Bisanzwe bizwi ko ababyeyi baba bakunda abana babo ndetse babifuriza ibyiza gusa. Umubyeyi ni we muntu wenyine uhora yishimira intambwe iterwa n’umwana we kandi ni we rukumbi ushobora kwifuza gupfa mbere y’uwo yabyaye. Iyo bigeze aho ababyeyi bafite umwana umwe ho biba ibindi, ntabwo aba yifuza n’uwamureba nabi! Mutekereze ko Aburahamu na Sara bari barabyaye umwana umwe wari waravuzweho kuzakomokwaho n’abantu bangana n’inyenyeri! Uyu mwana rero niwe Aburahamu yabwiwe gutamba. Waba wibaza icyo yasubije Imana yari imubwiye ibyo? Mbese uratekereza uko Aburahamu yitwaye imbere ya Sara wari ushaje kandi utari witeguye gutamba umwana we? Ibyo ni byo nshaka kugarukaho muri iyi nkuru nateguye nifashishije Bibiliya Yera n’ibindi bitabo bitandukanye by’amateka.
Isaka wari waravutse mu buryo bw’igitangaza, yakundwaga n’ababyeyi be cyane, yari urumuri rw’inzu yabo, ihumure n’ikimenyetso cy’urukundo kuri bo, akaba kandi umuragwa w’imigisha wasezeranywe. Maze mu buryo bwatunguye Aburahamu, Imana iramubwira iti “Jyana umwana wawe, umwana wawe w’ikinege ukunda Isaka, ujye mu gihugu cy’i Moriya umutambireyo ku musozi ndi bukubwire, abe igitambo cyoswa” (Itangiriro 22:2).
Isaka yari yisinziririye neza ubuticura by’ubusore n’ubuziranenge. Se yamaze akanya gato areba mu maso yakundaga h’umuhungu we, hanyuma areba hirya ahinda umushyitsi. Asanga Sara na we wari usinziriye. Yibaza yuko akwiriye kumukangura. Yifuzaga kumutura ingorane zari mu mutima we ngo bafatanye iyo nshingano yari iteye ubwoba, ariko ntibyamushobokeye. Isaka yaramushimishaga cyane kandi yamuheshaga ishema; urukundo nyina yari amufitiye rwashobaraga gutuma yanga icyo gitambo.
Aburahamu ageze aho, ahamagara umwana we, amubwira ko yategetswe gutanga igitambo ku musozi wari kure y’aho. Isaka Yari asanzwe ajyana na se gusenga, ibyo ntibyamutangaje. Bategura inkwi bazihambira ku ndogobe, maze bajyana n’abagaragu babiri. Muri urwo rugendo uwo mugabo n’umuhungu we ntibavugaga, kuko umukambwe yatekerezaga ibanga rye ryari riremereye. Ibitekerezo bye byari byerekeye kuri nyina wa Isaka wamukundaga cyane kandi wamwirataga, n’umunsi azasubirira iwe wenyine. Yari azi yuko niyica umuhungu we uwo mushyo uzahuranya n’umutima wa nyina. Uwo munsi, watinze kurusha indi yose mu mibereho y’Aburahamu.
Isaka yikorera inkwi, se atwara umushyo n’umuriro maze bombi bazamuka bagana mu mpinga y’umusozi. Byageze aho uwo musore avuga ati ”Data, dore umuriro n’inkwi ngibi, ariko umwana w’intama arihe, w’igitambo cyo koswa?” Mbega ikigeragezo! Mbega ukuntu ijambo ry’urukundo “Data” ryacumise umutima w’Aburahamu, ariko igihe cyari kitaragera, ntiyagombaga guherako amubwira. Aburahamu aramusubiza ati “Mwana wanjye, Imana iri bwibonere umwana w’intama w’igitambo cyo koswa”. Bagezeyo, bubaka igicaniro hanyuma bashyiraho inkwi. Hanyuma Aburahamu amuhishurira mu ijwi rihinda umushitsi ubutumwa Imana yari yabatumyeho.
Isaka amenye ibigiye kumubaho, bimutera ubwoba bwinshi kandi biramutangaza ariko arabyemera. Yajyaga gushobora gucika iyo abishaka. Umusaza, wari uguye agacuho ku bw’iyo minsi itatu mibi cyane, ntiyajyaga kubuza uwo musore w’umunyabwira gukora icyo yishakiye. Ariko Isaka yari yaratojwe, uhereye mu buto bwe, kumvira atajuyaje. Kandi ubwo yamenyeshwaga icyifuzo cy’lmana, yemeye ku bushake bwe.
Noneho amagambo y’urukundo aheruka aravugwa, amarira ya nyuma aragwa, bahoberana ubuheruka. Se azamura wa mushyo. Ako kanya Marayika w’Imana amuhamagara ari mu ijuru ati ”Aburahamu, Aburahamu”. Yitaba vuba ati ”Karame”. Yongera kumva rya jwi rimubwira ko atagomba kugira icyo atwara umwana we w’umuhungu. Ijwi ryamubujije kumukozaho ukuboko kandi rimuhamiriza ko Imana yamaze kumenya neza ko ayubaha kuko yemeye gutanga ikinege cye (Itangiriro 22:12). N’uko Aburahamu yubura amaso abona imfizi y’intama yafashwe mu bihuru, maze ayitamba vuba mu cyimbo cy’umuhungu we. Anezerewe kandi ashima Imana, yita izina rishya aho hantu hera “Yehova yire” bishatse kuvuga ngo “Uwiteka azatuma kiboneka”. Isezerano kuri Aburahamu risubirwamo.
Muri urwo rugendo rwamaze iminsi itatu Aburahamu yari afite igihe gihagije cyo gutekereza ku by’Imana yari yamubwiye ndetse akaba yabishidikanya. Yajyaga gutekereza yuko gucumita umuhungu we icyuma ngo amutambe byajyaga kugaragara nkaho ari umwicanyi, akaba Kayini wa kabiri, ibyo yigishaga byajyaga kwangwa kandi bigasuzugurwa, maze ntiyongere kugira icyo amarira abantu nka we. Yajyaga gushobora gushaka urwitwazo rwo kutumvira kuko yari ashaje. Ariko uwo mukambwe ntiyashatse urwitazo urwo ari rwo rwose.
Igihe Aburahamu yabwiwe gutamba umuhungu we, abo mu ijuru bose babonye uko yakurikiranyaga intambwe asohoza iryo tegeko. Ni bwo rero ubwiru bw’umugambi w’agakiza bwarushijeho kumenyekana. Ndetse n’abamarayika ni bwo bahishuriwe neza guteganya bitangaje Imana yari yagiriye umuntu ngo azabone agakiza. Inkuru ya Aburahamu yabaye imwe muzashimishije benshi ariko kandi yerekana k’uburyo budasubirwaho uko dukeneye kwizera icyo Imana yavuze n’ubwo twaba tubona bidashoboka cyangwa bizatugiraho ingaruka itoroshye. Ubuze kwizera abisabe Imana ye.
Imana iguhe umugisha
Ibyo twifashishije dutegura iyi nkuru:
- Bible society of Rwanda (2001). Bibiliya yera mu Kinyarwanda (Igitabo cy’Itangiriro igice cya 22)
- Ellen G White (1958). Patriarchs and Prophets, United states of America pp 72