Bibiliya yanditswe nande kandi ryari ?

Bibiliya ni igitabo gitangaje giteye amatsiko kandi gihishe ubwenge bwinshi. Abantu benshi bibaza abanditse iki gitabo n'icyabateye kucyandika kikamera nk'uko kimeze ubu. Muri iyi nkuru turakwereka abanditse Bibiliya n'igihe bayandikiye n'impamvu yabibateye
Yanditswe na: Ornella Isheja
Yasubiwemo: Kuwa gatanu, 01 Mutarama 2021
Bibiliya yanditswe nande kandi ryari ?

Kuva kera cyane mu myaka yashize, abantu ibihumbi n’ibihumbi basoma Bibiliya buri munsi. Abandi benshi bamara ubuzima bwabo biga iki gitabo, muri bo harimo ababigize umwuga (abapadiri, abapasitori, abandi bihaye Imana babyiga nka Tewologiya). Benshi muri abo bamara kandi ubuzima bwabo bigisha abandi gusobanukirwa n’icyo gitabo n’ibiri ku mpapuro zacyo, babwiriza ibiri muri iki gitabo.

Bibiliya ikoreshwa n’amadini abiri akomeye ku isi ariyo idini y’abayahudi n‘idini ya gikiristu nk’igitabo cyera. Iyi yahinduye cyane ubuzima bw’abatuye isi mu myemerere ndetse n’iterambere. Nko mu bihugu by’uburayi, ahenshi abantu bigaga gusoma bagamije gusa kugirango bashobore gusoma Bibiliya bikarangira bashoboye gusoma n’ibindi bitabo. Uruhare rwa Bibiliya mu iterambere ni runini cyane. Iki gitabo kandi gifatwa nk’igitabo cyagurishijwe kuruta ibindi bitabo byose ku isi n’ubwo bigoye kumenya umubare wa Bibiliya zimaze kugurishwa.

Bibiliya

Ibyibazwa kuri Bibiliya

Iki gitabo n’ubwo ntawashidikanya rwose ko ari igitabo cy’Imana, abantu benshi bibaza inkomoko yacyo. Ese iki gitabo cyanditswe nande ? Yacyandikiye he ? Ko hashize imyaka irenga 2000 yanditswe, abayanditse tubaziho iki kugeza na nubu ? Mu by’ukuri, ntibirasobanuka neza ngo abantu bamenye uwanditse inyandiko zoze zigaragara muri Bibiliya n’igihe zandikiwe n’icyatumye zandikwa.

Isezerano rya kera ari naryo rifatwa nka Bibiliya y’abaheburayo (Bibiliya y’igiheburayo) inakoreshwa nka Bibiliya ya Kiyahudi, dusangamo amateka arebana n’abayisiraheli mu gihe kirekire cyane uhereye ku kuremwa kw’isi. Iyi Bibiliya ikubiyemo inkuru, amateka, amategeko, amasezerano, n’ibindi byinshi byarangaga ubuzima bw’abisiraheli ndetse n’idini yabo bikaba binifashishwa n’abakiristo b’iki gihe.

Abanditsi ba Bibiliya

Ikigaragara kandi cyemejwe ni uko ibitabo bitanu bibanza byaba byaranditswe n’umuntu umwe. Ibyo bitabo ni: Itangiriro, Kuva cyangwa Iyimukamisiri, Igitabo cy’Abalewi, Igitabo cyo Kubara n’igitabo cyo Gutegeka kwa kabiri kitwa kandi igitabo cy’ivugurura mategeko. Abahanga batekereza ko ibi bitabo byaba byaranditswe na Mose, wa mugabo Imana yakoresheje ikura abisiraheli mu buretwa bw’Abanyegiputa akabajyana mu igihugu cy’isezerano aricyo Kanaani bambutse inyanja itukura.

N’ubwo bamwe bemeza ko byanditswe na Mose ariko muri ibi bitabo harimo amayobera aterwa n’uko harimo ibintu byinshi wasoma ukabona ko Mose adashobora kuba yarabibonye ubwe. Urugero rugaragara cyane ni urupfu rwe. Ntabwo bishoboka ko Mose yaba yarabonye urupfu rwe nk’uko bigaragara mu mpera z’igitabo cyo Gutegeka kwa kabiri. Ibi ariko byaje kwemezwa nyuma ko Yosuwa, uwasimbuye Mose amaze gupfa yanditse imirongo micye ivuga ku rupfu rwa Mose kuko we yarubonye. Ibi byagaragaye mu gitabo cyitwa Talmud, kikaba ari icyegeranyo cy’amategeko n’amateka y’abayahudi cyagiye ahabona hagati isekuru rya 3 n’irya kane mbere ya Yesu.

Umwanditse wo mu ishuri rya Yale Divinity witwa Joel Baden, umuhanga mu bya Bibiliya yavuze ko muri ibi bitabo 5 bibanza hagiye harimo inkuru zivuguruzanya cyangwa zisubiramo, bityo abantu bakibaza koko niba ari Mose wabyanditse.
Aragira ari “urugero rwiza rugaragaza urujijo muri izi nkuru ni nk’ibyanditswe kuri Nowa (Itangiriro 7:9).”
Tubona ko Nowa jinjiye mu nkuge mu Itangiriro 7:11 agasohokamo mu Itangiriro 8:13-14. Urebye wasanga hari aho bavuga ko umwuzure wamaze iminsi 40, ahandi iminsi 150. Ariko na none tubaze neza turasanga ko uteranyije iyo minsi nkuko igaragara mu Itangiriro 7:11 no mu Itangiriro 8:13-14, yose hamwe ari iminsi 371. Muri yo harimo iminsi 150 imvura yagwaga, hakaza indi minsi 74 amazi yarimo agabanuka, indi minsi irindwi yashize nyuma Nowa agatuma inuma hanze, ibi abikora ubugira kabiri. hashize iminsi 29, yakuyeho igisenge ku nkuge areba hanze asanga hameze neza, noneho nyuma y’iminsi 57 arasohoka we n’abo bari bari kumwe. Ukoze imibare neza, urasanga kuva bakwinjira mu nkuge kugeza bayisohotsemo byaratwaye iminsi 371.

Abahanga bavuga ko kuba hari ibintu bidasobanutse neza cyangwa se bisa n’ibyisubiramo cyangwa bivuguruzanya muri Bibiliya biterwa no kuba inkuru itarahitaga yandikwa ako kanya ikiba, ahubwo habagaho guhererekanya amakuru kuva ku gisekuru runaka kugeza ku kindi kugera aho umwanditsi azabyandika hanyuma ubyanditse akabyititra umuntu uvugwa cyane muri iyo nkuru. Ibyinshi mu byanditse mu isezerano rya kera abahanga bemeza ko byanditswe mu gisekuruza cya mbere, mbere ya Yesu.
Abanyamateka bakaba bavuga kandi bakemeza ko ibi bitabo byaba byaranditswe n’abahanga mu by’idini ry’abayahudi mu binyejana bya hafi mbere ya Yesu.

Isezerano rya kera riduha ishusho y’amateka ya Isiraheli mbere gato ya Yesu, ariko isezerano rishya ryo ritanga isura ya Isiraheli na Yesu kuva yavuka kurinda apfuye. Muri iri sezerano, batubwira ubuzima bwe bwaranzwe ahanini no kwicisha bugufi akabaho ubuzima buhendutse cyane kandi bizwi ko yari Umwana w’Imana, akaza gupfa hanyuma akazuka. Ni kuri iyo nkuru y’ubuzima bwa Yesu Kristo abakristo bavutse. Ubukristo cyangwa ukwemera gikristo niho gukomoka.

Mu gihe Yesu yari amaze gupfa mu myaka isaga 40, bamwe mu ntumwa ze banditse inyandiko zahinduye ubuzima bwa benshi ndetse zifatwa nk’inkingi ikomeye mu myizerere ya gikiristo. Izo nyandiko ziswe “Inkuru nziza“,”Amavanjiri” zivuga ubuzima bwa Yesu umunsi ku wundi, kuvuka kwe, ubuzima bwe, gupfa kwe ndtse no kuzuka kwe. Ubu butumwa bwiza uko ari 4 bwemewe muri Bibiliya ni Matayo, Mariko, Luka na Yohana.

Mu bushakashatsi bugenda bukorwa kenshi, hagaragaye ko ibitabo byinshi byo mu isezerano rishya bitagiye byandikwa n’abantu byagiye byitirirwa. Abenshi bemeza ko izi nyandiko zabanje kujya zigenda zirerekanywa mu mvugo mu gihe kirekire kingana n’ibisekuruza byinshi mbere yuko ziza kwandikwa. Mu by’ukuri abanditsi nyir’izina b’ubutumwa bwiza ntibazwi neza gusa ikigaragara ni uko kuvuga ngo Ubutumwa bwiza bwa Matayo bidashatse kuvuga ko Matayo ariwe wanditse ubwo butumwa.

Nanone ibitabo 13 byo mu isezerano rishya kuri 27 byavuzwe ko byanditswe na Pawulo, ibi bituma aba umugabo w’ikirangirire uvugwa cyane n’abakiristo benshi nyuma ya Yesu. Uyu yamenyekanye cyane ubwo yahuraga na Yesu mu nzira agiye i Damasko. Abahanga mu gusesengura inyandiko ariko bemeza ko inyandiko za Pawulo zitarenze 7 arizo: Abaroma, 1 na 2 Abakorinto, Abagalatiya, Abafilipi, 1 Abatesalonike na Filemoni. Izindi nyandiko zimwitirirwa bivugwa ko zaba zaranditswe na bamwe mu bigishwa be.

Mu kurangiza, twavuga ko nanubu bikigoye cyane kwemeza ngo igitabo iki n’iki cyanditse muri Bibiliya cyanditswe na nde. Gusa mu isezerano rishya hari ibizwi neza cyane ababyanditse nk’amabaruwa ya Pawulo n’ibindi. Ariko ibijyanye n’isezerano rya kera, haracyari urujijo ku bantu nyakuri banditse ibyo bitabo. Nk’abakristo ariko, icyo twizera ni uko uwabyanditse wese yari afite umwuka w’Imana umuyoboye, yahumekeweho na Mwuka wera akandika abwirijwe na Mwuka wera. Bari bafite impano z’Imana zabahaga kureba kure, bakabona ibyo twe tutarebesha amaso, ubundi ijwi ry’Imana rikabazaho bakandika. Ibyo banditse nibyo biri kutuyobora uyu munsi, ni ijambo ry’Imana. Bibiliya ni ijambo ry’Imana rizima riduha kumenya no gusobanukirwa n’uru rugendo turi kuganamo.

Imana ibahe umugisha mwese kandi mbifurije gukunda gusoma Bibiliya.

Imirongo iboneka muri iyi nkuru
Itangiriro 7:9; Itangiriro 7:11; Itangiriro 8:13-14; Itangiriro 7:11; Itangiriro 8:13-14;

Ornella Isheja ni muntu ki ?