
Amakosa tudakwiriye gukora nyuma yo gusenga
Wigeze wibaza impamvu Imana idasubiza amasengesho yawe? Uhora usenga ariko muri wowe ukumva hari ikintu kitagenda neza? Amahirwe menshi ni uko amakosa ukora nyuma yo gusenga ashobora kubuza Imana gusubiza amasengesho yawe. Usome iyi nkuru witonze kugira ngo ubashe gutahura ayo makosa ubone n’uburyo wayakosoramo.
1. Ujya ureka gushidikanya kugashinga imizi mu mutima wawe
Ibi bibaho igihe umaze gusenga warangiza ukumva muri wowe ufite ugushidikanya ko Imana izagusubiza isengesho ryawe ukumva utabyizeye neza. Turebe icyo Bibiliya ibivugaho muri Yakobo 1:6 “Ariko rero asabe yizeye ari nta cyo ashidikanya, kuko ushidikanya ameze nk’umuraba wo mu nyanja, ujyanwa n’umuyaga ushushubikanywa.”
Iyo dusenga Imana, tuyibwira ibituri ku mutima byose tukayibwira n’ibiduhangayikishije byose. Iyo twaretse gushidikanya kugashinga imizi mu mutima wacu, tugira imitima ibiri, tukumva uruhande rumwe twizeye ko Imana iza gusubiza amasengesho yacu, kurundi ruhande, tukagira gushidikanya ko itari busubize amasengesho yacu. Tekereza kuri uru rugero: Ufite ikabazo kiguhangayikishije cyane wifuza ku kibwira umukuru w’igihugu, warangiza ugashidikanya kubushobozi yaba afite bwo kugicyemura. Neza neza, ntaho byaba bitaniye no gusenga Imana ukareka gushidikanya kugashinga imizi mu mutima wawe, ibi ntibishobora gusa kugabanya ukwizera kwawe, ahubwo byakwangiza n’imishyikirano ugirana n’Imana.
Niwumva gushidikanya gutangiye kwinjira mu bitekerezo byawe hari ikintu cy’ingenzi wakwihutira gukora:
Ongera ukwizera kwawe, utekereza ku masezerano Imana idufitiye. Turebe icyo Bibiliya ibivugaho mu Abaheburayo 11:1 “Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby’ukuri.”
Dukwiriye gusenga Imana twizeye ko izasubiza amasengesho yacu nubwo itahita iyasubiza ako kanya kuko Imana isubiza amasengesho yacu igihe cyayo kigeze.
2. Gukora ibitandukanye n’ibyo wasabye Imana mu isengesho
Wigeze usenga Imana uyisaba amahoro? Nyuma yo gusenga ukajya gutongana, ukavuga nabi? Ibi byose byatuma ugirana amakimbirane n’abantu, maze amahoro wasenze usaba ntuyabone. Ikindi ushobora gusenga usaba Imana umwuka wera ko akuyobora warangiza ugafata imyanzuro udasenze ngo usabe ubuyobozi ku Mana. Igihe imyanzuro wafashe itagenze neza, nta gushidikanya ko uba wakoze ibitandukanye n’ibyo wasabye mu isengesho. Ibyo bintu byatuma amasengesho yawe Imana itayasubiza. Turebe icyo Bibiliya ibivugaho muri Yakobo 1:22 “Ariko rero mujye mukora iby’iryo jambo, atari ugupfa kuryumva gusa mwishuka.”
Ibyo bisobanura ko ibikorwa byacu bigomba kuba bihura n’ibyo twasabye mu isengesho. Niba dusenze Imana tuyisaba ubwenge, tugomba kubushakira mu ijambo ryayo Bibiliya. Urugero rwo muri Bibiliya rwa Abisirayeli; Imana yabasezeranyije kubaha ibyo bakeneye byose ariko ntibyababuzaga kwitotombera ibyo yabaga yabahaye, ibyo byatumye amasezerano Imana yabahaye atinda gusohora. Kimwe natwe, imyitwarire yacu ishobora kutubera inzitizi zatuma amasezerano Imana yaduhaye adasohora.
Ikibazo dukunze guhura nacyo ni ukutagira ukwihangana ngo dutegereze ko Imana isubiza amasengesho yacu igihe cyayo kigeze. Turebe icyo Bibiliya mu Umubwiriza 3:1 “Ikintu cyose kigenerwa igihe cyacyo, n’icyagambiriwe munsi y’ijuru cyose gifite umwanya wacyo.”
Iyo tudategereje twihanganye ko Imana isubiza amasengesho yacu tuba dufite amahirwe menshi yo kugwa mu cyaha. Urugero dusanga muri Bibiliya ni urwa Aburahamu na Sara bakiriye isezerano Imana yabahaye ry’uko bazabyara umwana w’umuhungu ariko kubera kudategereza bihanganye ko Imana ibasubiza, byatumye bafata umwanzuro ubateza amakimbirane kugeza na n’uyu munsi. Aburahamu yaje kuryamana n’umuja we witwaga Hagari, ibi byatumye abyara umwana w’umuhungu bise Ishimayeli ariwe ukomokwaho n’Abarabu. Nyuma isezerano Imana yari yahaye Aburahamu na Sara ryaje gusohora babyara umwana w’umuhungu bamwita Isaka ariwe ukomokaho Abasiraheli. Kimwe natwe imyanzuro dufata kubera kubura ukwihangana ishobora kutugiraho ingaruka zitandukanye nanone ikadutandukanya n’Imana. Igihe dutegereje ko Imana isubiza amasengesho yacu ni ngombwa ko dukomeza ukwizera kwacu. Turebe icyo Bibiliya ibivugaho muri Yesaya 40:31 “Ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege nshya, bazatumbagira mu kirere bagurukishe amababa nk’ibisiga, baziruka be kunanirwa, bazagenda be gucogora.”
Igihe utegereje ko Imana isubiza amasengesho yawe ongera imishyikirano ufitanye n’Imana usoma ijambo ryayo, Bibiliya.
3. Ujya ureka ibyiyumvo bibi bikuzura mu mutima wawe
Igihe uhuye n’ingorane ukumva ufite ubwoba no guhangayika cyane bikaba ndetse n’igihe umaze gusenga, muri Bibiliya harimo ihumure mu Abafilipi 4:6-7 “Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyiringiye, mushima. Nuko amahoro y’Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo.”
Uyu murongo utwibikije ko iyo tumaze kubwira Imana ibiduhangayikishije byose mu isengesho tugomba kureka guhangayika kuko Imana isubiza amasengesho yacu. Nanone biroroshye kugwa mu mutego wo gusengera ikintu tukumva ntakintu Imana iza gukora. Urugero: ushobora gusenga usaba Imana ko iguha akazi hashira akanya ukumva uri gushidikanya ko wahamagarwa mu kizamini cy’akazi ahantu runaka ibi bigaragaza ko ntakwizera wari ufite igihe wasengaga. Uko watsinda kugira ubwoba no gushidikanya ni kwibuka ko Imana ikwifuriza ibyiza gusa.
4. Kwibagirwa gushima Imana mu isengesho
Gushima Imana ni uburyo bugaragaza ko dufite ukwizera kuko Imana iba yaragiye idukorera ibintu byinshi kandi nanone iba izadukorera ibindi byinshi tuzagenda tuyisaba. Turebe icyo Bibiliya ibivugaho mu 1 Abatesalonike 5:18 “Mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo ibashakaho muri Kristo Yesu.”
Gushima Imana bigaragaza ko tuzirikana ubwiza bwayo ndetse n’uko ari ishobora byose. Imana ifite imbaraga zo guhindura ibyo twari twiteze. Tekereza uri gusenga Imana uri gusaba ikintu runaka warangiza ukabanza ukayishimira ibintu yagiye igukorera. Ibi bintu bikomeza ukwizera kwawe bigatuma ugira umutima utuje, ukumva ufite amahoro menshi. Kwitoza gushima Imana no mu bintu bito bito igihe usenga. Urugero, ukayishima ko waramutse amahoro, ukayishimira kuba ukiriho n’ibindi bintu byinshi yagiye igukorera bikomeza ukwizera kwawe.
5. Kutagira ikintu dukora ku bijyanye nibyo tumaze gusaba Imana mu isengesho
Hari igihe Imana idusaba kugira ikintu dushyira mu bikorwa kugira ngo isengesho ryacu risubizwe. Urugero ushobora gusenga Imana uyisaba akazi. Udahagurutse ngo ushake akazi, ntako wabona, kuko Imana ntizagusangisha akazi aho uri, bisaba ko hari ikintu ukora. Turebe icyo Bibiliya ibivugaho muri Yakobo 2:26 “Nuko rero nk’uko umubiri udafite umwuka uba upfuye, ni ko no kwizera kudafite imirimo kumeze, kuba gupfuye.”
Ibi bigaragaza ko iyo tugize icyo dukora Imana izaduhera imigisha mu mirimo yacu bigatuma tubona ibyo twasabye mu isengesho ryacu.
6. Kudasenga Imana mu buryo buhoraho
Ikosa dukora ni ugusenga rimwe na rimwe tukumva ko bihagije ko Imana ihita isubiza isengesho ryacu. Turebe icyo Bibiliya ibivugaho muri Luka 18:1 “Abacira umugani wo kubigisha ko bakwiriye gusenga iteka ntibarambirwe.”
Uyu murongo utwigisha ko gusenga Imana cyane atari ukubura ukwizera ahubwo ko aribyo Yesu Kristo adusaba. Kuko gusenga ni uburyo bwiza bwo kuvugisha Imana no kuyegera, kuko byongera ubucuti dufitanye nayo, bikanakomeza ukwizera kwacu. Niyo amasengesho yacu Imana itahita iyasubiza, uyu murongo uduteye inkunga yo gusenga tutarambirwa kuko Imana isubiza amasengesho yacu ikayasubiriza igihe cyayo cyigeze.
Twabonye muri iyi nkuru yacu amakosa atandukanye dukora nyuma yo gusenga yangiza imishyikirano tugirana ni Imana n’uburyo bwo kuyakosora. Nituyakosora, tuzarushaho kuguma mu rukundo rw’Imana kandi tugire ukwizera gukomeye muri iyi minsi igoye duhuramo n’ibigeragezo bitandukanye.