
Yohana 5:1-18 Yesu akiza umuntu umaze imyaka mirongo itatu n’umunani amugaye
Hari ibintu nka 5 ngira ngo tuvugeho:
1. Hanyuma y’ibyo i Yerusalemu haba iminsi mikuru. Imirimo yari ikomeje: hanyuma yo gukiza umuhungu w’umutware, hanyuma yo kuvugana n’umusamariyakazi, hanyuma y’indi mirimo itandukanye yo kugira neza … i Yerusalemu haba iminsi mikuru. Burya, bamwe bagira iminsi mikuru, barya, banywa, bashyingira, bizihiza iminsi mikuru y’amavuko, amasabukuru, ibihembo batsindiye, … abandi bari ku gisasiro, mu bitaro, ku irimbi bashyingura, birukanywe ku kazi, batsinzwe mu bizamini, basohowe mu nzu z’ubukode, ingo zasenyuntse, abandi bari mu bubabare butandukanye cyangwa bihebye, … Byoseee!! cyangwa bikimeze bityo; Ariko hanyuma Kristo n’abe bakamenyera igihe nyacyo bagerera kuri buri wese mu mwanya arimo n’aho ari.
2. I Yerusalemu bugufi bw’irembo ry’intama hariho ikidendezi, mu Ruheburayo cyitwa Betesida Ibi bivuze iki? Bivuze ko Imana yashyizeho uburyo n’inzira nyinshi byo gukiza no kwita ku bantu yaremye. Kuva mu Itangiriro, Imana Umuremyi wacu, yari yarihaye inshingano zo gukurikirana buri kose ku muntu yaremye ngo amererwe neza. Na n’ubu ntibyahindutse n’ubwo noneho ibinyuza mu bwenge yahaye umuntu. Usomye neza amategeko yiswe aya Mose, usanga Imana yarigishaga ubwoko bwayo iby’isuku, ibyo kurya, imiti n’ibindi. Ni muri urwo rwego hano Imana yashyizeho, “Ikidendezi cy’Ubuvuzi, cy’amakiriro.” Harimo n’ingingo y’uburyo Imana yita ku banyamibabaro b’ingeri zitandukanye ikabashyiriraho aho Malayika wayo ashobora kubasanga, akabagirira neza. Hashobora kuba mu rusengero, ariko hashobora kuba n’ahandi Imana yashyize Ineza yayo. Bamwe bakahita kwa “YEZU NYIR’IMPUHWE”, abandi bati ni kwa “BANGUKA NGUTABARE”, abandi “KWA BAMENYA”, abandi “I SHILO” abandi bakahita uko bahabonye. Hari aho jye na bene data twitaga “KAMINUZA” ahandi tuhita “KIZABONWA”, gutyo, gutyo.
Aha harimo ingingo y’uko Imana izi agahinda n’akababaro ka buri wese kandi ko (31) Kuko Uwiteka atazagira ubwo areka umuntu iteka ; (32) Naho yababaza umuntu ariko azamugirira ibambe, nk’uko imbabazi ze nyinshi zingana; (33) Kuko atanezezwa no kubabaza abantu, cyangwa kubatera agahinda. (Amaganya 3:31-33). Ntekereza ko Imana yakoze / yaremye ikidendezi, abantu bo bakacyubakaho amabaraza. Ikidendezi twanakigererenya n’Itorero ry’abera bo mu isi yose, na ho amabaraza akaba ano matorero cyangwa amadini dusengeramo.
3.Hariho umuntu wari ufite indwara, ayimaranye imyaka mirongo itatu n’umunani. Mwibaze ukuntu uyu muntu yari ababaye. Kumara 38 urwaye!! Uwarwaye iminsi 7, ukwezi, umwaka, imyaka itanu, ngira ngo we yabyumvise neza uburyo bishaririye, binanije umutima, biteye agahinda. Usibye rero n’uburwayi, hari n’igihe uhura n’ikindi kigeragezo cyangwa umubabaro bikagutindaho cyane. Igikurikiraho muri bene ibi bihe ni ugutakaza ibyiringiro, ni ukwiheba, ni ukwanga ubuzima, ni ugutuka Imana umuremyi wa byose, ni ukwijujuta, ni ukwibaza nabi ku bantu batakugeraho, ni ukumva ubuzima ari igihano. Mbese gutinda mu mubabaro uwo ari wo wose, birandamura ibyishimo, icyizere, n’imbaraga zose by’umutima ukagwa mu cyitwa “Agahinda gakabije, Agahinda Gasaze: “Depression”. Iyi ni Isayo , John Bunyan yahishuriwe arimo kwandika Igitabo cy’Umugenzi, ayibona nk’ahantu abantu benshi bafatiwe, bahatakariza ibyiringiro n’ibyishimo by’ubuzima, bitwa ba Sinagiriwubuntu, ba Magorwa, ba Ngendandumwe, …
Barahivuruguta kugeza ubwo isayo ribarengera, bakiyahura, cyangwa bakiyahuza ibiyobyabwenge.
4. Mbese urashaka gukira? Ikibazo Kristo Yesu yabajije umurwayi kirumvikana kandi kiroroshye. Ni “Yego ndashaka gukira”. Ariko kuki uyu murwayi adashobora guhita abonera Yesu igisubizo? “Databuja, simfite umuntu unjugunya mu kidendezi iyo amazi yihindurije, nkīza undi antanga kumanukamo” (Yohana 5:7). Hajya hagera igihe umuntu adashobora gusobanura ibyamubayeho, ibiri kumubaho, ndetse ubwenge bugasa n’ubudakora neza. Ndetse amajwi y’amaganya n’abamukoba aba menshi muri iki gihe. Bamwe bati “Dore ntiwigeze ukorerwa Deliverance ” abandi bati “Dore ni Karande z’iwanyu”, abandi bati “Ni ubundi wabayeho wishushanya mu murimo w’Imana”, abandi bati “Nagatangaye hagize uwo kwa runaka utamera atya”. Nyir’ikigeragezo na we agera aho akumva yaciriweho iteka, nta cyiza Imana yamuha. Dusubiye rero kuri rya jambo “Hanyuma y’ibyo”; Kristo we aba agishobora kumva neza ibihe urimo kunyuramo. Waba ushoboye gusobanura amasengesho yawe; waba utagishoboye gusenga uvuga (usohora ijwi) nka Hana wagezeho akajya anyeganyeza iminwa gusa, hagaragara amarira yonyine ku maso, Ijambo ni rimwe.
Hari ijambo rimwe ryo kukubwira uyu munsi “Ujye wibuka Kristo Yesu wakomotse mu rubyaro rwa Dawidi, abasha kwisobanurira iby’unyuramo byose” (2 Timoteyo 2:8).
5. Byuka wikorere uburiri bwawe ugende. Ni ryo nsubikiyeho. Yesu yabwiye abigishwa be ngo abantu bageze mu ijuru, bazamubaza ngo, “Kandi twakubonye ryari urwaye, cyangwa uri mu nzu y’imbohe tuza kugusūra?” (Matayo 25:45). Na we azabasubiza ati ‘Ndababwira ukuri yuko ubwo mutabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje bari hanyuma y’abandi, nanjye mutabinkoreye.
Ooooh! Yesu rero ari mu ishusho yanjye, n’uyu n’uriya. Ubwo nshobora, Ubwo ushobora, Ubwo ashobora, guhagarara mu ishusho / mu cyimbo cya Yesu nkagira uwo mbwira nti: “Byuka ugende” ni zo mbaraga z’aba Kristo nyakuri. Burya dufite ubu bushobozi twebwe abahamya ko turi aba Kristo w’Imana. Dufite ubushobozi bwo kuba twagira uwo tubohora cyangwa dukiza uyu munsi. Dufite ubushobozi bwo kuba hari uwo twakura ku irembo, ku ibaraza, mu isayo, ku nzira, akinjira mu nzu y’Imana ashima Imana, akajya mu kidendezi, afite ibyishimo. Akinjira i Yerusalemu mu minsi mikuru.
Yesu yakoresheje IJAMBO. Nyamara usibye n’ijambo ryo gusengera ubabaye, twagira n’icyo dukora. “IKORERE UBURIRI BWAWE UGENDE” Yee, Kwikoreza uburiri bivuze ko utanze ikintu Utanze itegeko Jya gushima Imana wowe nkemuriye ikibazo. Subira mu nzu y’Imana gusenga…. Ukoze igikorwa abantu babona bakibaza ngo kuki uriya yikoreye!!! (Marking or Visibility). Ku isabato nta wari wemerewe kwikorera.
Nyamara Yesu we abinyujije muri jyewe, wowe, cyangwa uriya, atumye habaho impamvu abantu bose bakwibazaho. Kuki Yikoreye muri Yerusalemu, ku Isabato, mu Minsi Mikuru! Impamvu nta yindi “Ni uko yahuye na Yesu Kristo hamwe n’abe. Korali Ambassadors of Christ y’i Kigali yo yararirimbye iti “Nimundeke ndirimbe nahuye na Mesiya, kuko uwahuye na we ahindurwa mushya,…”. Mu nkuru nziza ya Yohana 14:12 Yesu aravuga ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko unyizera, imirimo nkora na we azayikora ndetse azakora n’iyiruta, kuko njya kwa Data.”
Make someone be visible today: Reka dutume hari uwacu ugaragara uyu munsi. Imana ibidufashemo. Muhabwe umugisha n’Uwiteka mwese.
Ni ah’ubutaha.