Menya amateka adasanzwe ya Sawuli wicaye ku ntebe ya Satani atabizi

Yanditswe na: Wellars Mvuyekure
Yasubiwemo: Kuwa gatatu, 30 Nzeli 2020
Menya amateka adasanzwe ya Sawuli wicaye ku ntebe ya Satani atabizi

Igihugu cya Isiraheli ni cyo cyonyine ku isi cyitwaga ko gihagarariye Imana kandi kikaba cyarabikijwe ijambo rikomeye ryayo. Mu ntangiriro nta mwami cyagiraga cyayoborwaga n’abacamanza bari barashyizweho na Mose. Mu gushaka kumera nk’andi mahanga, Isiraheli yisabiye umwami maze bahabwa uwitwa Sawuli mwene Kishi nk’umwami wa mbere wabo. Iyi nkuru iragaruka k’ubuzima budasanzwe bwaranze ingoma ya Sawuli hifashishijwe ishusho ya Bibiliya iboneka mu mizingo y’abaheburayo, turifashisha kandi ubusesenguzi bw’abahanga muri tewoloji n’abanyamateka batandukanye.

Ubuzima bwa Sawuli n’ingoma ye bwavuzwe muri Bibiliya y’igiheburayo ndetse na Bibiliya Yera dufite mu kinyarwanda. Dukurikije ibyanditswe byera, Sawuli yasizwe amavuta n’umuhanuzi Samweli maze ategeka ubwami bwunze ubumwe bwa Isiraheli. Ari mu bami bacye bategetse iki gihugu cyibumbiye hamwe cyane ko cyaje gucikamo ibice bibiri hakabaho Yuda na Israheli. Dukurikije Bibiliya, Sawuli yategetse imyaka 2 ariko abanyamateka bamwe bavuga ko yaba yaramaze ku ngoma imyaka 20. Kuri iyi ngingo rero dukeneye guhagarara twemera icyo Bibiliya ivuga kuruta icyo abanyamateka bavuga.

Ingoma ye, amateka agaragaza ko yashinzwe mu mpera z’ikinyejana cya 11 mbere ya Kristo. Abanyamateka benshi bemeza ko ari ukuva mu w’1037 kugeza 1010 mbere ya Kristo. Umwami Sawuli yapfuye mu mwaka w’ 1010 aguye k’urugamba yarwanagamo n’abafilisitiya, aha Bibiliya ivuga ko yapfuye yiyahuye agerageza kwirinda gufatwa mpiri n’abanzi.

Urupfu Rubabaje rwa Sawuli

Ubuzima bwe bwabaye igitangaza kuko nyuma yo gutorwa n’Imana yagiye kure yayo kugeza ubwo yisanze yicaye k’untebe y’umupfumu amusaba kuzura Samweli wari warapfuye. Mbega ibintu biteye agahinda? Umwami w’abisiraheli yari yajyanyweho umunyago na Satani. Uwari ushinzwe kurwanya ingabo z’umubi yari yicaye kuntebe y’umwijima ya Satani! Mbega ibintu! Mu buvumo bwo mu butayu bw’umushitsikazi, imbere y’intumwa ya Satani, ni ho uwasizwe amavuta w’Imana ngo abe umwami w’abisiraheli yicaye hasi arafungura, kugira ngo yitegure intambara yajyaga kurwana uwo munsi kandi niho ubuzima bwe n’ubwabahungu be bwari bugiye kurangirira. (Byakuwe mu gitabo cyitwa “Patriarchs and Prophets”)

Amateka agaragaza ko i Betishani ariho ingabo z’abafilisitiya zamanitse imirambo ya Sawuli n’abahungu be ku minyururu, ngo iribwe n’ibisiga. Ariko zimwe mu ntwari z’i Yabeshi Galeyadi, zibuka uko Sawuli yabakijije kera ibihe bikimeze neza, niko gutwara iyo mirambo yose bayishyingura mu cyubahiro. Ng’uko uko ineza yagizwe mu myaka myinshi yari ishize, yahaye Sawuli n’abahungu be gushyingurwa n’amaboko y’urukundo n’impuhwe, muri icyo gihe cy’ibyago. Ubwo intumwa yabikaga urupfu rwa Sawuli n’abahungu be, Dawidi yashishimuye imyenda ye ategeka ko uwavugaga iyo nkuru yicwa kuko yari yatinyutse kurambura ikiganza agasonga uwari warimitswe n’Imana. Ngayo amaherezo y’umwami wa mbere wa Isiraheli.

Hari amasomo y’ingenzi buri mukristo yakwigira ku buzima bwa Sawuli. Iyo umuntu wese agiye kure y’Imana uko baba barabanye neza kose cyangwa uko yaba yarayikoreye kose yisanga yicaye ku ntebe y’umwijima ya Satani. Mbega ukuntu abakristo benshi twahoze tubana biyicariye aha! Nimureke twige kurinda amavuta y’igiciro twimikishijwe kandi abasubiye inyuma ni igihe cyo kugaruka mu rugo

Imana ibahe umugisha.

Wellars Mvuyekure ni muntu ki ?

Wellars MVUYEKURE ni umunyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda ishami ry'ubuvuzi n'ubumenyamuntu. Ni umukristo watangiye urugendo rujya mu ijuru, yasomye kandi akurikirira hafi amateka avugwa na Bibiliya. Mwandikire cyangwa umuhamagare kuri 0788745884 niba hari icyo udasobanukiwe.