Murakaza neza kwiga Bibiliya Yera

Yanditswe na: Joseph H.
Yasubiwemo: Kuwa mbere, 07 Nzeli 2020
Murakaza neza kwiga Bibiliya Yera

Muraho,

Hano urahasanga inyigisho za Bibiliya, ibyo wakenera ngo usobanukirwe Bibiliya neza ube umugenzi ujya mu ijuru ariko unasobanukiwe.

Dutanga ibisobanuro by’ibyo Bibiliya ivuga, kandi dufasha abantu gusobanukirwa neza na Bibiliya umunsi ku munsi. 

Kwiga Bibiliya ni ibintu bihoraho, uyu niwo munsi wawe wo gutangira, ntutegereze, ntabwo Imana ishaka ko dutegreza ahubwo yiteguye kuduha imbaraga ngo dukomeze urugendo tuzi aho tujya kandi twumva neza ibyo turimo.

Abantu benshi bagiye batwandikira batubaza ukuntu bashobora kwiga Bibiliya Yera bakayimenya. Uyu niwo mwanya twabageneye wo kwigiramo ijambo ry’Imana. Ushobora gusoma Bibiliya hano, ukahasanga indirimbo zihimbaza Imana, izo gushimisha n’iz’agakiza. Ikindi kandi wabaza bagenzi bawe ikibazo cyose ufite. Niba wifuza koko kumenya ubushake bw’Imana kuri wowe, dusure kenshi ujye wiga kandi usobanukirwe.

Twe twigisha Bibiliya tukanandika ibyo bibiliya ivuga tutagendeye ku idini runaka. Twigisha ukuri kwa Bibiliya tukanaguhamya mu bikorwa dukora. Ibyo byose ni ibidutera imbaraga zo gukora uyu murimo tudategwa kuko tuziko ingororano zacu zizaba nyinshi mu ijuru. Nawe niba wumva wafatanya natwe gukora uyu murimo, ukumva ufite Ijambo ririmo ubugingo, watwandikira dugafatanya kugarura intama zazimiye. Ubutumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa isi yose kugirango yesu agaruke, ba umwe rero mu babukwirakwiza. 

Niba wowe ujya usoma Bibiliya kenshi, shishikariza n’abandi kuyisoma.

Icyitonderwa: Ibyo twandika hano byose tugerageza kubigenzura neza ngo turebe ko koko byuzuzanya n;ijambo ry’Imana ry’ukuri kandi ko nta makosa arimo. Ariko Umuntu ni umuntu, umuntu aracumura akanagira amakosa ya hato na hato, keretse Yesu wenyine niwe utabasha gukosa. natwe rero niba ubonye hari aho twanditse nabi cyangwa hari ibyo twavuze bitajyanye n’uko wowe ubyemera, ntudufate nk’abaguye cyangwa nk’aho tutari mu rugendo rumwe tujya mu ijuru. Genzura neza, ukoreshe Bibiliya ijambo ry’Imana, usesengure kandi usenge urebe koko niba ibyo usomye hano byagufasha mu rugendo. NIba kandi hari ikosa ubonye, twandikire twiteguye kurikosora no gushyiramo umwete wo kutazongera kurikora.

Imana ibahe umugisha muri gahunda zanyu zose.

 

Joseph H. ni muntu ki ?

Joseph H. yandika inkuru zivuga Imana kandi zigisha abantu ibijyanye no kumenya Imana no gusobanukirwa abo bari bo.