Kurimbuka gukomeye kw’abahanuzi ba Baali, Ashera n’Abashitaroti i Karumeli

Yanditswe na: Wellars Mvuyekure
Yasubiwemo: Kuwa kane, 08 Ukwakira 2020
Kurimbuka gukomeye kw’abahanuzi ba Baali, Ashera n’Abashitaroti i Karumeli

Nyuma yo gucumura kwa Adamu, Isi yabaye mbi kugeza aho Imana yicujije icyatumye irema umuntu, inyamaswa n’amatungo y’ubwoko bwose (Itangiriro 6:7). N’ubwo byari bimeze bityo, ntabwo yacecetse ahubwo yatangije umugambi wo kurandura ikibi ku isi ihereye ku bantu yari yararemye. Ni muri ubwo buryo yatoranije Aburahamu akaba inkomoko y’umuryango udasanzwe wa Isiraheli. Uyu muryango wigishijwe ibintu byose abandi batari bazi ndetse uhabwa ubutumwa bwo kwigisha n’abandi baturage b’isi yose. Uyu muryango kandi wagombaga kwitandukanya n’ikigirwamana cyose cyo mu isi, ubundi bagasenga Imana yonyine (Kuva 20:3). Mu buryo bunyuranye n’amabwiriza bahawe baje kwisanga baramya ibigirwamana byinshi, ibintu byababaje Imana maze ihagurutsa umuhanuzi wayo Eliya ngo abitsembe. Uko byagenze mu rugamba rwo kubisenya ni byo nshaka ko tuvugaho muri iyi nkuru.

Kubera kugomera Imana, hari hashize igihe nta mvura igwa muri Isiraheli kandi abo bantu bategekwaga n’umwami Ahabu bari bamaze igihe mu nzara ikomeye. N’uko ijambo ry’Uwiteka rigera kuri Eliya, ubwo wari umwaka wa gatatu inzara iteye riti “Genda wiyereke Ahabu, nanjye nzavubira isi imvura.” Nuko Eliya aragenda ajya kwiyereka Ahabu (1 Abami 18:1).

Ahagaze imbere ya Ahabu, Eliya yasabye ko Abisirayeli bose bateranira hamwe nawe n’abahanuzi ba Baali n’Abashitoreti ku musozi Karumeli. Yaramubwiye ati “ntumiriza Abisirayeli bose bateranire ku musozi wa Karumeli, kandi abahanuzi ba Baali uko ari magana ane na mirongo itanu, n’abahanuzi ba Ashera magana ane basangiriraga ku meza ya Yezebeli.

Nuko Ahabu atumira Abisirayeli bose n’abo bahanuzi, abateraniriza ku musozi w’i Karumeli. Eliya yegera abantu bose aravuga ati “Muzageza he guhera mu rungabangabo? Niba muzi ko Uwiteka ari we Mana nimumukurikire, kandi niba ari Bāli abe ari we mukurikira.” Abantu ntibamusubiza ijambo na rimwe. Eliya arongera abwira abantu ati “Ni jye jyenyine muhanuzi w’Uwiteka usigaye, ariko abahanuzi ba Bāli ni magana ane na mirongo itanu. N’uko nibaduhe impfizi ebyiri bahitemo iyabo, bayitemaguremo ibice babigereke hejuru y’inkwi ariko be gucanamo, nanjye ndatunganya iya kabiri nyigereke hejuru y’inkwi, ne gucanamo. Muhereko mutakambire izina ry’imana yanyu, nanjye ndatakambira izina ry’Uwiteka. Maze Imana iri budusubirishe umuriro, iraba ari yo Mana. Abantu bose baramusubiza bati “Ibyo uvuze ni byiza (1 Abami 18:20-24).”

Karumeli yabonwaga nk’ahantu hagari hakomeye mu gihugu; uburebure bwaho mu bice byinshi by’ubwami bwa Isirayeli bwatumaga bashobora kuhareba. Ku ntangiro y’umusozi hari ahantu hatumaga umuntu ashobora kureba neza ibyaberaga hejuru. Imana yari yarasugujwe n’ibimenyetso by’ibigirwamana byasengerwaga mu biti byo ku ibanga ry’uwo musozi, n’uko Eliya ahitamo aha hantu hahanamye nk’ahantu heza ho kwerekanira imbaraga z’Imana no gushyira hejuru icyubahiro cy’izina rye.

N’uko muri ako kanya Eliya abwira abahanuzi ba Bali ati ”ngaho nimuhitemo iyanyu mpfizi, abe ari mwe mubanza kubaga kuko muri benshi, maze mutakambire izina ry’imana yanyu ariko ntimucanemo.” Bibiliya ikomeza ivuga ko bazanye impfizi bahawe barayibaga, maze batakambira izina rya Bāli uhereye mu gitondo ukageza ku manywa y’ihangu, bavuga bati “Nyamuna Bāli, twumvire.” Ariko ntihagira ijwi ryumvikana cyangwa ubasubiza n’umwe. Basimbukira hirya no hino ku gicaniro bubatse (1 Abami 18:25-26). Bigejeje nimugoroba, Eliya yarabashinyaguriye ababwira amagambo agaragaza ko imana yabo ntacyo ishoboye agira ati  ”erega nimutere hejuru kuko ari imana! Yenda ubu iriyumvīra cyangwa hari aho igannye, cyangwa se yazindutse cyangwa irasinziriye, ikwiriye gukangurwa.” Barongera batera hejuru, bikebesha ibyuma n’intambi nk’uko basanzwe babigenza, kugeza aho amaraso yabereye imyishori kuri bo (1 Abami 18:27-28).

Ntibyatinze, Eliya wari utegerejwe cyane agerwaho. Nta kimwaro, nta bwoba, umuhanuzi ahagarara imbere y’imbaga, yiteguye bihagije gushyira mu bikorwa itegeko mvajuru. Mu maso he hagaragazaga igitinyiro gikarishye. Mu gishyika cyinshi abantu  biteze icyo ari buvuge. Yabanje kureba mbere ya byose igicaniro cya Yehova cyashenywe, arangije yitegereza iyo mbaga Eliya arangurura ijwi rirenga ryumvika nk’ijwi ry’impanda, ’’muzageza he guhera mu rungabangabo? Niba muzi ko Uwiteka ari we Mana, nimumukurikire, kandi niba ari Baali abe ariwe mukurikira.’’

Amaze gusoza kubaka igicaniro cyari cyarasenywe avuga amagambo macye ariko yuzuye kwizera Imana. Yaragize ati ”Uwiteka Mana ya Aburahamu na Isaka na Isirayeli, uyu munsi bimenyekane ko ari wowe Mana mu Bisirayeli kandi ko ndi umugaragu wawe, nkaba nkoze ibyo byose ku bw’ijambo ryawe. Nyumvira, Uwiteka nyumvira kugira ngo aba bantu bamenye ko ari wowe Mana, kandi ko ari wowe ugarura imitima yabo (1 Abami 18:38).” Bibiliya ivuga ko uwo mwanya umuriro wavuye mu ijuru ugatwika igitambo, inkwi n’amabuye byose birakongoka ndetse ukamya amazi bari bujuje mu mpavu (1 Abami 18:38).

Ibyo byose birangiye, Eliya abwira abantu ati ”nimufate abahanuzi ba Bāli, ntihasimbuke n’umwe.” Barabafata. Eliya arabamanukana abagejeje ku kagezi Kishoni, abicirayo. Urupfu rw’Abahanuzi ba Bali rwashyize iherezo ku myaka myinshi y’inzara yari yaribasiye igihugu cya Isiraheli kuko mu mugoroba w’uwo munsi habonetse agacu kari kabazaniye imvura. Ayo niyo maherezo y’abahanuzi ba Baali. Ese ufite ibyaha bikomeye ku buryo wumva bitatsindwa? Iga guha umwanya Imana mu buzima bwawe izabirimbura nk’uko yarimbuye abahanuzi ba Baali.

Imana iguhe umugisha.

Ibyo twifashishije dutegura iyi nkuru

  • Bible society of Rwanda (2001). Bibiliya yera mu Kinyarwanda (Igitabo cya 1 cy’Abami igice cya 18)
  • Bibiliya Yera ( yarebwe kuwa 8 Ukwakira 2020)
  • Ellen G White (1917). Prophets and kings, United States of America pp 85
Imirongo iboneka muri iyi nkuru
Itangiriro 6:7; Kuva 20:3; 1 Abami 18:1; 1 Abami 18:20-24; 1 Abami 18:25-26; 1 Abami 18:27-28; 1 Abami 18:38; 1 Abami 18:38;

Wellars Mvuyekure ni muntu ki ?

Wellars MVUYEKURE ni umunyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda ishami ry'ubuvuzi n'ubumenyamuntu. Ni umukristo watangiye urugendo rujya mu ijuru, yasomye kandi akurikirira hafi amateka avugwa na Bibiliya. Mwandikire cyangwa umuhamagare kuri 0788745884 niba hari icyo udasobanukiwe.