Imana imaze kurema umuntu, yari atuje kandi atunganye mu mfuruka zose z’ubuzima. Guseka, kwidagadura mu byo bari bararemewe n’umubyeyi wabo wabakundaga ni byo byarangaga abagize umuryango wa mbere wabayeho utuye mu ngobyi nziza ya Edeni. Adamu yashimishwaga cyane no kubana n’umufasha wari warakuwe mu rubavu rwe kandi ubwe yari yarivugiye ati”uyu ni igufwa ryo mu magufwa yanjye, Ni akara ko mu mara yanjye, azitwa umugore kuko yakuwe mu mugabo (Itangiriro 2:23)”. Nyamara uyu munezero ntabwo wakomeje, ibintu byabaye bibi kugeza ubwo imfura yabo bakundaga yishe murumuna wayo. Iki gikorwa cyafunguriye ibindi bikorwa bibi inzira none dore uyu munsi turatangazwa n’ubwicanyi bukomeye aho ama miriyoni y’abantu apfa mugihe gito tureba. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku gikorwa kidasanzwe cya Kayini imfura ya Adamu cyo kwica mwene se Abeli.
Kayini na Abeli, abahungu b’Adamu, bari bafite imico itandukanye cyane. Abeli yabonye imbabazi Umuremyi wabo yari abafitiye, maze yemera kubaha Imana afite umutima ushima. Ariko Kayini agira ibitekerezo nk’ibyatumye Satani acumura kutizera ubutabera n’ubutegetsi by’Imana. Abo bavandimwe bahawe ikigeragezo cyo kureba yuko bizera kandi bagakurikiza ijambo ry’Imana. Bari bazi neza uburyo Imana yashyizeho bwo gutamba ibitambo. Bari bazi ko bagombaga kwizera Umukiza wagereranywaga n’ibitambo, kandi bakamenya ko ari we wabababarira.
Abo bavandimwe babiri bubatse ibicaniro bisa, hanyuma buri umwe wese azana ituro. Abeli azana ituro akuye mu mukumbi. “Uwiteka yita kuri Abeli no ku ituro rye,… (Itangiriro 4:4). Umuriro uva mu ijuru utwika igitambo cye. Ariko Kayini, atitaye ku itegeko Imana yari yabahaye, azana ituro ry’amatunda. Nta kimenyetso cyavuye mu ijuru cyerekana ko Imana yaryemeye. Abeli yinginga mwene se gutambira Imana mu buryo yaberetse, ariko uko Abeli yamwingingaga niko Kayini yarushagaho guhitamo gukora ibyo yishakiye. Kandi kuko ari we wari mukuru, ahinyura inama murumuna we yamugiraga.
Kayini abonye ko ituro rye ritashimwe, arakazwa n’uko Imana itemeye ituro umuntu yari yashimbuje iry’Imana yari yubatse, kandi arakazwa n’uko mwene se yahisemo kumvira Imana aho gufatanya na we kuyigomera. Kayini ararakara cyane, agaragaza umubabaro. Uwiteka abaza Kayini ati “Ni iki kikurakaje, kandi ni iki gitumye ugaragaza umubabaro? Nukora ibyiza ntuzemerwa? Ariko nudakora ibyiza, ibyaha byitugatugira ku rugi, kandi ni wowe byifuza ariko ukwiriye kubitegeka.” Kayini abibwira Abeli murumuna we. Kandi bari mu gasozi, Kayini ahagurukira Abeli murumuna we, aramwica (Itangiriro 3:5-8).
Urupfu rw’Abeli ni rwo rwabaye icyitegererezo cya mbere cy’urwango hagati y’inzoka n’urubyaro rw’umugore, hagati ya Satani n’abayoboke be na Kristo n’abamukurikira. Iyo umuntu aretse gukorera Satani ku bwo kwizera Umwana w’Intama w’Imana, umujinya wa Satani uriyongera. Ubugingo butagira inenge bw’Abeli bwashinje ibinyoma bya Satani wavugaga ngo ntibishoboka ko umuntu yakomeza amategeko y’Imana. Ubwo Kayini abonye ko atagishoboye kwemeza murumuna we, biramurakaza cyane amuvutsa ubugingo bwe. Na none aho ariho hose hari ukomeza amategeko y’Imana, haba umutima nk’uwo. Ariko upfiriye Yesu wese aba apfuye anesheje. Reba Ibyahishuwe 12:9-11.
Kayini w’umwicanyi, yahereyeko ahamagarwa ngo avuge impamvu yakoze icyo cyaha. Uwiteka abaza Kayini ati “Abeli murumuna wawe ari he?” Aramusubiza ati “Ndabizi se? Ndi umurinzi wa murumuna wanjye?” Ahitamo kubeshya kugira ngo ahishe icyaha cye. Na none Uwiteka abwira Kayini ati “Icyo wakoze ni iki? Ijwi ry’amaraso ya murumuna wawe rirantakira ku butaka.” Kayini yari yagize igihe gihagije cyo gutekereza. Yari azi uko icyaha yakoze gikomeye n’ibinyoma yavuze kugira ngo agihishe; ariko yari akinangiye, kandi n’igihano nticyari kigihinduwe.
Ijwi ry’Imana rivuga aya magambo ateye ubwoba ngo ”Noneho uri ikivume ubutaka bwanga, bwasamiye akanwa kabwo kwakira amaraso ya murumuna wawe, ukuboko kwawe kwavushije. Nuhinga ubutaka, uhereye none ntibuzakwerera umwero wabwo: uzaba igicamuke n’inzererezi mu isi” (Itangiriro 4:11-12). Kayini abwira Uwiteka ati “Igihano umpannye kiruta icyo nakwihanganira. Dore unyirukanye uyu munsi ku butaka, no mu maso hawe nzahahishwa, nzaba igicamuke n’inzererezi mu isi kandi uzambona wese azanyica.”
Umuremyi ugira imbabazi yarakomeje akiza ubugingo bwe amwongera igihe cyo kwihana. Ariko Kayini akomeza kwinangira umutima, kugomera ubutegetsi bw’Imana, no kuba nyambere w’abantu bose biziringa mu byaha. Ibyo yakoze byatumye isi yuzura imbaraga y’icyaha ku buryo yahindutse mbi cyane maze yuzuramo urugomo rutuma igomba kurimburwa. Nyuma y’ibinyejana cumi na bitanu Kayini ahanwe, ubugizi bwa nabi n’umutima mubi byasendereye ku isi. Byagaragaye yuko igihano cy’urupfu umuntu yahanwe amaze gucumura cyari mu kuri kandi Imana yakimuhannye imufitiye n’imbabazi. Uko abantu bagiye bakomeza kubaho mu cyaha, ni nako bagiye barekwa. Uwo niwe mwicanyi wabimburiye abandi kandi Satani aracyafata abantu akabaha umutima n’uwari muri Kayini.
Hari ibyo twakwigira kuri aya mateka adasanzwe ya Kayini na Abeli. Imana iha amahirwe buri wese idashaka ko hari n’umwe urimbuka, ariko mu kwinangira kwabo abantu benshi basoza amateka y’ubuzima bwabo ku isi nka Kayini banze Imana bagakurikiza ibyongorero by’umwanzi. Dukeneye kwiga kujya kure y’ibyongorero bya Satani niba koko dushaka kuba mu ijuru.
Imana iguhe umugisha.
Ibyo twifashishije dutegura iyi nkuru
- Ellen G White (1958). Patriarchs and Prophets, United states of America pp 30
- Bible Society of Rwanda (2001). Bibiliya yera mu Kinyarwanda (Igitabo cy’itangiriro igice cya 4)