Muri uru rutonde ruri munsi, turavuga cyane cyane ku nzandiko cyangwa amabaruwa yanditswe na Pawulo intumwa. Izi nzandiko zigaragara ari ibitabo cyangwa amabaruwa 13 mu isezerano rishya bivugwa ko ari Pawulo wayanditse. Izi nyandiko zifatwa ko ari zimwe mu nyandiko za gikiristo yabayeho kera cyane kandi zifatwa n’abakiristo nk’umusingi wo kwizera kwabo n’imyitwarire yabo. Bamwe bemeza ko aya mabaruwa yandikwaga hifashishijwe undi muntu twakwita umunyamabanga wa Pawulo. Muri izi nkuru zikurikira, turabavira imuzi ibikubiye muri aya mabaruwa ndetse n’impamvu yanditswe n’abo yandikirwaga na tewolojiya iyari inyuma.
Abaroma: sobanukirwa n’igitabo cy’abaroma n’impamvu cyanditsweIgitabo cyangwa ibaruwa yandikiwe Abaroma ifite ibintu yihariye itandukaniyeho n'izindi… |
Ibyakozwe n’intumwa: Sobanukirwa impamvu iki gitabo…Ni byinshi cyane byakozwe n'intumwa nyuma y'uko Yesu asubiye mu… |