Ese muri Bibiliya nabonamo amagambo yampumuriza? 

Bibiliya ni isoko y’ihumure n’ibyiringiro. Inyigisho zirimo zitanga imbaraga, ihumure n’ubuyobozi. Mu kuyisoma, gusenga no gutekereza ku mirongo yayo bituma tubona amahoro n’icyizere.
Yanditswe na: Prince Muhire
Yasubiwemo: Kuwa gatandatu, 02 Ugushyingo 2024
Ese muri Bibiliya nabonamo amagambo yampumuriza? 

Ese muri Bibiliya nabonamo amagambo yampumuriza? 

Icyo Bibiliya ibivugaho 

Igisubizo ni yego (Abaroma 15:4). Reka dusuzume ingero z’imirongo yo muri Bibiliya yagiye ifasha abantu bahanganye n’ibibazo bitandukanye cyangwa bihebye. 

Muri iyi ngingo turasuzuma: 

  • Ibibazo bitandukanye 
  • Gupfusha uwo wakundaga 
  • Kwicira urubanza bikabije 
  • Agahinda  
  • Uburwayi 
  • Imihangayiko 
  • Intambara  
  • Guhangayikira iby’ejo hazaza 

Ibibazo bitandukanye  

Muri Zaburi 23:4 haranditwe ngo “Naho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu, sinzatinya ikibi, cyose kuko ndi kumwe nawe”. 

Icyo usobanura: Iyo ufite ibibazo bitandukanye maze ugasenga Imana kandi ugashakira ubuyobozi mu Ijambo ryayo ariryo Bibiliya, ushobora kugira ubutwari bwo guhangana na byo. 

Abafilipi 4:13: “Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga”. 

Icyo usobanura: Imana ishobora kuguha imbaraga zo guhangana n’ikibazo icyo ari cyose wahura na cyo. 

Gupfusha uwo wakundaga  

Umubwiriza 9:10: “Umurimo wawe wose werekejeho amaboko yawe uwukorane umwete, kuko ikuzimu aho uzajya nta mirimo nta n’imigambi uzahabona, haba no kumenya cyangwa ubwenge”. 

Icyo usubanura: Abapfuye ntibabara cyangwa babe batugirira nabi. Nta kintu na kimwe bazi. 

Ibyakozwe 24:15: “Kandi niringiye Imana, ntegereje icyo aba na bo bategereza, yuko hazabaho kuzuka kw’abakiranutsi n’ abakiranirwa”. 

Icyo usubanura: Imana ifite ubushobozi bwo kugarura abantu bacu twakundaga bapfuye, bakongera kuba bazima. 

Kwicira urubanza bikabije  

Zaburi 86:5: “Kuko wowe Mwami uri mwiza, witeguye kubabarira, kandi wuzuye imbabazi ku bakwambwaza bose”. 

Icyo usobanura: Imana ibabarira abantu bababazwa n’ibyo bakoze mu gihe cyashize kandi bakiyemeza kutazabisubira. 

Zaburi 103:12: “Nkuko aha izuba rirasira hitaruye aho rirengera, kuko niko  yajyanye kure yacu ibicumuro  byacu”. 

Icyo usobanura: Iyo Imana itubabariye, ishyira kure cyane amakosa. Ntiyongera kuyatwibutsa kugira ngo iduhane cyangwa ngo idushinje ibyha. 

Agahinda  

Zaburi 31:8 “Nzajya nezerwa nishimira imbabazi  zawe kuko warebye amakuba yanjye n’ibyago byanjye wamenye imibabaro y’umutima wanjye ”. 

Icyo usobanura: Imana izi neza ibintu byose bikubabaza. Isobanukiwe neza uko wiyumva ndetse n’igihe abandi batiyumvisha uko umerewe. 

Zaburi 34:18: “Abakiranutsi baratatse uwiteka arabumva, abakiza amakuba  n’ibyago byabo byose”. 

Icyo usobanura: Imana igusezeranya ko izakwitaho mu gihe ubabaye. Ishobora kuguha imbaraga zo guhangana n’agahinda. 

Uburwayi 

Zaburi 41:3: “Uwiteka azamurinda amukize, kandi azahirwa ari mu isi, kandi ntumuhe abanzi be kumugirira uko bashaka”. 

Icyo usobanura: Imana ishobora kugufasha guhangana n’uburwayi bukomeye, iguha amahoro yo mu mutima hamwe n’imbaraga, kwihangana n’ubwenge bwagufasha gufata imyanzuro myiza. 

Yesaya 33:24: “Nta muturage waho uzataka indwara, kandi abahatuye bazababariwa gukiranirwa kwabo”. 

Icyo usobanura: Imana idusezeranya ko hari igihe abantu bose bazaba bafite ubuzima bwiza. 

Imihangayiko 

Zaburi 94:19: “Iyo ibyo nshidikanya byinshi bimpagaritse umutima, ibyo umpumuriza  bishimisha ubugingo bwanjye”. 

Icyo usobanura: Iyo duhangayitse maze tugasenga, Imana idufasha gukomeza gutuza. 

1 Petero 5:7: “Muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe”. 

Icyo usobanura: Imana yita ku mihangayiko yacu. Idusaba kuyibwira ibiduhangayikishije mu isengesho. 

Intambara 

Zaburi 46:9: “Akuraho intambara kugeza ku mpera y’isi, avunagura imiheto, amacumu ayacamo kabiri, amagare ayatwikisha umuriro”. 

Icyo usobanura: Vuba aha Ubwami bw’Imana buzavanaho intambara zose. 

Zaburi 37:11: Ariko abagwaneza bazaragwa igihugu,bazishimira amahoro menshi

Zaburi 37:29: Abakiranutsi bazaragwa igihugu, bakibemo iteka”. 

Icyo usobanura: Abakiranutsi bazishimira amahoro iteka ryose mu ijuru. 

Guhangayikira iby’ejo hazaza 

Yeremiya 29:11: “Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si ibibi kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Niko Uwiteka avuga. 

Icyo usobanura: Imana yizeza abantu bayo ko bashobora kuzagira ubuzima bwiza mu gihe kiri imbere. 

Ibyahishuwe 21:4: “Izahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bishize”. 

Icyo usobanura: Imana isezeranya ko izavanaho ibintu bibi byose ubona bibaho muri iki gihe. 

Uko wanesha inzitizi zatuma utabona ihumure 

  • Inzitizi z’amarangamutima: Niba uhanganye n’ihungabana birashoboka ko kubona ihumure muri Bibiliya byakugora. Shakira ubufasha ku muganga ubifitiye ubushobozi agufasha kandi wemerere Ijambo ry’Imana ko rya humuriza umutima wawe.
  • Gushidikanya: Niba ufite gushidikanya k’ukuri kwa Bibiliya shakira ubufasha ku muntu ukuze mu buryo bw’umwuka cyangwa umushumba w’itorero ryawe agufasha ube wasobanukirwa neza ingingo utumva neza. 
  • Ibirangaza: Muri iyi si yihuta mu iterambere cyane, biroroshye kurangara. Shyiraho umwanya wo gusoma no gutekereza ku Ijambo ry’Imana kuko Bibiliya ari isoko y’ihumure. 

Bibiliya itanga ibisubizo by’ibibazo byinshi twibaza mu buzima bwacu bwa buri munsi kandi isezerenya ibyiringiro by’ejo hazaza. Tujye tuyisoma dutekereze kubyo twasomye tuzabona ihumure, imbaraga n’ ubuyobozi kandi tujye duhora tuzirikana ku rukundo rw’Imana ruhambaye kandi Ijambo ryayo n’itara ry’amizero mu isi yuzuye gushidikanya. 

Urashaka umuntu wagufasha kwiga Bibiliya ? Twandikire  

Imirongo iboneka muri iyi nkuru
Abaroma 15:4; Zaburi 23:4; Abafilipi 4:13; Umubwiriza 9:10; Ibyakozwe 24:15; Zaburi 86:5; Zaburi 103:12; Zaburi 31:8; Zaburi 34:18; Zaburi 41:3; Yesaya 33:24; Zaburi 94:19; 1 Petero 5:7; Zaburi 46:9; Zaburi 37:11; Zaburi 37:29; Yeremiya 29:11; Ibyahishuwe 21:4;

Prince Muhire ni muntu ki ?