Filemoni: sobanukirwa n’urwandiko rwandikiwe Filemoni

Abagaragu bakwiye gufatwa gute? Ni uwuhe mubano ukwiye kuba hagati y'imbata n'umukoresha?
Yanditswe na: Niyonshuti Emmmanuel
Yasubiwemo: Ku cyumweru, 24 Mutarama 2021
Filemoni: sobanukirwa n’urwandiko rwandikiwe Filemoni

Umwanditsi, igihe n’aho iki gitabo cyandikiwe

Uru ni rwo rwandiko Pawulo yanditse rugufi ndetse bishoboka cyane ko yarwandikiye rimwe n’urwandiko rwandikiwe ab’i Kolosayi maze byose bikajyanwa n’abantu bamwe aribo Onesime na Tukiko.  Impamvu ibyo bivugwa ni uko Filemoni wandikiwe yari atuye mu mujyi w’i Kolosayi. Izo nyandiko zose akaba yarazandikiye mu nzu y’imbohe ubwo yashyirwaga mo bwa mbere (Ibyakozwe 28:1-30). Gusa  hari abavuga ko yandikiye uru rwandiko yari muri Efeso. Uru rwandiko rwari nk’urwandiko rw’ubushuti. Yari ibaruwa isanzwe wakwandikira umuntu mugenzi wawe, niko na Pawulo yandikiye Filemoni

Uwandikiwe, amavu n’amavuko y’uru rwandiko

Pawulo yandikiye uru rwandiko umuntu witwaga Filemoni, yari umukiristo wari utuye i Kolosayi, nk’abandi  baherwe bose nawe yari afite abagaragu (Abakolosayi 4:1). Umwe mu bagaragu be witwaga Onesime yaje kumwiba hanyuma arahunga, tubibutse ko icyaha cyo kwiba ku ngoma y’abaromani cyahanishwaga igihano cy’urupfu. Gusa Onesme arimo ahunga shebuja Filemoni, yaje guhura na Pawulo aza gukizwa ahinduka umukiristo (Filemoni 1:10). Muri iki gihe Pawulo yandika uru rwandiko Onesime yarimo yifuza gusubira kwa Shebuja Filemoni, Pawulo niko kwandika uru rwandiko amusabira imbabazi ngo Filemoni azamwakire nka mwene se muri Kristo (Filemoni 1:16).

Urwandiko rwo Gusaba imbabazi

Kuva ku murongo wa kane kugera ku murongo wa 21, rwari urwandiko rwo gusabira imbabazi Onesime kugira Filemoni yakire ubusabe bwa Pawulo mu buryo bworoshye, Pawulo yanditse urwandiko rwuzuye ubugwaneza nk’uko bigaragara murI filemoni 1:11. Uru rwandiko rwo gusabira imbabazi Onesime (Filemoni 1:4-21) rwari rwanditse mu buryo bunoze bwakoreshwaga n’abahanga b’abagiriki ndetse n’abaromani.  Uru rwandiko rukubiyemo: kugaragaza impinduka y’usabirwa imbabazi (Fliemoni 4:10), kwemeza nyiri ukubwirwa (Filemoni 1:11-19) , no gukora ku marangamutima ye (Filemoni 1:20-21).

Inshamake kuri uru rwandiko

  • Uru ni urwandiko rwanditswe na Pawulo yandikiye Filemoni wari ufite umugaragu witwaga Onesime. Yamwandikiye asabira imbabazi uwo mugaragu, wari waramwibye maze arahunga ariko ubu yari ashaka gusubira kwa shebuja. Paulo yakoze ibi kubera impamvu 3:
  1. Onesime yari yarakiriye agakiza.
  2. Filemoni yari inshuti bya hafi na Pawulo.
  3. Onesime nk’umuntu wakijijwe yagombaga kugaragariza imbuto Filemoni nk’umuntu wahindutse
  • Uru ni urwandiko rwanditswe n’imfungwa yandikira shebuja w’umugaragu
  1. Shebuja yari Filemoni
  2. Umugaragu yari Onesime
  3. Imfungwa yari Pawulo
  • Umwanditsi: Pawulo ni we wanditse uru rwandiko. Yavukiye i Taruso.
  • Igihe : uru rwandiko Pawulo yarwandikiye Filemoni mu mwaka wa 61 ubwo yari  i Roma
  • Impamvu: gusubira imbabazi Onesime ngo shebuja Filemoni amubabarire kuko yari yarahunze amaze kumwiba

IBIHE BY’INGENZI

  • Pawulo asabira imbabazi Onesime
  • Umugambi wa Pawulo wo gusura Filemoni

ABANTU B’INGENZI

  • Pawulo umwanditsi w’ibitabo 13 byo mu isezerano rishya, umwubwirizabutumwa, umumisiyoneri, intumwa ikomeye.
  • Filemoni, umuherwe wari utuye mu mujyi w’i Kolosayi uwo akaba yari inshuti ya Pawulo.
  • Afiya : bikekwako yari umugore wa Filemoni
  • Arukipo: bikekwako yari umuhungu wa Filemoni
  • Onesime : yari umugaragu wa Filemoni wamwibye yarangiza agacika.

AHANTU H’INGENZI

  • Roma: umurwa mukuru w’ubwami bw’abaromani. Aho ni ho Pawulo yafungiwe ubugira kabiri ndetse afungwa bwa kabiri byarangiye yishwe na Nero.
  • Kolosayi : umwe mu mijyi yo kuri Asiya nto (Turukiya) aho Filemoni yari atuye

 

Umwihariko w’iki gitabo

Uru ni rwo rwandiko rugufi Pawulo yanditse.ni rumwe mu nzandiko enye Pawulo yandikiye mu nzu y’imbohe. Dr. J. Vernon McGee yaravuze ngo “buri rwandiko muri izi enye  rwandikanywe ihishurirwa ryarwo”

Byagenze bite ngo uru rwandiko rwandikwe.

  • Onesimo yari umugaragu w’umugabo w’umuherwe witwaga  Filemoni. Uwo Filemoni yari inshuti kuva kera ya Pawulo. Uwo Onesime yaje kwiba shebuja ahungira i Roma.
  • Mu buryo butangaje Onesime ari guhunga yaje guhura na Pawulo bituma ahinduka arizera.
  • Nyuma yo kumva ubuhamya bwe yafashe umwanzuro wo kumwoherereza Filemoni.
  • Kugira ngo Pawulo amutegurire inzira yandikiye urwandiko Filemoni.
  • Uru rwandiko rugaragaza ko inyandiko nayo yavuga ubutumwa. Abantu bumva kuvuga bibagora bashobora gukoresha inyandiko mu gutanga ubutumwa
  • Muri uru rwandiko niho honyine Pawulo yavuze ku myaka ye (Filemoni 9)
  • Uru ni rwo rwandiko mu isezerano rishya rwandikiwe  umuntu ku giti cye  ijana ku ijana.
  • Iki gitabo kiduha ishusho y’imibereho abantu bari babayeho mu minsi y’intumwa.
  • Muri iki gitabo niho tubona iteraniro rya nyuma ryateraniraga murugo muri atatu aboneka mu isezerano rishya.
  1.  iryateraniraga mu rugo rwa Priscilla na Akwila (Abaroma 16:3-5; 1 Abakorinto 16:19).
  2. Iryateraniraga kwa Numfa (Abakolosayi 4:15)
  3. iryateraniraga kwa  Filemioni (Filemoni 11)
  • Iki ni cyo gitabo kivuga byeruye uko Imana ireba ubuhake. Hari indi mirongo ibivuga muri rusange (1 Abakorinto 7:20-24; Abefeso 6:5-9; Abakolosayi 3:22-4:1; 1 Timoteyo 6:1, 2;1 Petero 2:18-25), ariko muri uru rwandiko Pawulo yita Onesime “mwene data ukundwa (Filemoni 1:16)  bitandukanye n’uko imbata zitwaga ndetse anasaba Filemoni kumubabarira yongeraho ko yizeye ko Filemoni azakora ibirenze ibyo yavuze mu yandi magambo yari kuzamubohora (Filemoni 1:21)
  • Nk’umwanzuro w’uru rwandiko, ruvuga ibikubiye mu butumwa butangwa n’umurongo wo mu Abefeso 4:32.

Amazina ya Yesu muri iki gitabo

  1. Yesu Kristo (Filemoni 1:1)
  2. Umwami Yesu Kristo (Filemoni 1:3)
  3. Umwami Yesu (Filemoni 1:5)
  4. Kristo Yesu (Filemoni 1:5)

Imiterere

  • Indamukanyo (Filemoni 1:1) — (Filemoni 1:3)
  • Gushimira n’isengesho (Filemoni 1:4) — (Filemoni 1:7)
  • Pawulo asabira imbabazi Onesime (Filemoni 1:8) — (Filemoni 1:21)
  • Icyifuzo cya nyuma , intashyo no gutanga Umugisha (Filemoni 1:22) — (Filemoni 1:25)

 

Ibyo twifashishije twandika iyi nkuru

Imirongo iboneka muri iyi nkuru
Ibyakozwe 28:1-30; Abakolosayi 4:1; Filemoni 1:10; Filemoni 1:16; I filemoni 1:11; Filemoni 1:4-21; Filemoni 1:11-19; Filemoni 1:20-21; Filemoni 9; Abaroma 16:3-5; 1 Abakorinto 16:19; Abakolosayi 4:15; Filemoni 11; 1 Abakorinto 7:20-24; Abefeso 6:5-9; Abakolosayi 3:22-4; 1 Timoteyo 6:1; 1 Petero 2:18-25; Filemoni 1:16; Filemoni 1:21; Abefeso 4:32; Filemoni 1:1; Filemoni 1:3; Filemoni 1:5; Filemoni 1:5; Filemoni 1:1; Filemoni 1:3; Filemoni 1:4; Filemoni 1:7; Filemoni 1:8; Filemoni 1:21; Filemoni 1:22; Filemoni 1:25;

Niyonshuti Emmmanuel ni muntu ki ?

Umugenzi ujya mu ijuru.
"We believers, we're Princes of heaven"