ABURAHAMU: Guhamagarwa kwa Aburahamu

Mu isi yaguye mu gusenga ibishushanyo, n’ubugome, Imana nibwo yahamagaye Aburahamu ngo atangize urugamba rw’Ivugurura no Gucungurwa k’umwana w’umuntu. Aburahamu yahawe isezerano ku bazamukomokaho
Yanditswe na: Dr. Silas Kanyabigega
Yasubiwemo: Kuwa mbere, 18 Ugushyingo 2024
ABURAHAMU: Guhamagarwa kwa Aburahamu

Guhamagarwa kwa Aburahamu (Itangiriro 12:1-3)

Aha niho inkuru yo gucungurwa itangirira. Aburahamu yari yarakomojweho mu murima wa Edeni (Itangiriro 3:15). Ubu rero hari hashize imyaka ibihumbi bibiri (2000) nyuma y’irema no kugwa kwa muntu n’imyaka 400 nyuma y’umwuzure.

Mu isi yaguye mu gusenga ibishushanyo, n’ubugome, Imana nibwo yahamagaye Aburahamu ngo atangize urugamba rw’Ivugurura no Gucungurwa k’umwana w’umuntu. Aburahamu yahawe isezerano ku bazamukomokaho, muri ubu buryo:

Bazaragwa igihugu cy’i Kanani
Bazahinduka ubwoko bukomeye;
Muri bo niho amoko yose azaheshwa umugisha.

Iryo sezerano (Itangiriro 12:2-3; Itangiriro 22:18) ni igitekerezo –shingiro Bibiliya yose yibandaho gusobanura. Imana yahamagaye Aburahamu ari Uri (Ibyakozwe 7:2-4; Itangiriro 11:31); yongera kumuhamagara kandi ari i Harani (Itangiriro 12:1-4); hanyuma n’i Sishemu (Itangiriro 12:7) na none i Beteli (Itangiriro 13:14-17), ubwa nyuma imuhamagara inshuro ebyiri yikurikiranya ari i
Heburoni (Itangiriro 15:5 na Itangiriro 15:18 ; Itangiriro 17:1-8).

Isezerano risubiwemo kuri Isaka (Itangiriro 26:3-4) kandi no kuri Yakobo (Itangiriro 28:13-14; Itangiriro 36:11-12; Itangiriro 46:3-4).

Iyo dusomye Itangiriro 11:26, tubona ko Tera, se wa Aburahamu yagize imyaka 70 mu gihe cy’ivuka ry’umuhungu we. Ariko Itangiriro 11:32, Itangiriro 12:4 n’Ibyakozwe 7:2-4 hashaka kwerekana ko yari afite imyaka 130. Birashoboka mu by’ukuri ko Aburahamu yaba atari we mwana we w’imfura, ahubwo kuba ariwe uvugwa bikaba biterwa n’agaciro ke mu mugambi w’Imana no mu zindi nkuru za Bibiliya.

Ibyo ari byo byose, Aburahamu yari afite imyaka 75 mu gihe yinjiraga i Kanani, yari afite 80 mu gihe yajyaga gutabara Loti kandi agahura na Merkisedeki, yari afite imyaka 86 mu ivuka rya Ishimayeli, yari afite imyaka 99 mu isenyuka ry’i Sodomu, yari afite imyaka 100 mu ivuka rya Isaka, yari afite 137 mu ipfa rya Sara, Yari afite imyaka 160 mu ivuka rya Yakobo.

Yapfuye afite imyaka 175, ni ukuvuga imyaka 115 mbere y’uko Yakobo asuhukira mu Egiputa.

Imirongo iboneka muri iyi nkuru
Itangiriro 12:1-3; Itangiriro 3:15; Itangiriro 12:2-3; Itangiriro 22:18; Ibyakozwe 7:2-4; Itangiriro 11:31; Itangiriro 12:1-4; Itangiriro 12:7; Itangiriro 13:14-17; Itangiriro 15:5; Itangiriro 15:18; Itangiriro 17:1-8; Itangiriro 26:3-4; Itangiriro 28:13-14; Itangiriro 36:11-12; Itangiriro 46:3-4; Itangiriro 11:26; Itangiriro 11:32; Itangiriro 12:4; Ibyakozwe 7:2-4;

Dr. Silas Kanyabigega ni muntu ki ?