuma y'uko Filipo wa II, se wa Alexandre w’ikirangirire (Alexandre leGrand) ahafashe akahatura.
Yanditswe na: Niyonshuti Emmmanuel
Yasubiwemo: Kuwa mbere, 11 Mutarama 2021
Abafilipi: sobanukirwa urwandiko rwandikiwe Abafilipi n’impamvu rwanditswe
Urwandiko rwandikwe Abafilipi

Urwandiko rwandikiwe abafilipi ni rumwe mu nzandiko za Pawulo. Ni urwandiko rwanditswe na Pawulo afatanije na Timoteyo wamufashaga mu kwandika (Abafilipi 1:1). Uru rwandiko rwandikiwe amatorero y’i Filipi. Pawulo na Sila basuye i Filipi ubwo bari ku rugendo rwa kabiri rw’ubumisiyoneri. Ibi bikaba byarabaye  hagati y’umwaka wa 49 na 51 nyuma ya Kristo, igihe basuraga uyu mujyi bagashinjwa guteza akaduruvayo muri uyu mujyi.

Hari amakuru avuga ko urwandiko rw’abafilipi ari inzandiko zitandukanye zafatanijwe. Bikavugwa ko zari inzandiko zitandukanye Pawulo yagiye yandikira Abafilipi mu bihe bitandukanye. Izo nzandiko bivugwa ko yazibandikiye ubwo yari  mu nzu y’imbohe i Roma mu mwaka wa 62 . Hari hashize imyaka icumi avuye i Filipi.

Inshamake ku mateka y’umuji w’i Filipi

Uyu mujyi wanyuragamo umwe mu mihanda yari ikomeye wahuzga Uburayi na Asiya, ibyo byatumaga umujyi wa Filipi uba umujyi ukomeye w’ubucuruzi. Uretse ibyo habagamo abantu bavuye imihanda yose, bafite imyizerere itandukanye n’imico itandukanye.

Umwanditsi

Kuva kera  kugeza n’ubu abanditsi bose bemeza ko Pawulo ari we wanditse uru rwandiko.

Amavu n’amavuko y’uru rwandiko

Mu Abafilipi 2:23-24 haduha akanunu  k’amakuru yatwereka ko bishoboka ko uru rwandiko rwanditswe ubwo Pawulo yarimo asoza imyaka ibiri y’igifungo yakoreye i Roma (mu mwaka 61 a.d) (Ibyakozwe 28:30-31).

Nushaka kumenya impamvu Pawulo yakundaga abafilipi cyane byagusaba gusubira mu mateka y’uko iri torero ryatangiye.  Pawulo ubwo yari mu rugendo rwe rwa kabiri rw’ubumisiyoneri  (Ibyakozwe 16:12-40) nibwo yatangije iri torero. Iri niryo torero rya mbere Pawulo yatangije i Burayi. Ikindi iri torero n’iryo ryafashije Pawulo cyane mu bijyanye n’ubushobozi mu murimo wo kubwiriza ubutumwa.

Filipi wari umujyi wabagamo abayuda bake cyane ku buryo bitashobokaga ko banakora itorero ryo mu isinagogi. Umunsi umwe ari ku isabato Pawulo yagiye hanze y’umujyi ku mugezi witwa Gangites ahasanga abagore bari gusenga (Ibyakozwe 16:13). Pawulo atangira kubwiriza. Umwe muri bo yitwaga Lidiya, yagurishaga imyenda y’imihengeri. Imana imufungurira umutima kugira ngo yumve inyigisho za Pawulo (Ibyakozwe 16:14)

Nyuma y’uko Lidiya yumvise ubutumwa bwiza bwa Kristo Pawulo yigishaga, yakiriye agakiza, arizera maze arabatizwa hamwe n’abo mu rugo rwe rwose.  Nyuma yo kubatizwa Lidiya yingingiye Pawulo na bagenzi be kuguma mu rugo iwe. Ndetse bivugwa cyane ko itorero ry’i Filipi ryatangiriye muri uru rugo kandi ko ari n’aho bazaga gusengera.

Nyuma y’igihe cy’ibyishimo kuri Pawulo na Sila  kubera ko barimo babona abahinduka benshi, baje guhura n’umukobwa watewe na Dayimoni akajya abakurikira asakuza avuga ko ari abagaragu b’Isumbabyose kandi ko babwiriza inzira y’agakiza. Gusa kuba uwo mukobwa yari arimo avuga ibyo, ntibisobanuye ko cyari ikimenyetso cy’uko yakiriye agakiza cyangwa nawe ari umwizera, ahubwo ryari ibanga abadayimoni barimo bakoresha ngo batere urujijo abantu bumvaga ubutumwa bwa Pawulo. Byari gutera urujijo kubera ko uwo mukobwa yakoraga umurimo wo kuragura. Ibyo byari gutuma abantu batamenya neza Imana Pawulo akorera ngo ni iyihe mu gihe avuga bimwe n’umuraguzi. Ikindi abayuda bari bazi neza ko kwifatanya n’uragura ari ukwica amategeko y’Imana (Gutegeka kwa Kabiri 18:10)

Pawulo na Sila bamaze kwirukana amadayimoni muri uwo mukobwa mu izina rya Yesu byabaviriyemo gukubitwa no gufungwa kuko yari afite ba shebuja yahaga inyungu kubera kuragurira abantu. Abo bamaze kubona Pawulo na Sila babahombeje kuko bari bahinduye wa mukobwa (Ibyakozwe 16:18-24) nibwo bashyirishije Pawulo na Sila mu nzu y’imbohe. Ubwo bari muri gereza, cyangwa se mu nzu y’imbohe niho Pawulo na Sila baririmbye haba igishyitsi cyinshi (umutingito) maze iminyururu yari ibafashe irafunguka n’imiryango ya gereza (inzu y’imbohe) nayo irafunguka. Ibyo bimaze kuba umurinzi wa gereza (inzu y’imbohe) we n’abo mu rugo rwe rwose bakiriye agakiza, barizera, barabatizwa (Ibyakozwe 16:25-34). Nyuma yo kuva mu nzu y’imbohe Pawulo na Sila basubiye mu rugo kwa Lidiya ngo bakomeze abera baho bose babone uko bava muri uwo mujyi w’i Filipi.

Abantu Pawulo yahuriye n’abo i Filipi n’ibihe byiza byuzuye imbabazi z’Imana n’imbaraga  z’Imana Pawulo yaboneye i Filipi byatumye abakunda cyane nk’uko yabyanditse mu Abafilipi 4:1.

Kimwe n’izindi nzandiko enye Pawulo yanditse ubwo yari afungiye i Roma ku nshuro ya mbere. Tubibutse ko Pawulo afungirwa bwa mbere i Roma, ntiyari afunzwe nabi cyane kuko yabaga mu nzu bari baramuhaye  akayikodesha, aho yabaye imyaka ibiri, (Ibyakozwe 28:30). Uru rwandiko yarwanditse ubwo yari hafi gusoza imyaka ibiri aba muri ubwo buzima ndetse ni narwo yanditse nyuma y’izindi nzandiko zose yandikiye muri iyo nzu y’imbohe.  Izindi nzandiko uko ari 3 ni Tukiko wazijyaniye amatorero zari zigenewe ariko  urw’abafilipi rwo  rwagombaga gutwarwa na Epafuradito. Izo nzandiko zajyanywe na Tukiko uko ari 3 zajyaniwe rimwe kuko zari iz’abantu n’amatorero  yasaga n’aho yegeranye ariyo Efeso, Kolosayi, na Filemoni. Urwandiko rw’abafilipi rwagombaga gutwarwa na Epafurodito kuko nawe yagombaga kuza i Roma azaniye Pawulo inkunga ab’i Filipi bari baramukusanyirije (Abafilpi 2:25; Abafilipi 4:18). Epafuradito ageze i Roma yaje gufatwa n’uburwayi byatumye atinda gusubira iwabo i Filipi ngo abashyire urwandiko (Abafilipi 2:26-27)

Insanganyamatsiko y’uru rwandiko

Kwishima cyangwa kunezerwa mu buzima bw’umukiristo bigomba kuba mu buryo bwose. Ibyishimo bya nyabyo ntibikwiye kubaho kuko hari ikintu runaka cyangwa umuntu abayeho mu buzima runaka busa nk’aho ari bwiza gusa. Niyo mpamvu muri iki gitabo uzasanga Pawulo avuga ko yize kubaho muri bike no muri byinshi kandi akanezerwa.  Ibyishimo nyakuri biboneka muri Kristo kandi niwe udushoboza byose. Niyo mpamvu dukwiye kwishima muri Kristo.  Iki ni cyo Pawulo yashakaga kumenyesha ab’i Filipi.

  • Yesu Kristo ni we rugero rwiza rw’abizera. Mu kugera ikirenge cye mu guca bugufi no kwitanga dushobora kubona ibyishimo muri byose.
  • Abizera bashobora kwishima no kunezerwa n’ubwo bababazwa nk’uko Kristo yababaye. Kuko we yicishije bugufi araganduka ndetse ntiyanga gupfa urupfu rwo kumusaraba (Abafilipi 2:8)
  • Abakirsito bashobora gukura ibyishimo cyangwa kunezerwa mu gukorera abandi (Abafilipi 2:17-18)
  • Mu kwizera havamo ibyishimo n’umunezero (Abafilipi 3:9)
  • Abakiristo bashobora kunezezwa no gutanga ibyo bafite babifashisha abatabifite (Abafilipi 4:18-19)

Kuki igitabo cy’abafilipi ari ingenzi

Intumwa Pawulo ntiyigeze yandika uru rwandiko kubera ibibazo byari byavutse mu itorero nk’uko byagenze ku rwandiko rw’Abagalatiya cyangwa Abakolosayi, ahubwo Pawulo yanditse uru rwandiko ngo abwire Abafilpi ukuntu abakunda ndetse no kubashimira.  Abafilipi nibo bonyine bahaye inkunga ifatika Pawulo mu murimo we w’ivugabutumwa (2 Abakorinto 8:11; Abafilipi 4:15-18).  Urukundo Pawulo yakundaga Abafilipi rugaragara cyane muri uru rwandiko gusa yakomezaga abingingira gukomeza kwizera no kubaho mu munezero n’ubumwe (Abafilipi 1:3-5; Abafilipi 1:25-26; Abafilipi 4:1)

Abantu b’ingenzi tubona muri iki gitabo

Pawulo, Timoteyo, and Epafura

Imirongo y’ingenzi wabonamo insanganyamatsiko y’iki gitabo

Abafilipi 2:8-11; Abafilipi 3:12-14; Abafilipi 4:4; Abafilipi 4:6; Abafilipi 4:8

Imiterere y’iki gitabo

  1. Kugira byishimo muri byose, haba no mu mibabaro – Abafilipi 1.
  2. Ibyishimo biva mu gukorera abandi – Abafilipi 2.
  3. Ibyishimo biva mu kwizera – Abafilipi 3.
  4. Ibyishimo biva mu gufasha – Abafilipi 4.

 

Ibyo twifashishije twandika iyi nkuru

 

Imirongo iboneka muri iyi nkuru
Abafilipi 1:1; Abafilipi 2:23-24; Ibyakozwe 28:30-31; Ibyakozwe 16:12-40; Ibyakozwe 16:13; Ibyakozwe 16:14; Ibyakozwe 16:18-24; Ibyakozwe 16:25-34; Abafilipi 4:1; Ibyakozwe 28:30; Abafilipi 4:18; Abafilipi 2:26-27; Abafilipi 2:8; Abafilipi 2:17-18; Abafilipi 3:9; Abafilipi 4:18-19; 2 Abakorinto 8:11; Abafilipi 4:15-18; Abafilipi 1:3-5; Abafilipi 1:25-26; Abafilipi 4:1; Abafilipi 2:8-11; Abafilipi 3:12-14; Abafilipi 4:4; Abafilipi 4:6; Abafilipi 4:8; Abafilipi 1; Abafilipi 2; Abafilipi 3; Abafilipi 4;

Niyonshuti Emmmanuel ni muntu ki ?

Umugenzi ujya mu ijuru.
"We believers, we're Princes of heaven"