Gahunda yo Gusoma Bibiliya: Soma Bibiliya Umwaka Wose
Gahunda yo Gusoma Bibiliya ikoze ite ?
Imibare igaragaza ko abantu benshi bizera Imana, ni ukuvuga abakiristo, batigeze basoma Bibiliya ngo bayirangize nibura inshuro imwe mu buzima bwabo. Abantu benshi batangira gusoma bafite umuhate ariko bagera mo hagati bakabireka bitewe n'umubare w'amapaje Bibiliya ifite cyangwa se no kubura igihe nabyo bishobora kuba biterwa no kudakora Gahunda neza. Icyo abantu benshi badakunze gutekereza ni uko Bibiliya ishobora gusomwa ikarangira mu gihe cy'umwaka kandi umuntu atasomye ibice birenze 4 ku munsi.
Tugabanyije ibice bya Bibiliya mu minsi 365 y' umwaka, intego yo gusoma Bibiliya ishobora kugerwaho byoroshye cyane. Hano kuri Twige Bibiliya, ushobora kuza buri munsi ugasoma Bibiliya ndetse ukiga n'ibindi byinshi tuba twaguteguriye. Mu buryo bwo kwiga Bibiliya, turagezageza kugufasha gukora imbata y'uburyo wasomamo Bibiliya buri munsi bikoroheye. Ikindi cyiza ni uko atari ngombwa ko utegereza kuzatangira ku italiki ya mbere z'ukwa mbere, ahubwo watangira uyu munsi. Nutangira none, urabasha kumenya igihe wazarangiriza gusoma uramutse wubahirije gahunda uko iteye.
Dufite za Gahunda twakoze nyinshi, urahitamo imwe wumva yakorohera bitewe n'igihe ufite maze ujye uyikurikiza buri munsi.
Gahunda twakoze inyinshi zifite iminsi 365 ingana n'iminsi y'umwaka. Bivuze ko uba ufite ikintu cyo gusoma burimunsi. Byagaragaye ko abantu benshi babona akanya nijoro mbere yo kuryama na mu gitondo babyutse cyangwa mu masaha ya saa sita mu kiruhuko. Nawe shaka akanya kihariye, wicare ahantu utuje ufate Bibiliya yawe usome imirongo uri bobone muri gahunda wahisemo.
Turacyategura neza uburyo twagufasha gusoma byoroshye kurutaho, ariko ubu icyo usabwa ni ugukurikiza gahunda wahisemo maze ukajya uyisoma buri munsi ukareba uburyo bizakorohera cyane. Ufate agakayi ujye wandikamo imirongo wasomye kugirango ugendane na Gahunda wahisemo. Ntutinde, tangira none gusoma. Bibiliya ni ijambo ry'Imana ridutunga igihe cyose. Umuntu udasoma Bibiliya ntacyo ajya abasha kugeraho.
Gahunda Zihari