Mu mpera z’urugendo rwe rwa kabiri n’imyaka irenga ibiri y’urugendo rwe rwa gatatu rw’ubumisiyoneri, Pawulo, ibyo bihe byombi yabimaze abwiriza muri Efeso (Ibyakozwe 18:18-21; Ibyakozwe 19:1-41). Mu gihe yari muri uwo mujyi wa Efeso habarizwagamo ikigirwamana gikomeye cy’abagiriki cyitwa Arutemi. Pawulo yagize umugisha wo kubona abantu benshi bo muri uwo mujyi bumva inyigisho ze ndetse barahinduka baba abakiristo. Ariko, si ibyo gusa ahubwo hari n’abarwanije inyigisho ze. Abazwi neza cyane ni abacuzi b’aho muri Efeso bari bayobowe na Demeteriyo bacuraga ibyo bigirwamana n’ibindi bijyana nabyo batangiye kubona ko ubucuruzi bwabo buri guhombywa no gukizwa kw’abantu benshi. Imyigaragambyo y’abo bacuzi yatumye Pawulo ahunga ava muri uwo mujyi wa Efeso, gusa yari yaramaze kuhashinga itorero rinini kandi rikomeye.
Ni nde wanditse uru rwandiko?
Pawulo ubwe yivuga muri uru rwandiko ko ari we warwanditse (Abefeso 1:1; Abefeso 3:1; Abefeso 3:7-13; Abefeso 4:1; Abefeso 6:19-20). Gusa kubera ko Pawulo atigeze atangira uru rwandiko asuhuza abanyetorero mu ndamukanyo zimeze nk’izo yakundaga gutanga bituma abenshi babyuririraho bagashaka guhakana ko atari Pawulo wanditse uru rwandiko. Ariko birashoboka ko uru rwari urwandiko rwari urwo kuzengurutswa (lettre circulaire) mu mu matorero menshi harimo na Efeso (Abefeso 1:1,15; Abefeso 6:21-23)
Byagenze bite ngo Pawulo yandike uru rwandiko?
Pawulo yanditse uru rwandiko rw’Abefeso ahagana mu mwaka wa 60 na 61 ari na cyo gihe yanditse Abakolosayi na Filemoni. Izo nzandiko uko ari eshatu yazandikiye rimwe hanyuma zijyanwa na Tukiko aherekejwe no Onesime (abafeso 6:21; Abakolosayi 4:7-9; Filemoni 1:10-12). Icyo gihe yari mu nzu y’imbohe ku nshuro ya mbere i Roma (Abefeso 3:1; Abefeso 4:1). Bityo urwandiko rw’Abefeso ni rumwe mu nzandiko enye ziswe inzandiko zo mu nzu y’imbohe “Prison Epistles”. Izindi ni Abafilipi, Abakalosayi na Filemoni.
Tubibutse ko Pawulo yafungiwe i Roma ubugira kabiri. inshuro afumgwa igaragara mu gitabo cy’Ibyakozwe igice cya makumyabiri n’umunane. Ku nshuro ya mbere Pawulo ntiyigeze afungwa nabi cyane cyangwa ngo afatwe nabi kuko yafungiwe mu nzu bamuhaye akayikodesha, ndetse yabanaga n’abagenzi be igihe babaga baje kumusura abo ni nka Luka (Ibyakozwe 28:16) Timoteyo (Filemoni 1, Abakolosayi 1:1) Epafura ( Filemoni 23, Abakolosayi 1:3-8; 4;12-13), Onesime na Tukiko ( onesime niwe wajyanye urwandiko rwa Filemoni (Filemoni 1) naho Tukiko niwe wajyanye urwandiko rw’abefeso n’abakolosayi (Abakolosayi 4:7-9, Abefeso 6:21-22). Abandi bamujyezeho ndetse banabanye ni nka Mariko, Arisitariko, Dema, na Yesu(Justus). Pawulo yari asa naho afite ubwo bwisanzure ariko yari arinzwe n’abarinzi b’abaromani nk’izindi mbohe zose. Uwashakaga kumusura yamugeragaho nta kibazo kandi yabwirizaga izindi mbohe bari babohanwe umunsi ku munsi.
Pawulo yaje kuva mu nzu y’imbohe hashize imyaka ibiri maze akomeza umurimo we wo kubwiriza. Pawulo yaje kongera gufungirwa i Roma ku ngo y’umwami Nero ndetse aza kwicwa. Kimwe mu bitabo yanditse ubwo yari afunzwe bwa kabiri ni 2 Timoteyo, akaba ari igitabo kigaragaza ko yari abayeho ndetse n’amagambo ye ya nyuma.
Umujyi wa Efeso
Umujyi wa Efeso wari umujyi uzwi cyane muri Asiya nto (ubu ni muri Turikiya). Kubera ko uyu mujyi wari ihuriro ry’imihanda ikomeye y’ubucuruzi byatumye n’aho haba umujyi ukomeye cyane w’ubucuruzi. mu ruhurirane rw’abantu baturutse mu mahanga atandukanye n’imico itandukanye bazanwe n’ubucuruzi n’ibindi bikorwa byabonekaga muri uyu mujyi ni byo byatumye havuka urusengero rukomeye rw’ikigirwamanakazi Diana cyangwa se Arutemi (Ibyakozwe 19:23-31). Pawulo yabwirije ubutumwa bwiza muri uyu mujyi mu gihe kigera ku myaka itatu (Ibyakozwe 19:10). Muri uwo mujyi haje kuvuka itorero, ryari itorero ryiza gusa mu gitabo cy’ibyahishuwe tubona ko hari aho ryageze rigateshuka ndetse rihabwa imbuzi zitandukanye (Ibyahishuwe 2:1-7). Itorero ryavutse muri uyu mujyi ni ryo torero ryayoborwaga na Timoteyo. Pawulo yari yaramuhaye inshingano yo kuryitaho nkuko yari yarahaye inshingano Tito zo kwita ku itorero ry’i Kirete cyangwa uko Epafura yitaga ku itorero ry’i Kolosayi. Mu gitabo cya 1 Timoteyo uzabonamo impuguro nyinshi zo kuyobora itorero Pawulo yahaga Timoteyo.
Inyigisho ziri muri uru rwandiko
Bitandukanye n’izindi nzandiko Pawulo yanditse, Abefeso si urwandiko rwanditswe kubera ubuyobe cyangwa ibibazo byari byavutse mu itorero ryandikirwaga. Pawulo yanditse uru rwandiko ngo yongere ubumenyi, atsindagire ibyo bigishijwe, anarusheho kubafasha mu kwaguka no gukura mu mwuka ngo bamenye byimbitse intego y’Imana, Ubuntu bwayo n’icyerekezo Imana ifitiye itorero. Muri make uru rwandiko rwari urwo gukomeza itorero.
N’ubwo nta kibazo runaka itorero ryari rifite byatuma Pawulo yandika uru rwandiko, we yashakaga kurinda itorero ibindi bibazo byazavuka mu gihe kizaza, abandikira abatera imbaraga ngo bakuze kwizera kw’abo. Nyuma yo gufata kimwe cya kabiri cy’igitabo ari kubasobanurira ibintu byinshi byerekeye ukuri kw’ibyanditswe n’inyigisho z’ubutumwa bwiza, Pawulo yageze aho avuga yeruye intego yamuteye kubandikira. Intago yo kubandikira kwari ukugira ngo bagendere mu kuri nk’uko bahamagawe (Abefeso 4:1).
Muri iki gitabo tubona uburyo agakiza kagira uruhare mu buzima bwa buri munsi bw’umukristo. Imana yari ifite umugambi kuva kera wo kurema umuryango mugari uhuriweho n’amahanga yose binyuze muri Kristo. Uwo muryango wagombaga kubarizwamo abayuda n’abatari abayuda bose hamwe aribo bagize umuryango w’isezerano urubyaro Imana yasezeranije Aburahamu.
Imiterere y’uru rwandiko
- Indamukanyo –Abefeso 1:1-2
- Yesu yacunguye bose- abefeso Abefeso 1:3-14
- Pawulo ashimira abefeso anabasengera –Abefeso 1:15-23
- Umugambi wo gucungurwa wagezweho –Abefeso 2:1-3:13
- Isengesho ryo gusabira abefeso imbaraga no gukorera Imana. –Abefeso 3:14-21
- Amabwiriza yihariye y’imibereho ya Gikiristu- Abefeso 4:1- 6:10
- Kwambara intwaro zose z’Imana-Abefeso 6:10-20
- Gusoza no kubifuriza umugisha – Abefeso 6:21-24
Inshamake kuri uru rwandiko
Umwanditsi: Pawulo
Aho cyandikiwe: I Roma mu nzu y’imbohe
Igihe cyandikiwe: Hagati y’umwaka 60 na 61 nyuma ya Kristo
Intego yo kwandika: Pawulo intego yari uko umuntu uzashaka gukura akagera ku rugero rwa Kristo yazasoma iki gitabo. Ibiri muri iki gitabo ni imyatwarire ikwiriye kuba mu mwana w’Imana wese w’ukuri. Ikirenze kuri byo ni uko kwiga igitabo cy’abafeso baygufasha gukura no gutegura uwo ariwe wese ngo akore icyo yahamagariwe. Intego y’uru rwandiko ni ugutegura itorero rikuze mu mwuka.
Ibyo twifashishije twandika inkuru
- Book of Ephesians (https://www.learnreligions.com/book-of-ephesians-701036#:~:text=%20Outline%20of%20the%20Book%20of%20Ephesians%20,Testament%20Books%20of%20the%20Bible%20%28Index%29%20More%20) Retrieved 01 January 2021
- Book of Ephesians (https://www.biblestudytools.com/ephesians/) Retrieved 01 January 2021
- Ephesians (https://www.christianity.com/bible/bible.php?book=49&ver=niv) Retrieved 01 January 2021
- Summary of the Book of Ephesians (https://www.gotquestions.org/Book-of-Ephesians.html) Retrieved 01 January 2021