Mbere yuko Yesu asubira mu ijuru aho yicaye ku ntebe y’ubwami ngo ategeke isi yahaye abigishwa be n’abamukurikiye bose inshingano yo gusakaza inkuru nziza y’ubwami ku isi yose. Iki gitabo kivuga uko inshingano yabahaye zashyizwe mu bikorwa n’uko itorero rya mbere ryatangiye.
Intumwa zimaze kwakira umwuka wera ku munsi wa Pantekote, bari babaye abakozi bujuje ibisabwa byose ngo bakwirakwize inkuru nziza yo kugarura ubwami bw’Imana ku isi.
Kubera itotezwa ry’abari abayoboke ba Yesu ryabereye i Yerusalemu nyuma gato y’uko Yesu azamuwe, intumwa zarahunze ziva i Yerusalemu ariko zikomeza kubwiriza aho zigeze hose. Uko ni ko itorero ryo muri Antiyokiya ryavutse rivuye ku bari barahungiye muri Antiyokiya. Iri torero ryo muri Antiyokiya ryahindutse itorero rinini ririmo amoko yose y’abantu. Aha niho havuye abantu batandukanye maze boherezwa kubwiriza ubutumwa mu mahanga yose ubutumwa bwiza bwa Yesu ariwe Mesiya akaba n’Umwami w’amahanga yose. Muri icyo gihe nibwo havutse amatorero atandukanye intumwa Pawulo yagiye yandikira inzandiko tubona mu isezerano rishya.
Ibihe by’ingenzi dusanga muri iki gitabo
- Umunsi wa Pantekote: kimwe mu bihe by’ingenzi tubona muri iki gitabo ni igihe umwuka wera yaje ku ntumwa mu ishusho y’umuyaga mwinshi n’ ibirimi by’umuriro bijya ku mutwe wa buri wese ibemenyetso byo kugendererwa n’Imana. Ibyo byabahesheje kuvuga indimi nyinshi. Ibyo byabaye ku munsi wa Pentekote aho abantu benshi bari baje i Yerusalemu kwizihiza uwo munsi.
- Itotezwa ry’intumwa: ikindi gice cy’amateka akomeye y’abakiristo tubona muri iki gitabo ni igihe abakuru b’abayuda batangiye gutoteza intumwa n’abayoboke b’idini ryari rimaze kuvuka maze bica Sitefano aba uwahowe kwizera Kirisito wa mbere. Ingaruka z’ibyo bikorwa zabaye guhunga kw’abayoboke b’uwo muryango mugari bava i Yerusalemu batatanira mu mahanga atandukanye gusa bakomeza kubwiriza ijambo ry’Imana n’ubwo hari itotezwa.
- Itorero rya Antiyokiya: nyuma yo gutatanirizwa mu mahanga menshi, itorero rya mbere rihuriweho n’amoko avuye mu mahanga yose ryavukiye muri Antiyokiya. Aho niho abari abayoboke b’umuryango mugari w’abakurikiye Yesu batangiye kubita “abakirisito”
- Ubumisiyoneri butangira: iri torero ry’i Antiyokiya ribihaswe n’umwuka wera ryohereje abamisiyoneri mu bindi bice ngo babwirize buri wese gukurikira Yesu.
- Pawulo abwiriza ari muri gereza: muri iki gitabo tubonamo inkuru z’uko Pawulo yashyizwe mu nzu y’imbohe i Roma aho yigishirije ndetse yandika inzandiko zitandukanye yandikiye amatorero.
Muri rusange iki gitabo kidufasha kumva neza itangira ry’itorero n’uko ubukirisito bwakwirakwiye mu bwami bw’abaromani.
Umwanditsi w’iki gitabo
Nkuko twabibonye ku nkuru twakoze ku gitabo cya Luka, Ibyakozwe hamwe n’igitabo cya Luka ni umuzingo w’ibitabo bibiri byanditswe n’umwanditsi umwe. Igice cya mbere cy’uwo muzingo ni igitabo cya Luka kitubwira uko Imana yujuje umugambi wayo wo gukiza no gucungura umwana w’umuntu ibinyujije mu buzima, urupfu no kuzuka bya Yesu w’i Nazareti, Mesiya wahanuwe n’abahanuzi. Igitabo cy’ibyakoze n’intumwa gikomerezaho kitubwira amateka y’itorero ryo mu kinyejana cya mbere, uhereye umunsi Yesu ajyanwa mu ijuru.
Umwanditsi w’iki igitabo ubwe ntiyivuga izina mu byo yanditse ariko igitabo ubwacyo kigaragaza ko ari Luka. Kugira ngo tubigenzure neza twareba imirongo ibanza y’igice cya mbere cya Luka (Luka 1:1-41) n’imirongo ibanza mu gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa (Ibyakozwe 1:1-3)
Nk’uko iyo myandikire y’igitabo cya Luka hamwe n’Ibyakozwe n’intumwa ibigaragaza, cyane cyane kuri iyi mirongo tuvuze hejuru birerekana ko byanditswe n’umuntu umwe, kandi byandikiwe umuntu umwe ari we Tewofilo
Ikinyazina ngenga ya mbere y’ubwinshi “twe” “du” “twebwe” “tu” bigaruka inshuro nyinshi cyane mu gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa. Urugero ni mu gitabo cy’Ibyakozwe 16:10-17; Ibyakozwe 20:5-15; Ibyakozwe 21:1-18; Ibyakozwe 27:1; Ibyakozwe 28:16
Uku kwisubiramo k’uturemajambo “du” “tu” “twu” bigaragaza ko umwanditsi w’iki igitabo yari umuntu wagendanaga na Pawulo igihe ibyanditswe mu bice byavuzwe hejuru byabaga.
Umurongo w’Ibyakozwe 20:4-5 ugaragaza bamwe mu bantu bagendanaga na Pawulo. Uwo murongo ukaba ukura abavuzwe mu rutonde rw’abashobora kuba abanditsi b’iki gitabo kuko werekana ko umwanditsi yasigaranye na Pawulo mu gihe abandi batandukanye nawe.
Silasi nawe wagendanaga na Pawulo gusa ntabwo yahura n’imirongo yose yo muri iki gitabo igaragaza ko uwacyanditse yari kumwe na Pawulo.
Mu bantu bose bagendanaga na Pawulo icyo gihe uhabwa amahirwe menshi yo kwandika iki gitabo ni Luka umuvuzi ukundwa (Abakolosayi 4:14) akaba na mugenzi we mu murimo (Filemoni 24)
Inyandiko z’abakirisito ba mbere yitwa Muratorian nayo ivuga ko ari Luka wacyanditse. Mu nyandiko z’abahanga mu bya Tewologiya n’abashumba b’itorero bo mu kinyejana cya mbere n’icya kabiri nka Irenaeus, Clement wa Alexandria, Tertullian n’abandi nazo zihamya neza ko iki gitabo ari Luka wacyanditse.
Luka yari muntu ki?
Nkuko bigaragara mu Abakolosayi 4:14 Luka yari umuvuzi Pawulo yakundaga. Yari inshuti ye kandi akaba umufasha we mu murimo. Luka ntabwo yari umuyuda cyangwa umwisirayeli gusa na none uko yahindutse akakira agakiza, iyo nkuru nta hantu izwi. Yamaze igihe kinini aba muri Antiyokiya, nyuma yaho ajya kuvuga ubutumwa bwiza i Filipi. Luka ari mu bantu babanye na Pawulo mu buzima bwose bw’ivugabutumwa batigeze bamutererana (1 Timoteyo 4:11)
Umwandiko w’amagambo y’urwibutso wanditswe nyuma y’urupfu rwe uvuga ko “yakoreye Imana nta bimurangaza, nta mugore yashatse cyangwa umwana yabyaye. Yapfuye afite imyaka 84, apfira muri Boeotia, mu Bugiriki yuzuye umwuka wera”
Izina rya “Luka” cyangwa se “Lucas” ni izina rigaragaza neza ko yavukaga mu matwara y’ingoma y’ubwami bw’Abaromani.
Uwitwa Hobart yanditse igitabo cy’amapaji arenga magana atatu avuga ku nyito n’amagambo ya kiganga cyangwa amagambo akoreshwa mu buvuzi (medical terms) yakoreshejwe na Luka. Yasanze Luka ariwe wenyine mu isezerano rishya warakoresheje amagambo ya kiganga (medical terms) arenga magana ane. Kandi ayo magambo yakoresheje uyasanga no mu bindi bitabo by’ubuvuzi.
Gukoresha inyunguramagambo yo mu buvuzi si byo byonyine bigaragaza ko yari umuganga (Physician), ahubwo n’uburyo ki mu nyandiko ze hagaragara cyane ibitangaza byo gukiza indwara, ubusesenguzi ku ndwara, nabyo byemeza neza ko umwanditsi yari umuganga, bikaba igihamya cyiza ko ari Luka kuko nta wundi muganga wagendanaga na Pawulo.
Kuba umuganga w’inzobere, wize neza kandi bihagije nibyo byatumye yandika ibitabo biteguye neza nka Luka n’Ibyakozwe n’intumwa.
Urugero rw’aho yagiye akoresha inyito zikoreshwa mu buvuzi bigoye kumva undi muntu ari kuzikoresha ni aho yavuze ko umubyeyi wa Pubiliyo wari yarafashwe n’indwara z’ubuganga n’amacinya Pawulo akajya iwe akamusengera agakira (Ibyakozwe 28:8)
“Ubuganga” ni ijambo risobanura “ukugira umuriro mwinshi” naho “macinya” ni “uguhitwa cyane” cyangwa se “impiswi”.
Igihe iki gitabo cyandikiwe
Abantu batandukanye ntibavuga rumwe ku gihe iki gitabo cyaba cyaranditswe gusa abenshi bahuriza ku igihe igitabo cya Luka cyandikiwe kuko bigaragara ko iki gitabo cyanditswe nyuma gato y’igitabo cya Luka. Bivugwa ko iki gitabo cyanditswe hagati ya 60 na 70 A.D n’ubwo hari abavuga ko cyanditswe nyuma yaho.
Iki gitabo cyandikiwe bande?
Iki gitabo hamwe ni igitabo cya Luka byose bigize umuzingo w’igitabo kimwe cyanditswe na Luka. Byose byandikiwe umugabo witwa Tewofilo gusa ubutumwa burimo si we bwari bugenewe gusa, ahubwo ni buri wese wifuzaga kumenya ibyo ubwami bw’Imana.
Tewofilo yari muntu ki?
Izina rye risobanura ngo “inshuti y’imana”. Ni we ibitabo byombi byandikiwe. Umwirondoro we nta hantu ugaragazwa byeruye. Ibyo bitera benshi gutekereza ko iri zina “inshuti y’Imana” ryaba rihagarariye abakirisito bose.
Mu gitabo cya Luka 1:3 harimo ijambo “mwiza rwose” mu rurimi rw’icyongereza ni “most excellent”, bigaragaza ko uwandikirwaga yari umuntu wo mu itorero ariko wari no mu myanya yo hejuru y’ubuyobozi mu bya politiki. Niba ibyo ari ukuri, iri zina ryaba ryarakoreshejwe mu guhisha umwirindoro we.
Ikindi gishoboka ni uko Tewofilo yari adakijijwe, Luka akamwandikira kugira ngo abashe kumuhindura.
Intego nyamukuru y’igitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa
Iki gitabo gitanga igisubizo ku kibazo cy’uburyo uwari Mesiya wasezeranijwe abayuda yaje guhinduka umukiza w’abanyamahanga.
Ibyakozwe n’intumwa ni ikiraro gihuza ibitabo by’isezerano rishya nk’uko igitabo cya Yosuwa ari umuhuza w’ibitabo byo mu isezerano rya Kera. Iki gitabo gihuza ibitabo bivuga igihe Yesu yigishaga anakora ibitangaza bitandukanye hamwe n’ibitabo bivuga uko umurimo wakomereje mu ntumwa cyangwa se uko yakomeje gukorera no kuvugira mu ntumwa. Iki gitabo rero ni ikiraro gihuza ibitabo by’ubutumwa bwiza bwa Yesu n’inzandiko z’intumwa ku matorero.
Yesu yaje mu isi gutangiza umurimo aribyo tubona mu bitabo bine by’ivanjili. Ibitabo by’inzandiko intumwa zandikiye amatorero tubonamo umuryango mugari wa Kirisito uwo Yesu yari yaraje gutangiza ngo abe ibuye ryifatizo ryawo ariwo torero. Intego ya Yesu yari ukurema umuryango mushya uhuriwemo n’amako yose kandi uko ni nako ubwami bw’Imana buzaba bumeze. Kandi tuzi neza ko ibiri mu isi bishushanya ibiri mu ijuru. Rero iki gitabo gihuza umurimo wa Yesu n’inyungu zawo arizo umuryango mugari w’amatorero ya Kristo.
Iki gitabo kitubwira uko agakiza kavuye mu bisirayeli kakagera mu banyamahanga. Agakiza kageze mu banyamahanga kuko abayuda banze kukakira. Iki gitabo gihuza itangira ry’umurimo(itorero) n’igihe umurimo wari umaze kugera ku ntego zawo.
Iki gitabo kitubwira amateka y’itorero mu myaka 30 y’itangira ryayo. Iki gitabo kandi kiduha ishusho yaho Yerusalemu na Roma bihurira. ikindi gusoma iki gitabo byagufasha kumenya uko itorero rikwiye kuyoborwa. Ingigo nyamukuru wayibona mu nshamake mu Ibyakozwe 1:8
Intego z’iki gitabo
- Kugaragaza amateka: umumaro w’iki gitabo ni uko kitwereka amateka y’uko itorero rya mbere ryabayeho, ugushingwa kwaryo n’uko ubutumwa bwiza bwasakaye.
- Gutanga ubusobanuro: mu bintu tubona muri iki gitabo ni ukuntu intumwa zahanganye n’abanzi b’umusaraba cyangwa abashakaga kubarwanya baba abayuda (Ibyakozwe 4:8-12) cyangwa abanyamahanga (Ibyakozwe 25:8-11). Gusoma ibi bifasha buri wese gusobanukirwa n’ibyo yizera n’uko itorero rihangana n’abarirwanya kandi mu mahoro.
- Gutanga umurongo ngenderwaho: Luka ntiyari azi igihe itorero rizamara ku isi, gusa uko ryari gukomeza ryaguka kose iki gitabo cyari kubaha umurongo wo kugenderaho. Urugero ni uko tubona uko abakirisito bitwaraga mu bihe bikomeye harimo no gutotezwa. Ibi ni ibintu byafasha umuntu wese kugira aho arebera uko yakwitwara mu gihe ageze mu bihe nk’ibyo.
- Intsinzi y’agakiza: umurimo wo gusakaza ubutumwa bwiza kuva i Yerusalemu kugera i Roma n’ibindi bice bitandukanye ntabwo ari ibintu bisanzwe kuko wakozwe mu gihe hari itotezwa rikomeye ku bantu babikoraga. Ibyo ni ikimenyetso gikomeye cy’intsinzi ubukirisito hamwe n’imbaraga z’umwuka.
Ibigize iki gitabo n’imiterere yacyo
Iki gitabo ushobora kukigabanyamo ibice bitandukanye bitewe n’icyo ugendeyeho. Urugero ni uko ushobora kukigabanyamo
- Ibice bibiri: uramutse ugendeye ku bantu b’ingenzi bagaragara muri iki gitabo aribo Petero na Pawulo wakigabanyamo ibice bibiri. Birashoboka ko Luka atandiste iki gitabo ngo acemo ibice itorero (itorero ry’abayuda bigishwaga na Petero n’itorero ry’abanyamahanga bigishwaga na Pawulo). Niwitegereza neza iki gitabo uzabona ko kivuga inkuru z’abagabo babiri. Igice cya mbere ni Petero (Ibyakozwe 1 kugeza Ibyakozwe 12). igice cya kabiri kivuga kuri Pawulo (Ibyakozwe 13 kugeza Ibyakozwe 28). Abo bagabo bombi Umwuka Wera yabakoresheje ibikomeye. bakoze ibitangaza, bagira amayerekwa akomeye, baratotejwe, bashyizwe mu nzu z’imbohe bakazisohokamo mu buryo bw’agatangaza. Birukanye amadayimoni mu bantu, bazuye abapfuye n’ibindi bikomeye. Rero iki gitabo ushobora kugisoma mo ibice bibiri: ikivuga kuri Petero ikindi kuri Pawulo.
- Ibice bitatu: hari abantu bagabanya iki gitabo mo ibice bitatu bafata Ibyakozwe 1:8 nk’inkingi y’ifatizo y’iki gitabo aho umwanditsi avuga ti Muzahabwa Imbaraga umwuka nabamanukira.
Ugendeye kuri uyu murongo igitabo wakibaganyamo ibice bitatu aribyo: Intumwa zibwiriza ubutumwa bwiza i Yerusalemu (Ibyakozwe 1 kugeza Ibyakozwe 7), i Yudaya n’i Samariya (Ibyakozwe 8 kugeza Ibyakozwe 10), no kugera ku mpera z’isi (Ibyakozwe 11 kugeza Ibyakozwe 28). - Ibice bitandatu: uretse abo twagiye tubona bagabanya kino gitabo mo ibice bitandukanye, hari abavuga ko kigabanijemo ibice 6. Abavuga ibi bagendera ku myandikire ya Luka. Nusoma iki gitabo cy’Ibyakozwe uzasanga Luka ibyo yanditse ari raporo esheshatu (6) z’uko umurimo wari urimo kugenda ukorwa (progress reports). Izo raporo ni: (1) raporo igaragaza Ibyakozwe ubwo babwirizaga abayuda i Yerusalemu (Ibyakozwe 1 kugeza Ibyakozwe 6:7), (2) raporo igaragaza Ibyakozwe ubwo babwirizaga abahelenisite cyangwa se abayuda ba kigiriki “Hellenist” n’ab’i Samariya (Ibyakozwe 6:8 kugeza Ibyakozwe 9:31), (3) raporo igaragaza Ibyakozwe ubwo babwirizaga abanyamahanga n’iy’Antiyokiya (Ibyakozwe 12:25 kugeza Ibyakozwe 16:5), (4) raporo igaragaza Ibyakozwe ubwo babwirizaga muri Asia nto “minor asia” (Ibyakozwe 12:25 kugeza Ibyakozwe 16:5), (5) raporo igaragaza Ibyakozwe ubwo babwirizaga i Burayi (Ibyakozwe 16:6 kugeza Ibyakozwe 19:20) na (6) raporo igaragazwa Ibyakozwe ubwo babwirizaga i Roma (Ibyakozwe 19:21 kugeza Ibyakozwe 28:31)
Abahelenisite cyangwa Abayuda ba Kigiriki “Hellenist” ni bantu ki?
Umwami Alexandre amaze kwigarurira ibice byinshi mu kinyejana cya kane mbere ya Yesu, byatumye imico, ururimi, n’iterambere, n’imibereho y’abagiriki bikwirakira aho yafashe hose. Uko guhinduka (assimilation) kw’imico mu bantu bakaba nk’abagiriki k’ubutaka butari Ubugiriki ni byo byiswe “Hellenization”. Abantu bameze gutyo babitaga abayuda ba Kigiriki. Bavugaga ikigiriki kandi mu mico no mu myifatire bari abagiriki kuruta uko bari abaheburayo (Ibyakozwe 6:1)
Ibyo twifashishije twandika inkuru
- Book of Acts (https://www.biblestudytools.com/acts/) Retrieved 22 November 2020
- Acts (https://www.insight.org/resources/bible/the-history-of-the-early-church/acts) Retrieved 22 November 2020
- Book of Acts (https://www.bible-history.com/new-testament/bookofacts.html) Retrieved 22 November 2020
- Acts: Holy Spirit advances the Gospel (https://overviewbible.com/acts/) Retrieved 22 November 2020