Edeni: Isibaniro ry’intambara yazanye icyaha kuri mwene muntu

Adamu na Eva iyo badacumura ngo bakore icyaha muri Edeni ubu nta cyaha kiba kibaho? Abantu tuba tubaho ubuziraherezo ? Ibisubizo biri muri iyi nkuru
Yanditswe na: Wellars Mvuyekure
Yasubiwemo: Kuwa kane, 29 Ukwakira 2020
Edeni: Isibaniro ry’intambara yazanye icyaha kuri mwene muntu

Iyo urebye ahakuzengurutse, kimwe mu bintu uhita ubona ni ukwangirika gukomeye isi yahuye nako. Abantu buzuye urwango, ubwicanyi ubugome ndetse n’ubugambanyi bukomeye cyane. Ku rundi ruhande, inyamaswa ndetse n’ibimera nabyo ntibyasigaye kuko ingano n’umwimerere wabyo wamaze gutakara bikarangira umuntu ahuye n’umubabaro mwinshi ndetse akanapfa. Kugirango usobanukirwe n’inkomoko y’ibyo byose birasaba ko usobanukirwa n’ingorane Sekuru na Nyirakuru w’umuntu bahuye nazo. Mu nkuru naguteguriye nifashishije cyane Bibiliya n’ibindi bitabo, ndashaka ko tuvuga ku gushukwa gukomeye kwa Adamu na Eva ikintu cyazaniye mwene muntu wese umubabaro ukomeye kugeza ubu.

Isi yari nziza bihebuje igihe Imana yari imaze kuyirema. Hose hari ubutaka  burumbuka bweramo ibimera n’ubwatsi butoshye. Ntiharangwaga ibishanga bibi cyangwa ubutayu butagira ikimera. Ahantu hose hari ibiti by’igikundiro n’uburabyo bushimishije. Umwuka wo mu kirere wari mwiza utagira ubwandu. Isi yose yarushaga ubwiza imbuga z’ingoro zirimbishijwe cyane. Mu busitani Imana yari yaremye yitondeye niho yifuje gutuza umuntu.

Imaze kumubonera ibisabwa byose, Imana yatangije igikorwa cyo kurema Adamu. Yaravuze iti “tureme umuntu agire ishusho yacu ase natwe, batware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’amatungo n’isi yose, n’igikururuka hasi cyose.” Imana yaremye umuntu ngo agire ishusho yayo, afite ishusho y’Imana ni ko yamuremye, umugabo n’umugore ni ko yabaremye. Imana ibaha umugisha, Imana irababwira iti “mwororoke mugwire, mwuzure isi, mwimenyereze ibiyirimo, mutware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’ibintu byose bifite ubugingo byigenza ku isi (Itangiriro 1:26-28 ). ”Nyuma yo kuremwa kwa Adamu, Eva nawe yararemwe Imana ikoresheje gusinziriza Adamu kandi ubwo yabonaga umugore yari amaze kuremerwa yaravuze ati “uyu ni igufwa ryo mu magufwa yanjye, ni akara ko mu mara yanjye, azitwa umugore kuko yakuwe mu mugabo (Itangiriro 2:23 ).” Bibiliya ivuga ko uwo mugore n’umugabo bari bambaye ubusa ntibakorwe n’isoni.

N’ubwo hari umunezero muri Edeni, umushukanyi yari ahari ategereje kugusha ababyeyi bacu ba mbere. Mbere yo kuremwa k’umuntu, Bibiliya itubwira ibyabaye mu ijuru igira iti ”mu ijuru habaho intambara, Mikayeli n’abamarayika be batabarira kurwanya cya kiyoka, ikiyoka kirwanana n’abamarayika bacyo. Ntibanesha kandi mu ijuru ahabo ntihaba hakiboneka. Cya kiyoka kinini kiracibwa, ari cyo ya nzoka ya kera yitwa umwanzi na Satani, ari cyo kiyobya abari mu isi bose. N’uko kijugunywa mu isi, abamarayika bacyo bajugunyanwa na cyo (Ibyahishuwe 12:7-9). Satani wahoze yitwa Lusiferi Bibiliya ivuga ko yari atunganye bihebuje mu nzira ze zose uhereye umunsi  yaremweho  kugeza  igihe  yabonetsweho  no  gukiranirwa (Ezekiyeli 28:14-15). Intumwa zivuye mu ijuru zeretse ababyeyi bacu ba mbere uburyo Satani yacumuye n’imigambi yari afite yo kubarimbura, kandi zibasobanurira n’uburyo ingoma y’Imana ashaka gukuraho iteye.

Satani yifashishije inzoka, yagabye igitero cye cya mbere kuri Eva wari wakoze ikosa ryo gutandukana n’umugabo yari yarahawe n’Imana. Mu buryo buhishe uburiganya yaramubajije iti ”Ni ukuri koko Imana yaravuze iti ‘ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi?’ (Itangiriro 3:1).” Eva afungura ikiganiro cye n’umushukanyi wari wihishe mu kiremwa cyarushaga ibindi ubwiza, niko gusubiza avugako bemererwa kurya ku mbuto z’ibiti byo muri iyo ngobyi, keretse imbuto z’igiti kiri hagati y’ingobyi ni zo Imana yari yarabihanangirije ivuga iti “ntimuzazirye, ntimuzazikoreho, mutazapfa (Itangiriro 3:2-3)”. Kugira ngo asohoze umugambi we atamenyekanye, Satani yariyoberanyije. Inzoka yari kimwe mu biremwa bizi ubwenge cyane kandi yarushaga ibindi byose ubwiza. Yari ifite kurabagirana guhuma amaso. Iri mu giti cyari kibuzanyijwe, inejejwe no kwirira iryo tunda ryari riryoshye cyane, ntiyabuze kunezeza umuntu ngo ayirangarire, mu murima w’amahoro, hari hubikiriye umurimbuzi.

Amaherezo Eva yemera kurambura ibiganza yakira impano yari igiye kuzagira ingaruka kuri buri kiremwa uhereye ku bari kuzamukomokaho ukageza kuri twe. Mu bwenge bwe bwari bwamaze kwangirika, yabonaga ko icyo giti gifite ibyo kurya byiza, kandi ko ari icy’igikundiro, kandi ko ari icyo kwifuriza kumenyesha umuntu ubwenge (Itangiriro 3:6). Inzoka yasoromye itunda ry’igiti kibuzanyijwe maze irishyira mu ntoke za Eva washidikanyaga. N’uko imwibutsa amagambo ye ubwe, yuko Imana yababujije kuyakoraho kandi ko bazapfa nibayakoraho. Kubera ko Eva atahereyeko abona ingaruka yabyo, ntiyagize ubwoba. Abonye yuko icyo giti gifite ibyokurya byiza, kandi ko ari icy’igikundiro, kandi ko ari icyo kwifurizwa kumenyesha umuntu ubwenge, asoroma ku mbuto zacyo arazirya.

Igihe umugore yabajijwe ngo, “Icyo wakoze icyo ni iki?” yarashubije ati” lnzoka yanshukashutse ndazirya.” Ni kuki waremye inzoka? Ni kuki wayemereye kuza mu murima wa Edeni (Itangiriro 3:12)?” Ibi ni ibibazo tubona mu kwiregura kwe kwa mbere. Bakimara kumvira Satani, bahereyeko batangira kugerageza kwikuraho icyaha bikomeza bityo no mu rubyaro rw’Adamu kugeza n’ubu. Ngiyo inkomoko ikomeye y’icyaha, Bene Adamu twese twari tugiye kuzabaho ubuzima buhangana n’icyaha bitewe n’itunda ryariwe n’ababyeyi bacu ba mbere. N’ubwo icyaha cyahindanyije umwana w’Imana, tugomba kukivamo atari ku mbaraga zacu ahubwo kubwo gufashwa n’Imana niba dushaka kuzaba mu Ijuru.

Imana iguhe umugisha.

Ibyo twifashishije dutegura iyi nkuru

  • Ellen G White (1958). Patriarchs and Prophets, United States of America pp 19
  • Bible Society of Rwanda (2001). Bibiliya yera mu Kinyarwanda (Igitabo cy’Itangiriro igice cya 3)
  • yasomwe kuwa 10 Ukwakira 2020
Imirongo iboneka muri iyi nkuru
Itangiriro 1:26-28; Itangiriro 2:23; Ibyahishuwe 12:7-9; Ezekiyeli 28:14-15; Itangiriro 3:1; Itangiriro 3:2-3; Itangiriro 3:6; Itangiriro 3:12;

Wellars Mvuyekure ni muntu ki ?

Wellars MVUYEKURE ni umunyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda ishami ry'ubuvuzi n'ubumenyamuntu. Ni umukristo watangiye urugendo rujya mu ijuru, yasomye kandi akurikirira hafi amateka avugwa na Bibiliya. Mwandikire cyangwa umuhamagare kuri 0788745884 niba hari icyo udasobanukiwe.